Digiqole ad

Nigeria izasinya AfCFTA, ngo ni amahirwe kuri Africa yose

 Nigeria izasinya AfCFTA, ngo ni amahirwe kuri Africa yose

Ibiro bya Perezida wa Nigeria  byatangaje ko iki gihugu kizasinya amasezerano y’ubuhahirane hagati y’ibihugu by’Africa( AfCFTA) mu nama izabera i Niamey muri Niger ku Cyumweru taliki 07, Nyakanga, 2019. Umuhanga mu bukungu Dr Canisius Bihira avuga ko gucuruzanya na Nigeria ari iby’agaciro kubera ubunini bwayo n’abaturage bayo benshi.

Nigeria ngo izasinya ariya masezerano mu Nteko rusange ya AU izabera Niamey kuri iki Cyumweru

Ubushakashatsi bwakozwe muri Mata, 2019 buvuga ko Nigeria ituwe n’abaturage 203 452 505, ikaba ifite ubuso bwa 923 768 km2 kikaba ari icya 14 kinini muri Africa.

Igihugu kinini kurusha ibindi muri Africa ni Algeria.

Itangazo ibiro bya Perezida  wa Nigeria byatangaje ko Nigeria yemeye kuzasinya ariya masezerano nyuma yo gusuzuma buri kantu kugira ngo itazahombere muri ubu bucuruzi.

Iri mu bihugu bitatu bikize kurusha ibindi muri Africa.

Abategetsi ba Nigeria bavuga ko basuzumye niba gucuruzanya n’ibindi bihugu by’Africa bitazayibera intandaro yo kuvogerwa n’indi mitwe y’iterabwoba , cyangwa abacuruza magendu bakabona isoko.

Dr Canisius Bihira avuga ko ibihugu byasinye ariya masezerano bizungukira mu gucuruzanya na Nigeria kuko ifite abaturage benshi.

Ati: “ Ni ikintu kiza cyane kuri Africa kuko izabona isoko rinini kandi Nigeria nayo ikabona aho igurisha Peteroli yayo yari isanzwe yohereza i Burayi na Aziya.”

Avuga ko n’u Rwanda by’umwihariko ruzakomeza gucuruzanya na Nigeria kandi ku rwego rwisumbuye kurushaho.

Ngo kuba arirwo rwatangije gahunda ya ririya soko ni akarusho kurirwo n’ishema ry’uko igihugu nka Nigeria cyemeye kuyasinya.

Inteko rusange  y’Umuryango w’Africa  yunze ubumwe izabera i Niamey muri Niger izaba ari iya 12.

Amasezerano yiswe African Continental Free Trade Agreement( AfCFTA) ni amasezerano hagati y’ibihugu 49. Ku ikubitiro ibihugu bya Ghana na Kenya nibyo byahise biyasinya.

Ni amasezerano yasinyiwe i Kigali taliki 21, Werurwe, 2018.

Ibihugu by’Africa byiyemeje gucuruzanya hagati yabyo. Nigeria izasinya ku Cyumweru

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

en_USEnglish