Digiqole ad

Papa yasabwe gukora iperereza ku mupadiri ushinjwa guhohotera abana mu Rwanda

 Papa yasabwe gukora iperereza ku mupadiri ushinjwa guhohotera abana mu Rwanda

*Uyu mupadiri u Rwanda rwamubujije kuzongera kwinjira ku butaka bwarwo (persona non grata au Rwanda)
Umuryango mpuzamahanga uharanira guhagarika ibyaha by’ihohotera abihaye Imana ba Kiliziya Gatolika bakora urasaba Papa Francis gukora iperereza ku mupadiri w’Umubiligi Omer V. ukekwaho guhohotera abana barimo n’ab’abahungu mu Rwanda no muri DR Congo.

Papa Francis utorogewe n'ibibazo by'ihohotera rishingiye ku gitsina abihaye Imana ayoboye bagiye bakora hirya no hino ku isi.
Papa Francis utorogewe n’ibibazo by’ihohotera rishingiye ku gitsina abihaye Imana ayoboye bagiye bakora hirya no hino ku isi.

Kuri uyu wa kane, i Genève mu Busuwisi hatangirijwe Umuryango mpuzamahanga mushya witwa “Ending Clergy Abuse (ECA)” uherutse gushingwa, ukaba uhuza impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu n’abagizweho ingaruka n’ihohoterwa rishingiye ku gitsinda abihaye Imana ba Kiliziya Gatolika bakora.
Uyu muryango uhuza ibihugu 15 kugeza ubu ufite intego yo guhagarika burundu iri hohoterwa, no guca umuco wo kudahana wimakajwe muri Kiliziya.
Intego ya ‘ECA’ ngo ntabwo ari ukurega gusa ababafashe ku ngufu, ahubwo ngo harimo no gukurikirana “Abasenyeri babakingiye ikibaba igihe kirekire“.
Umwe mu batangabuhamya 12 bitabiriye iriya nama y’i Genève, harimo uwahohotewe na Padiri Omer V. ubu ufite imyaka 82.
Padiri Omer V. yabaye Umumisiyoneri muri Zaïre (République démocratique du Congo y’ubu) mu myaka ya 1980. Ashinjwa kuba yarafashe abana b’abahungu ku ngufu mu gihe yamaze muri iki gihugu.
Padiri Omer V. nyuma yo guhohotera abana b’abahungu muri Zaïre, mu 1987 yoherejwe iwabo mu Bubiligi ariko naho agezeyo ngo ahohotera umwana w’umukobwa mu mpera ya za 90, ahita ashyirwa mu kiruhuko k’izabukuru.
Gusa, nyuma yaho Padiro Omer ngo yaje mu Rwanda ashinga umuryango wo gufasha abana b’imfubyi ariko naho aza kuhakora ibindi byaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina nk’uko umwe mu bayoboye ‘ECA’ umunyamerikakazi Ann Barrett abivuga.
Uyu muryango ‘ECA’ ushinja kandi Musenyeri wa Gent witwa Luc Van Looy kuba yarananiwe gufatira imyanzuro Padiri Omer mu gihe yakoraga ibyo byaha.
Barrett ati “Kuva mu 2004, Luc Van Looy yabaye musenyeri mukuru wa Gent. Ariko ntiyigeze abuza Omer V. amuhagarika kugera muri Africa. Turasaba ko habaho iperereza kugira bigaragare koko nk’uko Papa Francis abivuga, niba yarakoze ibishoboka byose ngo arinde abana.”
Ibiro bya Musenyeri wa Gent byabwiye ibinyamakuru byo mu bubiligi dukesha iyi nkuru ko ikibazo cya Padiri Omer ari “Dosiye y’ibikorwa bikomeye byabayeho mu bihe byashize”.
Biti “Ni kenshi Musenyeri yabujije mu nyandiko no mu magambo uriya mugabo gukora ingendo ajya muri Africa. Gusa, ibimenyetso biragaragaza ko atubashye ibyo yabujijwe kenshi. Hagati aho, twumvise ko yanagizwe ‘persona non grata au Rwanda’ yabujijwe kuzongera gukandagira ku butaka bw’u Rwanda.”
Ibiro bya Musenyeri wa Gent bivuga ko iyi Dosiye yoherejwe i Roma kwa Papa, kandi ngo uriya mu Padiri nta nshingano agifite mu biro bya Musenyeri (évêché).
Muri ibi bihe Papa Francis ari guhangana n’ibibazo by’abapadiri n’abasenyeri bashinjwa ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina hirya no hino ku isi, kandi nawe yasezeranyije kuzatanga ubutabera.
Ufite ubuhamya cyangwa amakuru kuri ibi bikorwa bigayitse by’uyu mupadiri mu Rwanda, wakwandikira Venuste KAMANZI kuri [email protected] na [email protected] tukazakuvugisha.
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Abapadiri bashinjwa ubusambanyi no gushurashura ni ibihumbi byinshi cyane.Iyo ukoze isesengura,usanga Abapadiri batiyandarika aribo bacye.Urugero,muribuka Abapadiri ibihumbi n’ibihumbi byo muli Amerika byashinjwe ubusambanyi no gufata abana ku ngufu (Pedophilie).Vuba aha,muribuka Abasenyeli bose 30 bo muli Chili beguye kubera ubusambanyi.Mulibuka Cardinal wo muli Australia wali Minister of Finances muli Vatican washinjwe n’abagore 20 yasambanyije.N’abandi batabarika.Ibi byose biterwa nuko Gatolika ifite imyemerere itandukanye nuko Bible ivuga.Urugero,nubwo Gatolika ivuga ko Paapa wa mbere ari Intumwa PETERO,ni ikinyoma.Nta hantu na hamwe Bible ivuga ko PETERO yabaye Paapa.Bible ivuga ko PETERO,ariwe SIMONI, yari afite umugore.Byisomere muli Matayo 8:14.Imana itubuza gupfa kwemera inyigisho zose.Urugero,aba bose biyita Apotres muli iki gihe,nibo bishyiraho.Ntabwo ari imana ibimika nkuko bavuga.Ni uburyo bwo kurya amafaranga y’abayoboke babo.Bagakira batavunitse,abana babo bakajya kwiga muli Amerika n’Uburayi.

  • Muze muri Diyoseze ya Ruhengeri mubaze uwitwa Padiri Base Achile Ababa n’umugore yubakiye amazu amugurira nimodoka cg mubaze muri Paruwase Nyakinama Abana Padiri Richard yagiye ahohotera ngarikubafasha byose Mgr Harorimana arabizi ba Padiri Bonaventure Zirarusha Leopold aboyanduje Soda nibirefu

Comments are closed.

en_USEnglish