Digiqole ad

Ibigo nderabuzima byemerewe gufasha bwa mbere abafashwe ku ngufu

 Ibigo nderabuzima byemerewe gufasha bwa mbere abafashwe ku ngufu

Ubutabazi buhabwa umuntu wakorewe ihohotera rishigiye ku gitsina ubusanzwe bwatangirwaga mu bitaro by’uturere, mu rwego rwo kwegereza abahohotewe serivise zigiye kujya zitangirwa no mu bigo nderabuzima.

Isabelle Kalihangabo umungamabanga mukuru wungirije wa RIB n’umuyobozi wungijerije wa RBC James Kamanzi

Ibi byagarutsweho mu gusoza  ikiciro cya mbere cy’amahugurwa yagenewe abagenzacyaha hamwe n’abandi bafatanyabikorwa mu gutanga ubufasha bwa Isange One Stop Center ku bahohotewe.

Abahuguwe barimo abakozi baturutse mu bigo nderabuzima, Abapolisi, Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) n’Urutanga ubufasha mu mategeko mu turere (MAJ).

Gerald Bizimana ukora ku kigo nderabuzima cyo mu nkambi ya Nyabiheke mu karere ka Gatsibo avuga ko ubusanze ubufasha bwahabwaga abantu bahohotewe bwatangirwaga ku bitaro by’uturere bikaba byari bikenewe ko zegerezwa abaturage mu bigo nderabuzima.

Yagize ati “Ibigo nderabuzima biri mu mirenge yose y’igihugu byegereye abaturage, service za Isange one stop center ntabwo zageraga ku baturage bahagije kubera urugendo umuntu akora ava mu mudugudu runaka ajya ku bitaro.”

Akomeza avuga ko bakiraga ibibazo by’abahohotewe bakabyohereza ku bitaro bikuru kandi na bo hari service z’ibanze bakagombye kuba batangira ku bigo ndebuzima.

Ati “Urugero nk’umwana wasambanyijwe cyangwa umugore wafashe ku ngufu, aba akeneye guhabwa imiti imurinda kwandura agakoko gatera SIDA n’imurinda gutwara inda, iyo yagakwiye kuyifatira ku kigo nderabuzima.”

Amahugurwa kandi ngo bayakuyemo ikintu cyo gukorana bya hafi n’inzego z’ubugenzacyaha mu gufata abantu bahohoteye abo bakobwa cyangwa abagore.

Hariya mu nkambi ya Nyabiheke abakoze ibyaha byo gusambanya abana ngo bakunze gutoroka kuko nta Police iri hafi, bajya kuhagera umuntu yatorotse. Indi mbogamizi ngo usanga imiryango ishaka kugira ikintu cyo kunga  no guhishira icyaha cyabaye, ubu ngo bagiye kujya bakorana na RIB mu buryo bworoshye.

Kayirangwa Nadine, ni Umugenzacyaha avuga ko amahugurwa y’iminsi ibiri bahawe yabafashije kuko ihohotera rikorerwa abana n’abagore ari ibintu bahura na byo buri munsi.

Ati “Kugira ngo nzabone ibimenyetso by’umwana cyangwa undi muntu wahohotewe nzajyana mu rukiko binsaba ubushishozi n’ubugenzuzi bwimbitse kugira ngo uwabikoze ahanwe. Muri aya mahugurwa twize bumwe mu buryo tugomba kwitwaramo ku bantu bahohotewe.”

Umunyamabanga Mukuru wungirije wa RIB, Kalihangabo Isabelle avuga ko kuri iki kiciro bahuguye abantu bakora ku bigo nderabuzima kuko ari bo bagiye kujya batanga service ku rwego rwa mbere ku bantu bahuye n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Yagize ati “Twabasabye kugira uruhare mu bukangurambaga, mu kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana  kuko nibo bari hafi y’Abanyarwanda.”

Yavuze ko hakiri ikibazo cy’abangavu bahohotewe bagaterwa inda ahanini kubera service ziri kure ugasanga uwahohotewe atihutiye kugera kuri Isange One Stop Center ngo imuhe ubufasha.

Yagize ati “Kubera ko ibigo nderabuzima biri hafi y’abaturage, no hafi y’abahohotewe, bizadufasha kumenya ikibazo hakiri kare kugira ngo mu rwego rw’ubugenzacyaha hakurikiranwe ababigizemo uruhare.”

Muri 2015 hakozwe dosiye 1505 z’abasambanyije abana, 2016 hakorwa dosiye 1 577 , 2017 hakorwa dosiye  2135, umwaka ushize wa 2018 kugera mu Ugushyingo hakozwe dosiye 1 830 zijyanye n’iki cyaha.

Ikiciro cya mbere cyahuguwemo abantu 115 bakora mu nzego zishinzwe gutanga ubufasha ku bahuye n’ihohotera rishingiye ku gitsina

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish