Digiqole ad

Rupert: Maneko waburijemo kimwe mu bitero byari buhitane Tony Blair

 Rupert: Maneko waburijemo kimwe mu bitero byari buhitane Tony Blair

Amakuru yahaye FBI na MI5 yafashije mu kuburizamo bimwe mu bitero bikomeye harimo n’icyari cyateguriwe kwica Antony Charles Lynton Blair uzwi cyane ku izina Tony Blair wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza guhera muri 1997 kugeza 2007.

David Rupert maneko watumye igitero cyo kwica Tony Blair kiburizwamo

Uwo maneko kandi ngo amakuru yahaye FBI, MI5 n’ibiro by’ubutasi bya Irland yatumye umukuru w’abarwanyi bari bibumbiye mu kitwaga The Real Irish Republican Army (The Real IRA) afatwa araburanishwa akatirwa imyaka 20, abarwanyi be bacika intege,

Uyu mugabo yitwa David Rupert. Umunyamakuru witwa  Sean O’Driscoll yamusanze aho aba arinzwe na FBI amubwira muri make uko yashoboye kumenera mu mabanga y’uriya muryango w’iterabwoba akamenya amabanga yose n’uburyo yatangaga amakuru bigatuma imigambo yawo ipfuba.

Ibikubiye mu buzima bwa Rupert bizasohoka mu gitabo O’Driscoll aritegura yise The Accidental Spy kizasohoka mu mpera za Mutarama, 2019.

Amatsiko niyo yatumye atangira akazi

Rimwe ubwo yari aciye ku kabari kari muri Leta ya Florida, USA, David Rupert yumvise abantu baririmba indirimbo zari zizwi muri Irland agira amatsiko yo kujyayo ngo afate kamwe yumva n’uwo muziki.

Ahagezemo yafashe icupa nk’abandi ararisoma.  Kubera igihagararo ke n’isura ye umwe mu bagore bakoranaga n’uriya mutwe yaramwegereye aramuganiriza bahuza urugwiro.

Uyu mugore rero niwe waje kumubera ikiraro cyamugejeje mu ibanga ry’uriya mutwe w’iterabwoba wakoreraga muri Ireland.

Uyu mugore yitwaga Linda. Akaba yari umugore mwiza ufite imisatsi yirabura, Rupert rero yaramubonye aratwarwa.

Linda yari asanzwe ari mu itsinda ry’abagore bashinzwe gushaka abayoboke ryitwa Noraid.

Rupert avuga ko Linda yari umugore usobanutse kandi uzi kumvisha abantu ko ibyo The Real IRA baharanira bifite ishingiro.

Nyuma yo kubyinana bakomeje gukundana ndetse ubwo Linda yajyaga gusura Sligo muri Ireland yacyanye na Rupert.

Bagezeyo bakiriwe n’abo muri IRA baraganira ndetse abereka inshuti yungutse nabo baramwishimira.

Nubwo batabanaga nk’umugabo n’umugore bashakanye, ariko bishimiraga kuba bari kumwe baganira kandi batembera.

Muri ibi biganiro niho David Rupert yamenyeye amateka y’intambara ya Ireland n’uko umuryango wa IRA wavutse n’intego zawo.

Uko yagendaga henshi kandi ari kumwe na Linda byaje gutuma urwego rw’iperereza rwa Ireland rwitwaga The Irish Special Branch rutangira kumukeka amababa.

Amakuru ye rwayegejeje kuri FBI rubicishije kuri Interpol. FBI imaze kumenya ko ari umunyamerika yahisemo kumwegera mu ibanga imusaba kurushaho gukorana na The Real IRA kugira ngo amenye ibyayo bityo ayihe amakuru.

Muri icyo gihe FBI yarimo ikurikirana amakuru y’uko Abanyamerika bakomoka muri Ireland bohererezaga amafaranga yo kugura intwaro IRA.

Muri icyo gihe Rupert nawe yari atangiye kumenyana n’undi mugore witwa Maureen. Uyu baje gukundana cyane kurusha Linda ndetse aramurongora barabana.

Ibi byabaye umugisha kuri Rupert kuko Maureen yari umuntu wisangaga mu bakomeye bo muri The Real IRA.

Maureen yaje kwegera Rupert amubwira ko igihe kigeze ngo barye ku mafaranga ya FBI cyangwa undi wese washaka ko bamuha amakuru ku mikorere ya IRA.

Bombi bahise biyemeza gutangira ako kazi kashoboraga kubashyira mu kaga.

FBI yemereye Rupert ku ikubitiro ko izajya imuhemba ibihumbi 30 $ ku mwaka.

Bamaze kumuha aya mbere (avance) uyu mugabo n’umugore we bubatse akabari muri Ireland hafi y’umupaka w’amajyaruguru.

Abarwanyi bo muri IRA niho bazaga kunywera, bakaganira bakavuga imigambi yabo n’ibindi.

Kubera kuryoherwa n’icyo kunywa bamwe barizihirwaga bakiyongeza ari nako bavuga kuri bimwe mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi bakoreye abo muri Ireland ya ruguru yari ishyigikiwe n’ u Bwongereza.

Ngo bamaraga guhaga umusemburo bakamwaka amakaziye bakayatwara bakazajya kuyatwaramo ibiturika.

Nyuma y’igihe runaka ntabwo kariya kabari karambye, karasenyutse.

David Rupert n’umugore we basubiye USA kuko business yabo yari imaze guhomba.

Bari bafite ubwoba bw’uko umushinga wabo uhagaze udateye kabiri.

ariko bakegaga ko akazi kabo gahagaze, mu by’ukuri nibwo bari bagiye gukora kurushaho.

Muri Ireland ibintu byarushijeho gukomera.

Bamwe mubari bagize itsinda rishinzwe ubukangurambaga ryitwa Continuity IRA bahisemo kwitandukanya n’abandi batangira kubarwanya.

Ibi byatumye FBI yemeza gukomeza gutera inkunga Rupert agakomeza akazi ke ko kuyiha amakuru.

Uyu mugabo yakomeje kujya avuga n’abo muri iri tsinda nabo bakamutuma kuri Komite y’Abanyamerika bakomoka muri Ireland kugira ngo abakire amafaranga yo kugura intwaro n’ibindi bikoresho by’iterabwoba.

Yakusanyaga amafaranga akayabashyira bakamwakira na yombi.

Yabwiye umwanditsi O’Driscoll: “ Nari umuntu wajyayo yisanga rwose.  Babaga bazi ko mbazaniye amafaranga bakanyakirana yombi kandi ntawanyishishaga.”

Kubera ko MI5 nayo yashakaga kumenya uko abo barwanyi bo muri Ireland bakoraga n’imigambi yabo, nayo yahaye mission uriya mugabo ngo ajye ayiha amakuru.Yayemereye kuyayiha igihe cyose  azajya aza i London ariko ngo akazajya abikora no kuri e-mails.

MI5 yamuhembaga ibihumbi 50 $ ku mwaka. Kuko yari amaze kumenyana n’abantu benshi bo muri IRA yamenyaga byinshi kuko bamuganirizaga akumva urwango bari bafitiye Abongereza.

Umunsi umwe yumvise bamwe mu bayobozi bakuru bameranywa n’umwe mu barimo wo mu Bwongereza ko hari umuntu uzavana bimwe bice bikoreshwa mu gukora bombe akazabimuha nawe akajya kubiturikiriza muri rimwe mu mashuri abanza yigishagamo.

Icyamutangaje ngo ni ikoranabuhanga bari bateganyije gukoresha batwara ibyo bikorwamo bombe.

Ngo bari bubizane bihishe mu bikinisho by’abana

David Rupert yabimenyesheje FBI ayibwira n’iryo shuri iryo ariryo. FBI yabanje kujijinganya kuko muri icyo gihe nta yandi makuru yabonaga yashoboraga guhuza n’ibyo Rupert yayibwiraga kugira ngo ibone gufata umwanzuro.

Muri uku guhuzagurika nibwo ishyano ryaguye, abana barapfa bituma ibigo by’ubutasi birushaho kumva uburemere bw’amakuru byahabwaga na Rupert.

Byamusabye kurushaho kwimenyereza abayobozi bakuru ba IRA. Iki ariko nticyari cyoroshye kuko byarushagaho gushyira ubuzima bwe mu kaga.

Rupert na Maureen babagaho mu bwoba bw’uko bashobora kuzavumburwa igihe cyose haba hari akantu gato kagaragaza ko bakorana na MI5 nk’ipaki y’itabi cyangwa agapanga karyo kasigara nko mu modoka yabo bavuye kubonana n’umwe mu bakozi ba MI5 n’ibindi.

Ngo umunsi umwe yigeze kugirana rendez-vous n’umwe mu bakozi ba IRA yibagiwe ko afite ikarita y’akazi y’umwe mu bakozi ba MI5.

Icyo gihe ngo yagize atya yisatse arayibona asanga nta kundi yabigenza kuko yari muri hotel ahitamo kuyikanjakanja aramira.

We n’umugore we ngo bakoze akazi neza k’uburyo byaje no kugera ku muyobozi mukuru wa IRA witwa  Michael McKevitt   n’umugore we Bernadette McKevitt .

McKevitt yizeye Rupert cyane akajya ahora amusaba ko agomba guhora yumvisha Abongereza n’Abanyamerika bafite inkomoko muri Ireland ko icyo IRA iharanira ari kiza kandi ko amafaranga batanga akoreshwa neza icyo yagenewe.

Ndetse McKevitt yabwiye  Rupert hari igitero gikomeye ari gutegura i London kandi ko ‘kizakora akantu’

Michael McKevitt wayoboraga IRA

Yamuneye ibanga ry’uko afite mudahusha wa kabuhariwe witeguye kuzarasa kandi akica Minisitiri w’intebe Tony Blair.

Mu gihe gito Rupert yabwandikiye MI5 iburizamo uwo mugambi.

Yarizewe bigera n’aho ashyirwa mu nama y’umutekano ya IRA, aho ibitero byategurirwaga.

Uburyo bwe bwo kuvuga n’inseko itarimo imbereka byatumaga ntawe ‘umukeka amababa’.

Sean O’Driscoll yanditse ko uriya mugabo ariwe maneko wakoze akazi gakomeye mu ntambara hagati y’u Bwongereza naza Ireland zombi abanyamateka bise The Irish Troubles yamaze hafi imyaka 30.

Uyu maneko ariko yaje guhura n’ikibazo cy’umutimanama cyari kigiye kumukoraho.

Kubera ko yumvaga bidahuye n’umutinama we guhura n’abarwanyi ba IRA akabaha zimwe mu ntwaro babaga bemeje mu nama ya IRA yaguye y’umutekano, Rupert buri gihe yashakaga impamvu z’urwitwazo zituma atabikora.

Bamwe mu basirikare bakuru muri uyu mutwe batangiye kumukeka amababa, bavuga ko ari umunyamagambo gusa utajya agira icyo akora uretse ubufana.

Bamwe ndetse batangiye kumwita maneko.

Ku bw’amahirwe ye ariko McKevitt yamuhagazeho ababwira ko ari umuntu we kandi ko azi neza ko afite inyota yo kuzareba aho amaraso y’abanzi be(McKevitt ) ameneka.

Yigeze no kumugisha inama y’uburyo yabigenza kugira ngo IRA izagure intwaro na Saddam Hussein. Muri izi ntwaro ngo harimo za RPG(Rocket-propelled Grenades) na missiles zirasirwa ku butaka.

Umugambi yarawumenye awubwira MI5 iwuburizamo.

Mu gihe cy’imyaka itandatu David Rupert n’umugore we Maureen banetse IRA bakora akazi kabo neza bituma FBI na MI5 biburizamo imigambi myinshi yayo.

Bigeze muri 2000 yaje kubona ko abamukeka babaye benshi biba ngombwa ko amenyesha FBI na MI5 ko atashye asubiye muri USA.

Gusezera yabitewe cyane cyane n’abanyamakuru bari batangiye kumenya ibye bakifuza kumuganiriza.

Yaratashye ashyirirwaho uburyo bwo kumurinda no kubaho ahembwa.

McKevitt yarafashwe, Rupert aramushinja

Nyuma yo guhuza amakuru, FBI, MI5 na Special Branch bafashe bunyago Michael McKevitt n’ibyegera bye bashyikirizwa urukiko rw’ikirenga rwa Dublin.

Umutangabuhamya w’ingenzi mu rubanza yari David Rupert.

Uruhande rwunganira McKevitt rwavugaga ko ibyo umushinja avuga ari ibintu yifinze, ko bidakwiye guhabwa agaciro.

Umucamanza amaze kumva impamvu zikomeye z’uruhande rushinja n’iz’uruhande rw’uregwa n’abamwunganira, yafashe ikemezo cy’uko ibyaha bihama Michael McKevitt bityo akatirwa imyaka 20.

Ibi byaciye intege IRA nindi mitwe y’iterabwoba k’uburyo itongeye gukora nka mbere.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

en_USEnglish