
Ubumenyi rusange bwa Cyiza Vanessa ushaka kuba MissRwanda
Aba mu mugi wa Kigali mu karere ka Gasabo, yatsindiye guhagararira Intara y’Amajyepfo, yasuye Umuseke mbere yo kujya mu mwiherero asubiza bimwe mu bibazo rusange n’ibireba u Rwanda ashaka kubera itara.

Abakobwa bemererwa guhatanira kuba Miss Rwanda baba bari hagati y’imyaka 18 na 25 kandi barize nibura amashuri yisumbuye (humanities) atuma umuntu aba akerebutse mu bumenyi rusange.
Ibi ni bimwe mu bibazo twamubajije;
Umuseke: Nyampinga bisobanuye iki?
Vanessa: Nyampinga ni umukobwa utanga urugero ubereye u Rwanda ukorera igihugu agakunda umurimo, umukobwa ufite umuco n’ ubwiza.
Umuseke: Ni ibihe bintu bitatu biranga u Rwanda wabwira abataruzi bakarumenya?
Vanessa: Icya mbere ni ubuyozoi bwiza, amahoro isuku umutekano, abantu bazi kubana. Ngendeye kubigaragara navuga Parike y’ akagera, iy’ Ibirunga, Nyungwe n’ ibindi byinshi.
Umuseke: Umuntu cyangwa itangazamakuru rigusebeje bakakuvugaho ibitari ukuri, ni ikihe kintu cya mbere wakora?
Vanessa: Ku giti cyanjye ntacyo nakora ahubwo nabibwira abankuriye kuko kenshi niko batubwiraga bo bareba icyo bakora kuko njyewe nta kintu nakwishoboza.

Umuseke: Ubukene mu ngo mu Rwanda buhagaze ku gipimo cya kangahe %?
Vanessa: Ubukene…aaaaaah icyo nzi ni uko kenshi buterwa no kubura akazi bigatera ubushomeri. Ubushomeri rero nibwo nzi igipimo buhagazeho cya 7.9% ubukene bwo ntabyo nzi.
Umuseke: Ni iyihe migi 6 Leta yiyemeje gutunganya ngo yunganire Kigali?
Vanessa: Hari Rwamagana, Huye na Musanze.
Umuseke: Iyo bavuze guhindagurika kw’ibihe cg Climate change wumva iki?
Vanessa:…….
Ibibazo n’ibindi bisubizo reba iyi Video:
Bonaventure KUBWIMANA
UM– USEKE.RW
0 Comment
Hahaha, miss utagira icyo yakwishoboza? Uziko aho agiye hose azajya yitwaza abamusubiriza! Ngo yabibwira abakuru akaba aribo bagira icyobamukorera!