Kubahiriza ibipimo ngenderwaho mu bucukuzi mu Rwanda biri munsi ya

Urwego rw’igihugu rushinzwe ubucukuzi ruravuga ko urwego rwo kubahiriza ibipimo n’amabwiriza yo gucukura mu Rwanda biri ku kigero kiri munsi ya 10%. Sendika y’abacukura iti “Bifitanye isano n’impanuka zibubamo.” Kuri uyu wa kabiri, Francis Gatare Umuyobozi w’uru rwego “Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board, (RMB)” yavuze ko hakozwe ubushakashatsi (servey) basanga Kompanyi ziri mu bucukuzi […]Irambuye

IBIZA: Umusozi wa Rubavu wacitsemo amasoko abiri

Imvura nyinshi yaguye mu karere ka Rubavu kuva ejo saa mbili z’ijoro kugeza ahagana saa sita yateye inkangu ku musozi wa Rubavu n’amazi menshi yasenye inzu zigera muri enye (4) z’abaturage. Ikidasanzwe ariko ni amasoko y’amazi abiri yahise apfupfunuka mu musozi wa Rubavu. Amafoto yafashwe n’umunyamakuru w’Umuseke i Rubavu saa tanu z’amanywa agaragaza aya masoko […]Irambuye

Ngeze Hassan ari gusaba kurekurwa adasoje igihano

Hari amakuru avuga ko Ngeze Hassan wahoze ari umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru “rutwitsi” Kangura yaba agiye kurekurwa kuko amaze gukora bibiri bya gatatu by’igifungo k’imyaka 35 yakatiwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwa Arusha. Ikinyamakuru ‘cyo mu Bwongereza The Guardian’ cyanditse ko Ngeze Hassan ashobora kurekurwana n’abandi bagororwa bakatiwe na ICTR nabo barangije bibiri […]Irambuye

Young Grace yababariwe, ntagikaswe amafr muri PGGSS

*Umukozi we ngo niwe wabikoze Young Grace uri mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star mu minsi ishize yahaniwe kwamamaza Skol yambaye umwenda wayo kandi ari mu irushanwa rya BRALIRWA, yari yakaswe amafaranga bahabwa ku kwezi, ariko akomeza gusaba imbabazi. Ku mafaranga ahabwa abahanzi bari mu irushanwa angana na miliyoni ku kwezi  yo kubafasha […]Irambuye

Inyungu ziri inyuma y’akajagari mu Mujyi wa Kigali zirashyira mu

Hashize iminsi igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali gitangiye gushyirwa mu bikorwa. Kimwe mu byaranze iri shyirwamubikorwa birimo kwimura abantu no kubatuza ahantu heza hagenewe guturwa, no kwimura ibikorwa by’ubucuruzi hirya no hino mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali bikimurirwa ahabugenewe hajyanye n’igishushanyo mbonera. Ni muri urwo rwego hirya no hino muri uyu mujyi hatangiye kubakwa […]Irambuye

Huye: Umuganga uba muri Italie yateye inkunga Mukura VS

Marie Claire Safari, umunyarwandakazi w’umuganga uba mu Butariyani uvuka mu karere ka Huye yatekereje kugira icyo afasha ikipe y’iwabo maze ayigenera inkunga y’imyambaro y’abakinnyi. Iyi nkunga igizwe n’imyenda (amakabutura n’imipira,imipira y’imbeho), amasogisi, ingofero n’ibikapu. Claire akiri muto ngo yakunze ikipe ya Mukura kuko ari nayo yumvise mbere akura ayikunze cyane kandi ayishyigikira. Aho aba mu […]Irambuye

Burera: V/Mayor, Gitifu w’Akarere na Sembagare wahoze ari Mayor bafunzwe

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Burera ushinzwe iterambere ry’ubukungu Habumuremyi Evariste hamwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka karere Kamanzi Raymond batawe muri yombi bashyikirizwa urwego rushinzwe ubugenzacyaha nk’uko umuvugizi wa Police mu majyaruguru yabibwiye Umuseke. Aba bayobozi ntibafashwe bonyine kuko hanafunzwe Sembagare Samuel wari Umuyobozi w’aka karere kuva 2009 kugeza 2016. Abandi bafunze ni Mujyambere Stanislas usanzwe ari Division […]Irambuye

Inkuba yishe batatu, mu Kivuruga (2) na Nyagatare (1)

Mu murenge wa Kivuruga mu karere ka Gakenke mu mvura yagwaga mu ijoro ryakeye inkuba yakubise abantu bane bari begeranye babiri bahita bapfa, mu bapfuye harimo umukobwa w’imyaka 12. Inkuba kandi yakubise mu karere ka Nyagatare aho yahitanye umuntu umwe. Jean Bosco Nkurunziza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivuruga muri Gakenke yabwiye Umuseke ko abapfuye hano […]Irambuye

Amasashi na Plastic ntibyacika burundu ariko bikoreshwe aho bikenewe gusa

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cyita ku bidukikije (REMA), Eng. Collette Ruhamya yavuze ko guhagarika plastic yose mu Rwanda bitashoboka ahubwo ko hagomba kwinjira izikenewe gusa, nk’uko yabigarutseho mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurengera ibidukikije wabereye mu mugi wa Kigali. U Rwanda rwafashe umwanzuro wo guca amashashi amwe n’amwe muri 2008 kandi amahanga ashima uyu […]Irambuye

en_USEnglish