Digiqole ad

Kickbox: Shaddy Boo ‘agiye’ gukina itaramakofe

 Kickbox: Shaddy Boo ‘agiye’ gukina itaramakofe

Shadia Mbabazi wamamaye ku izina rya Shaddy Boo avuga ko abakobwa bagenzi be bagomba gutinyuka bakiga gukina imikino njyarugamba kuko igorora umubiri kandi uyizi akaba yabasha kwirwanaho bibaye ngombwa.

Bazateranira amakofe mu mpera z’iki Cyumweru

Ibi abivuze nyuma yo gutumirwa kuzitabira  imikino njyarugamba irimo n’iteramakofe izabera i Nyamirambo taliki 05, Nyakanga, 2019.

Uyu mukobwa uri mu byamamare bikomeye mu Rwanda avuga ko nawe azajya muri ring adaterana amakofe n’uwo bazaba bamuhuje nawe.

Avuga ko umukino wa KickBox yawukunze kuva kera.

Ati:“Uyu mukino ndawukunda kandi nzaba mpari nkine abantu babireba. Nk’abari n’abategarugori, uyu mukino wadufasha kugira imbaraga z’umubiri ndetse bikaba byadufasha mu kwitabara mu gihe hari uwaba agiye kuduhohotera.”

Iriya mikino kandi izahuza abagabo basanzwe bawukina barinmo abo mu Rwanda no muri Tanzania.

Izakinwa mu irushanwa ryiswe  “Clash of Mastodons 2019.”

Rizagaragamo imikino itatu, harimo  uzahuza Hamzah na Omar, Mafumba na  Gamariel, ( bombi ni Abanyarwanda)  naho umurwano wa gatatu uhuze   Manzi Bosco uzwi nka “Master Coco” na Efrem Geneladius ukomoka muri Tanzania.

Izatangira  saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00).  Iri rushanwa  rizajya riba muri buri mezi abiri.

Nyuma y’iri rushanwa indwanyi za mbere zizahabwa imidali n’amafaranga ibihumbi Frw 150 naho indwanyi zizagira umwanya wa kabiri zihabwe ibihumbi Frw 80  na certifica zemeza ko bitabiriye imirwano ya Rwanda Peace Kickboxing Tournment.

Yvonne IRADUKUNDA

UMUSEKE.RW

en_USEnglish