Digiqole ad

Gasabo: ‘Bougie’ yatwitse inzu abana 2 barapfa

 Gasabo:  ‘Bougie’ yatwitse inzu abana  2 barapfa

Mu ijoro ryo ku wa 02 Nyakanga, 2019 ahagana saa 22h00 abana babiri bo mu muryango wa Norbert Ngabonziza na Kayitesi Bantegeye batuye mu mudugudu wa Amahoro, Akagari ka Kibaza mu murenge wa Kacyiru mu karere ka Gasabo bahiriye mu nzu ababyeyi babo badahari. Bougie niyo yabaye nyirabayazana.

Bougie ngo niyo yateje inkongi yahitanye abana babiri muri Kacyiru
Bougie ngo niyo yateje inkongi yahitanye abana babiri muri Kacyiru

Amakuru Umuseke ufite avuga ko ibyari muri iriya nzu byose byahiye bigakongoka.

Abana bitabye Imana ni Christian Ngabonziza Ganza w’imyaka 3.5 na Blessing Ngabonziza Iranzi w’imyaka ibiri.

Bivugwa ko umuriro watewe na bougie yacanywe n’umukobwa wabaga muri ruriya rugo akayisiga mu nzu akajya kugura indi kugira ngo ataza kubura iyo akoresha kuko mu rugo nta mashanyarazi bagira.

Umuvugizi wa Police mu mujyi wa Kigali CIP Marie Goretti Umutesi agira inama  ababyeyi yo kutajya basiga abana babo bonyine mu rugo cyane cyane nijoro.

Abasaba ko niyo baba babasize mu gitondo bagiye ku kazi bagombye kujya bibuka gutaha hakiri kare bakareba uko biriwe.

Ati: “ Babyeyi mwite ku bana banyu . Nibo ba mbere mukwiye gucungira umutekano. Niba ubasize uzirikane ku kintu cyose cyabateza akaga kandi urebe niba uwo ubasigiye ngo abiteho ari umuntu ukuze uzi kugira amakenga no gushyira mu gaciro.”

Avuga ko gucana bougie ukayisigira abana ari ikosa rikomeye kuko ishobora kubatwika .

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

0 Comment

  • Mana we ,ariko abana baribasiwe muri iyi minsi, Imana yakire abo. baziranenge.Gusa abana bavuka Ubu bafite ibibazo,ababyeyi ntago ubuzima buriho bubemerera kwicara ngo babarere,abo bareresha nabo ntabumuntu bafite,Umuntu ajya kugura buji asize abana,bagashya bakarinda iyo barangira ataraza,bazize uburangare kdi yakanabajyanye aho agiyr niba kubasiga munzu idakinze bidashoboka.Abazungu bo baragikemuye niyo umusize mumodoka ugiye kugura umugati police iramutwara ikazamugusubiza ushatse umu avocat kuko wagaragaye ko udashoboye kurera.Imana iturengere

Comments are closed.

en_USEnglish