Digiqole ad

Umunyarwanda ukorera umuziki muri USA ati “aha duhura n’imvune nyinshi”

 Umunyarwanda ukorera umuziki muri USA ati “aha duhura n’imvune nyinshi”

Umwe mu bahanzi nyarwanda batuye banakorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za America, Gedeon Musoni avuga ko bibagora kubona uko bakoresha ibihangano byabo ndetse ngo n’ibyo bagerageje gusohora ntibikundwe mu gihugu cyabo nk’iby’abahanzi bari mu Rwanda.

Gedeon ngo gukorera umuziki muri USA birabagora

Gedeon Musoni avuga ko yakuze akunda gukina umupira w’amaguru ariko nyuma akaza kwisanga mu buhanzi bwo kuririmba nyuma yo kubyinjizwamo n’umwe mu bo mu muryango we wamwigishije gucurunga Guitar bigatuma yiyegurira umuziki.

Yatangiye umuziki muri 2008 afatanyije na bagenzi be batatu, ngo icyo gihe ntibyaboroheye kuko nta mikoro bari bafite yo kujya mu nzu zitunganya indirimbo gusa ngo barageragezaga bakazandikaga.

Yavuye mu Rwanda 2010 yerekeza muri muri Leta ya Colorado muri Leta Zunze Ubumwe za America ari na ho aba ubu.

Uyu muhanzi aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Take Over’ ikoze mu njyana ya Kinyafurika (Afro-Beat) irimo ubutumwa bw’urukundo.

Inkuru yayo igaruka ku bantu baba bakundana barahanye isezerano ryo kubana ariko byagera hagati umwe agacika intege akabivamo.

Uyu musore utunganyiriza indirimbo ze muri Amerika avuga ko bitoroshye bitewe no kutamenyana n’abantu baho bazi kubikora.

Ati “Gukorera umuziki hano ntabwo byoroshye kuko bisaba kuba uhafite abantu mukorana babizi kandi kumenyana na bo ntabwo biba byoroshye ari na yo mpamvu abenshi biyambaza aba Producer bo mu Rwanda nubwo na bo kubafatisha bitaborohera.”

Aho atuye muri Colorado ngo akurikirana umuziki Nyarwanda bamwe mu bahanzi yifuza kuzakorana nabo indirimbo ni Meddy na Yvan Buravan.

Gedeon uba Colorado ngo mu bahanzi Nyarwanda yifuza gukorana nabo cyane ni Meddy na Buravan
Muri Amerika ajya akora n’ibitaramo

Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW

0 Comment

  • Natahe mu Rwanda ajye kwinjoyinga igihugu cye maze ave mu maganya.

Comments are closed.

en_USEnglish