‘Abana babi’ ya Danny Vumbi ati “ntabwo mba mvuga umugizi wa nabi”
Indirimbo ‘Abana babi’ Danny Vumbi aherutse gusohora benshi mu bayumvise bakomeje kwibaza aho igitekerezo k’iyi ndirimbo cyavuye. Danny Vumbi yabwiye Umuseke ko cyavuye mu biganiro yagiranye na bagenzi be bahisha ibintu kandi bikenewe.
Danny Vumbi ari mu bahanzi bafite umwihariko wo kwandika indirimbo neza kuko hari abandi benshi bakomeye yagiye yandikira.
Aherutse gusohora iyitwa ‘Abana babi’, aririmbamo bamwe mu byamamare byo mu Rwanda abyita abana babi ngo kuko hari ibyo bazi batamubwiye kandi akeneye kubimenya.
Avuga ko igitekerezo cyo kwandika iyi ndirimbo cyavuye mu biganiro akunda kugirana na bagenzi be nk’uko n’izindi agenda azihimba.
Kuri iyi ndirimbo abana babi ngo yaje gusanga hari ibyo inshuti ze zibika ntizibivuge kandi byagirira abandi akamaro.
Nawe aririmba yibaza impamvu batabivuga kandi nta bugome bubirimo.
Ati “Narabitekereje ariko na none nsanga inshuti yawe itakubwira ikigufitiye akamaro yumva ko ntacyo bitwaye aba ari Umwana mubi gusa umwana mubi ntibivuga umugome cyangwa umugizi wa nabi ahubwo bivuga umuntu utitaye ku kantu gato kakugirira akamaro kuko aba yatekereje ko ntacyo kakumarira.”
Amashusho y’iyi ndirimbo azasohoka muri iki cyumweru ngo abo yaririmbyemo bose abita abana babi nabo bazagaragara muri iyo ndirimbo.
Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW