Digiqole ad

Libya: Indege yarashe inzu yari icumbikiye abimukira hapfa 40

 Libya: Indege yarashe inzu yari icumbikiye abimukira hapfa 40

Minisiteri y’Ubuzima muri Libya yatangaje ko mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, indege y’intambara yahushije aho yashakaga kurasa, irasa inzu icumbikiye abimukira mu mujyi wa Benghazi. Hamaze kubarurwa abantu 40 bapfuye abandi 80 barakomereka.

Indege ngo yahushije aho yashakaga kurasa irasa inzu yari icumbikiye abimukira

Indege ngo yahushije aho yashakaga kurasa irasa inzu yari icumbikiye abimukira

Umuvugizi w’iyi Minisiteri Malek Merset yerekanye amafoto y’abakomeretse kuri Twitter, imbangukira gutabara zibajyana kwa muganga.

Ubutegetsi bw’i Tripoli bushinja ingabo za Gen Khalifa Haftar kuba inyuma y’iki gitero. Umuvugizi w’ingabo za Haftar yirinze kugira icyo ahita atangaza ku byo Leta ibashinja.

Inzu bariya bimukira barimo isanzwe icumbikira abagera kuri 616.

Ingabo za Haftar ziyemeje gufata umurwa mukuru wa Libya ariko mu cyumweru gishize zahuye n’iza Leta zizibera ibamba.

Urugamba rwo kwigarurira umurwa mukuru rwabaye isibaniro. Ingabo za Gen Haftar zahisemo gukoresha ibitero by’indege kugira ngo zirebe ko zakwirukana ingabo za Leta mu nzira igana Tripoli.

Gen Haftar ashyigikiwe n’ibihugu nka Misiri, Leta zunze ubumwe z’Abarabu na Arabie Saoudite mu gihe ingabo za Leta bahanganye zo zishyigikiwe na Turkey na Qatar.

Kugeza ubu muri Libya hari inzu zicumbikiye abimukira 6000 bakomoka mu bihugu bya Eritrea, Ethiopia, Somalia, Sudan n’ibindi byo muri Africa yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Ingabo za Gen Haftar ziyemeje gufata Tripoli uko byagenda kose

Associated Press

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

en_USEnglish