Digiqole ad

Gasominari uba Chicago yifuza kumenyekanisha umuco Nyarwanda binyuze mu muziki

 Gasominari uba Chicago yifuza kumenyekanisha umuco Nyarwanda binyuze mu muziki

Gasominari Eric ukoresha amazina ya Young Eric Vision mu muziki ngo arifuza kumenyekanisha umuco Nyarwanda aho atuye muri Chicago binyuze mu muziki.

Gasominari uba Chicago ngo arashaka guteza imbere umuco Nyarwanda binyuze mu muziki

Gasominari Eric ni Umunyarwanda wagiye kuba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Yatangiye umuziki muri 2014 ubu amaze gusohora indirimbo zigera kuri zirindwi zirimo iyitwa ‘Urumuri’, ‘Ni wowe’, ‘My everything’, ‘Turn up’ n’izindi.

Uyu musore yasohoye inshyashya yitwa ‘Wampaye Ibirenze’ ngo ni iy’urukundo aho aba abwira umukobwa akunda ko yamuhaye ibikenewe byose mu rukundo..

Intego ye mu muziki ngo ni ukwagura umuziki Nyarwanda ku buryo n’abanyamahanga bazawumva bakamenya ko ari indirimbo yakozwe n’Umunyarwanda.

Ati “ Uretse kumenyekanisha umuziki Nyarwanda akinini ngambiriye i ukumenyekanisha umuco Nyarwanda mpereye hano ntuye muri Chicago ariko binyuze mu ndirimbo nzajya nkora.”

Nubwo yihaye intego ngo ajya gutangira umuziki byaramugoye cyane kuko yabifatanyaga n’ishuri kimwe n’akazi gasanzwe.

Ubu arashima Imana yabimufashijemo akabona Studio ye ngo ntabwo akigorwa no gukora indirimbo.

Ati “ Gukorera umuziki inaha byabanje kungora cyane ariko ubu ndashima Imana kuko yabimfashijemo nkabona Studio yanjye mu rugo ubu byose ndabyikorera haba ku buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho.”

Bonaventure KUBWIMANA

UMUSEKE.RW

0 Comment

  • Kbs !!! Biranshimiahije cyane , impano yo ndabizi urayifite ,, nakunze cyane indirimbo yawe yitwa wampaye ibirenze wanakoze video nziza kbs !!! Courage tukur inyuma

Comments are closed.

en_USEnglish