Digiqole ad

Inzuki: Inigwahabiri zizwiho gukunda umurimo

 Inzuki: Inigwahabiri zizwiho gukunda umurimo

Inzuki ni inigwahabiri ziri mu zizwi cyane kandi zifitiye urusobe rw’ibinyabuzima akamaro kurusha izindi. Abantu bazwiho kuba baratangiye kuzorora mbere y’abandi ku isi ni abaturage bo mu burasirazuba bwo Hagati bahoze batuye muri Misiri. Ubugereki na  Israel bya kera cyane.

Inzuki ni iningwahabiri zizwi kandi zifite akamaro kurusha izindi

Mu mva za ba Farawo abahanga mu byataburuwe mu matongo bagiye basangamo amacupa arimo ubuki bwaherekezaga  umwami watanze ngo azabwifashishe mu bundi buzima yabaga yimukiyemo.

Abaturage ba Miisiri ya kera ntibemeraga ko umuntu apfa ahubwo bavugaga ko hari ahandi yimukiye bakamushyingurana ibikoresho runaka azifashisha agezeyo.

Akamaro k’inzuki bisa n’aho abantu bakamenye kare. Hagati ya 1980 na 2013 mu Bwongereza hari amoko 353 y’inzuki.

Kubera imiterere yazo, abantu benshi bahita bazimenya.  Inzuki zitandukanye n’amavubi.

Inzuki ni inigwahabiri ngufi ibyibushye ifite amababa magufi afite ingufu zizifasha kuguruka igihe kirekire kandi zikaba zahagarara mu kirere igihe kirekire zirimo guhova.

Abahanga bavuga ko burya ‘amababa’ ya kajugujugu akora kimwe n’uko ay’inzuki akora. Amategeko y’ubugenge agenga ibiguruka avuga ko uko inyoni( ibisiga) kiba kinini niko kigira amababa manibi kandi gikubita inshuro nke ugereranyije n’inyoni( ibisiga) nto.

Ibi kandi niko bimeze no ku nigwa habiri.

Uruyuki ruri kuguruka rukubita amababa inshuro 230 ku isogonda mu gihe hari amasazi akubita amababa inshuro 200.

Zifite utwoya tuba imbere tuyifasha kumva ibiri imbere yazo.

Mu myitwarire y’inzuki, icyo zizwiho ni ugukora cyane zishaka utuntu tuba ku ndabo bita pollen zikadushyira ibyana bazo.

Izi pollen ziturutse ahantu hatandukanye( mu biti, mu ndabo z’amoko atandukanye, mu nsina n’ahandi).

Inzuki ngufi kurusha izindi zifite uburebure bwa milimetero ebyiri n’aho inzuki ndende zikagira milimetero 39.

Ku mibiri yazo hariho utuntu twinshi tuzifasha kumva ibizikikije vuba vuba, haba kumva ibyerekezo by’umuyaga cyangwa ikindi kintu k’ingenzi ku mibereho yazo.

Inzuki kandi abahanga bavuga ko zifasha cyane mu kubangurira ibimera kugira ngo byororoke.

Uko uruyuki ruva ku rurabo rumwe rujya ku rundi niko rurubangurira binyuze mu gushyiraho  no gusigaho twa tundu twitwa Pollen.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

en_USEnglish