Ndimbati na we yatujwe mu mudugudu w’ikitegererezo, ati “Ubu ngiye muri etage!!”
Umukinnyi wa film uri mu bagezweho mu Rwanda, Uwihoreye Moustafa uzwi nka Ndimbati na we ari mu bahawe inzu mu mudugudu w’ikitegererezo i Karama wafunguwe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame. Uyu mukinnyi wa Film wasazwe n’ibyishimo ati “ubu nanjye ngiye kuba muri etage.”
Ndimbati na we witabiriye ibi birori byo gutaha iriya nyubako, yagaragaye afite akanyamuneza ko kwishimira ibi bikorwa bigaragaza inzira ihamye yo Kwibohora u Rwanda rugezemo.
Ndimbati yabwiye Umuseke ko na we ari umwe mu bahawe Inzu muri uwo mudugudu uri mu kagali ka Karama, umurenge wa Kigali akarere ka Nyarugenge.
Ati “Ubu nanjye ngiye gutura muri Etage hehe no kongera kuba mu manegeka ya Kiruhura.”
Ndimbati yakomeje ashima izo nyubako nshya bagiye kubatuzamo ngo kuko yahasuye akazireba agasanga ari inzu z’akataraboneka zijyanye n’igihe kandi zifite ibikoresho byose bikenerwa n’umuryango.
Aganira n’Umuseke, uyu mukinnyi wa Film unyuzamo akanatebya, yavuze ko bizamugora kuzajya akubitana imitego n’abantu benshi bazajya bamurangarira ngo kuko amaze kuba umusitari.
Ati “Ariko na none abantu bagomba kumenya, tukajya tunahura tukaganira nk’abaturanyi ubundi tugafashanya kubaka igihugu cyacu.”
Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW
0 Comment
Haaaaa yewe ndabona twese RPF izatwubakira tugatura heza twese ntawe uzongera gutura mu manegeka