Perezida yandikiwe ngo ashyigikire itangazo ry’amahoro no kurangiza intambara
Kuri uyu wa kabiri Umuryango Mpuzamahanga uharanira amahoro wo muri Korea (HWPL) wakoranye n’abanyeshuri bo muri APADE i Kigali igikorwa cyo kuzirikana ku nshuro ya gatandatu itangazo ry’amahoro ku Isi n’urugendo rugamije amahoro, muri iki gikorwa abanyeshuri banandikiye Perezida Paul Kagame amabaruwa banayasinya bamusaba gushyigikira itangazo ry’amahoro no guhagarika intambara ryemejwe muri 2016 n’Inama ya HWPL, ubu bakaba bashaka ko riba Umwanzuro wa UN.
Jean Bosco Nshimimana Umuyobozi w’umuryango uharanira amahoro mu Rwanda (Simple Servant Rwanda) ushamikiye ku miryango IPYG w’urubyiruko rwo muri Korea na HWPL, avuga ko bakora ibikorwa byo kwimakaza amahoro mu Rwanda bagakorana n’urubyiruko guhera ku biga mu mashuri y’inshuke.
Avuga ko ririya tangazo ry’Amahoro no guhagarika Intambara ryemejwe na HWPL ubu rikaba rishakirwa abarishyigikira kugira ngo ritorwe nk’umwanzuro wa UN, bigasaba ko Abakuru b’Ibihugu n’abanyepolitiki bawushyigikira.
Yagize ati “Twakoze igikorwa cyo gusinyira amahoro “peace signature”, uyu munsi twakoze urugendo rw’amahoro nka kimwe mu bituranga ndetse abanyeshuri bandikira Perezida amabaruwa y’amahoro.”
Yakomeje avuga ko ubutumwa bukubiye mu mabaruwa abanyeshuri bo muri APADE bandikiye Perezida wa Repubulika bumusaba gushyigikira ishyirwa mu bikorwa rya ririya tangazo ry’amahoro no guhagarika intambara.
Ati “Nk’urubyiruko impamvu rino tangazo turyumva, ejo hacu hari mu biganza by’abatuyobora, uyu munsi bumva neza impamvu yo kubaho no kwirinda amakimbira n’ibindi bihugu.”
Ishimwe Jerome umunyeshuri muri APADE wiga Icungamutungo avuga ko bandikiye Perezida wa Repubulika ngo abafasha igihugu kizagire byinshi kigeraho gifite amahoro.
Ati “Birashoboka ko dushobora kugera kuri byinshi dufite amahoro arenze ku y’uyu munsi.”
Aba banyeshuri bavuga ko bazaharanira amahoro bashyira imbaraga mu byo biga bakagira ubumenyi buhagije bikazabafasha kurema amahoro hagati yabo n’abandi.
Munyaneza Impano Confiance na we yiga muri APADE ati “Isi n’igihugu cyacu dukeneye amahoro ngo dutere imbere, ntabwo twatera imbere cyangwa ngo tugire ikindi twigezaho nta mahoro dufite.”
Akomeza avuga ko Abanyarwanda nibimakaza amahoro u Rwanda rutazasubira mu bihe bibi nka Jenocide rwanyuzemo.
Ati “Iyo Abazungu basanga dufite amahoro n’ubumwe ntabwo bari kutwinjizamo amacakubiri na politike mbi ngo tubigendereho, nitwimakaza amahoro ibyabaye ntibizongera kubaho kandi igihugu kizatera imbere.”
Umuyobozi Mukuru wa APADE, Gatoya David avuga ko kuba ubu butumwa bwo kwimakaza amahoro no kurwanya intambara binyuzwa mu ruryiruko ari ikintu kiza.
Ati “Abana ni bo bayobozi b’ejo, ubu butumwa iyo bunyuze mu bana bakurana uwo muco babitoza na bagenzi babo kuko amahoro arakenewe.”
Gatoya David avuga ko umuntu wese ubonye umwanya wo kuvuga amahoro agomba kuyavuga kuko akenewe, kuko u Rwanda n’ibyangiritse byose, ngo byatewe no kubura amahoro.
Mu mwaka wa 2018 hakozwe urugendo rw’amahoro ku nshuro ya gatanu rugamije gukemura amakimbirane no kwimakaza umuco w’amahoro no kurwanya intambara.
Umuryango Mpuzamahanga w’Urubyiruko (IPYG) wo muri Korea wanditse amabaruwa ibihumbi 360 bifuza ko yagera ku isi hose, ayo mabaruwa Umuryango mpuzamahanga uharanira kwishyira Ukizana, amahoro no gukememura amakimbira (HWPL, Heavenly Culture, World Peace, Restoration of Light), wayageje ku banyapolitiki 193 mu bihugu bitandukanye by’isi.
Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW
0 Comment
it is no sense