
Mu bo Rayon Sports yerekanye na Kimenyi wari Umuzamu wa APR FC yasinye
Umukino wo mu kibuga hagati ya Rayons Sports na APR FC wasimbuwe no guhererekanya abakinnyi bari bananiwe n’ikipe imwe bajya mu yindi, mu myitozo yo kuri uyu wa kabiri tariki 2 Nyakanga, Rayon yerekanye bamwe mu bakinnyi bari aba APR FC yamaze gusinyisha barimo n’umunyezamu Kimenyi Yves.

Abakinnyi batanu birukanwe na APR FC bamaze gusinyira Rayon Sports, ndetse berekanywe mu myitozo yakozwe gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri.
Rugwiro Herve, Sekamana Maxine, Nshimiyimana Amran na Nizeyimana Mirafa ndetse na Kimenyi Yves ni bo berakanywe ku kibuga Rayon Sports ikoreraho imyitozo mu Nzove.



Yvonne IRADUKUNDA
UMUSEKE.RW
0 Comment
APR yerekanye kata ko izi gutegura muRwanda tu