Guhera muri 2007, buri taliki 09, Kamena Isi yizihiza umunsi wagenewe kuzirikana akamaro ko kubika inyandiko zaranze amateka y’ibihugu. U Rwanda narwo rufatanyije n’amahanga kwizihiza uyu munsi binyuze mu kwereka abanyamakuru umutungo ndangamateka ubitswe mu kigo cy’igihugu cy’ishyinguranyandiko kuri mu Karere ka Kicukiro ahitwa Rwandex. Marie Claude Uwineza yabwiye Umuseke ko mu kigo ayoboye bafite […]Irambuye
Mu rwego rwo kurangiza umwanzuro w’Abunzi wafashwe n’Inteko y’Abunzi b’akagali ka Taba, Umurenge wa Muhura mu karere ka Gicumbi, kuwa 5 Nzeri 2016, RUTAREKA Jackson yatsinzemo NKUSI Narcisse, Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga aramenyesha abantu bose ko kuwa Gatanu tariki ya 15 Kamena 2018, saa TANU z’Amanywa azagurisha mu cyamunara umutungo utimukanwa wa NKUSI Narcisse na MUKANDUTIYE […]Irambuye
*Uburezi buzahabwa ingengo y’imari ya miliyari 18Frw igenewe kubaka amashuri Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Mulindwa Samuel yabwiye Abadepite ko ikibazo cy’ubucucikike mu mashuri gihangayikishije kuko kiri mu bidindiza ireme ry’uburezi, ariko ngo kiracyakomeza kuko kugikemura bisaba amafaranga menshi cyane kandi ntayahari. Ngo kugira ngo gikemuke byasaba miliyari 130 Frw mu mwaka w’ingengo y’imari igiye […]Irambuye
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Tanzania (TFF) ryatangaje ko ryakiriye urwandiko rw’ikipe ya Yanga African rusaba kuyemerera kuvanwa mu marushanwa ya CECAFA Kagame Cup ategerejwe kuba tariki 29 Kamena kugeza ku ya 13 Nyakanga 2018. Umukozi ushinzwe itumanaho mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tanzania, Clifford Ndimbo, yavuze ko bakiriye urwandiko rwa Yanga African rusobanura ko iyi […]Irambuye
Abahanzi 10 bahatanye mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya munani bakoreye igitaramo mu karere ka Gasabo hafi y’isoko rya Kabuga. Uyu mwaka mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star nibwo hongerewemo ibindi bitaramo byiswe “Mini-Roadshow” bigamije gufasha abahanzi kwiyamamaza biyereka bamwe mu bafana babo. Byukusenge Pierrot uhagaraiye uruganda rwa Bralirwa muri […]Irambuye
Ntarama – Nyirasafari Olive umupfakazi wa Jenoside yakorewe Abatutsi atuye mu murenge wa Ntarama, mu karere ka Bugesera yari amaze igihe kinini aba mu nzu y’igisate ariko ubu arashima abamutuje aheza ngo iyo umuyaga wazaga yararaga ahagaze kuko yabaga abona amabati na yo agiye kuguruka. Uyu mugore yubakiwe muri 2009 n’ubundi n’abaterankunga ariko inzu ayijyamo […]Irambuye
*Uyu mupadiri u Rwanda rwamubujije kuzongera kwinjira ku butaka bwarwo (persona non grata au Rwanda) Umuryango mpuzamahanga uharanira guhagarika ibyaha by’ihohotera abihaye Imana ba Kiliziya Gatolika bakora urasaba Papa Francis gukora iperereza ku mupadiri w’Umubiligi Omer V. ukekwaho guhohotera abana barimo n’ab’abahungu mu Rwanda no muri DR Congo. Kuri uyu wa kane, i Genève mu […]Irambuye
Abadepite bagize komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC) kuri uyu wa gatanu basabye abayobozi b’Ikigo gishinzwe Uburezi (REB) kugaragaraza irengero rya mudasobwa 10 110 zifite agaciro ka miliyari 2,1Frw zishyuriwe ariko zo ntibazihabwe. Ni ikibazo cyagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta muri raporo ye ya 2017/2017. Aho iki kigo gishinzwe guteza imbere uburezi […]Irambuye
Romalis Niyomugabo uyobora Inama y’igihugu y’abafite ubumuga yabwiye Umuseke ko ibyavuye mu ibarura ry’abafite ubumuga kugira ngo bahabwe amakarita azabafasha kwivurizaho bishimishije bageze ku bantu ibihumbi 160. Ibarura ryakozwe n’ikigo k’igihugu k’ibarurishamibare muri 2012 ryerekana ko abafite ubumuga mu Rwanda barengaga ibihumbi 446. Mu mpera z’ukwezi gushize bamwe mu bakora mu miryango itagengwa na Leta bakorana […]Irambuye
Rwiyemezamirimo akaba n’umuyobozi w’ikipe yo mu kiciro cya kabiri, Kakoza N. Charles uzwi nka ‘KNC’ yavuze ko ikipe ya AS Kigali niramuka itwaye igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda azajya mu ijuru rya Gasogi yambaye ubusa. KNC wari uri mu kabari, yagize ati “AS Kigali niramuka itwaye igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda Azam Rwanda Premier League […]Irambuye