Digiqole ad

As Kigali yizeye gutsinda Kiyovu Sports igatwara igikombe cy’Amahoro

 As Kigali yizeye gutsinda Kiyovu Sports igatwara igikombe cy’Amahoro

Hategerejwe umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro uzahuza As Kigali na Police FC, iyi kipe yakoze imyitozo kuri uyu wa gatatu tariki 3 Nyakanga, ivuga ko yizeye 100/100 abakinnyi bazakina bityo n’igikombe ikaba ivuga ko izagitwara.

Bate Shamiru ufatira As Kigali yayifashije kugera ku mukino wa nyuma

Komezusenge Daniel Umunyamabanga Mukuruwa As Kigali yabwiye Umuseke ko mu myitozo ya nyuma ya As Kigali ko  abakinnyi bose bahari.

Bakoze imyitozo yoroheje kuko ejo aribwo bafite umukino wa nyuma na Kiyovu Sports ukazaba ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

As Kigali yageze ku mukino wa nyuma yabanje gukuramo Rayon Sports, ndetse mbere yakuyemo APR.FC na Gasogi United.

Mu kiganiro Umunyamabanga wa As Kigali Komezusenge Daniel yagiranye n’Umuseke yavuze ko nyuma y’imyaka itandatu As Kigali idatwara igikombe noneho biteguye kugitwara.

Yagize ati “Tuzakizamura, Igikombe cy’Amahoro gukuramo Rayon Sports inshuro ebyiri ntabwo ari ikintu cyoroshye ni urugendo rwari rukomeye, nyuma yo kubura igikombe cya Shampiona imbaraga zose z’ikipe zahise zerekera ku Gikombe cy’Amahoro.”

Ati “Turagitwara 100/100 kuko ntabwo watsinda ikipe yatwaye Shampiona ngo utsinde iyayikurikire hanyuma ngo ikipe yabaye iya gatanu ibe ariyo ikubuza igikombe.”

Mateso Jean Dieu Umutoza wa As Kigali yabwiye Umuseke ko urugendo rwagejeje ikipe ye ku mukino wa nyuma rwaruhije cyane  bitewe n’ikipe zikomeye bahuye na zo.

Avuga ko bitewe n’iyo nzira abakinnyi babonye ko byose bishoboka ko nta kipe batakuraho amanota.

Ati “Tuzatwara Igikombe cy’Amahoro twese nidushyira hamwe, intego yacu nka As Kigali ni ugutwara iki gikombe.”

As Kigali yaherukaga gusohokera u Rwanda ku itike yabonye ku Gikombe cy’Amahoro itozwa na Kassa Mbongo Andre muri 2013/2014, ubu igitwaye kandi yakongera gusohokera igihugu kimwe na Rayon Sports yatwaye igikombe cya Shampiyona.

Mateso Jean de Dieu avuga ko banyuze mu nzira ikomeye bituma abakinnyi biremamo ikizere
Shamiru ni umwe mu barinda izamu bazi gufata penaliti

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

en_USEnglish