Digiqole ad

KNC ati "AS Kigali nitwara igikombe cya Shampiyona ya 2018 nzajya Gasogi nambaye ubusa"

 KNC ati "AS Kigali nitwara igikombe cya Shampiyona ya 2018 nzajya Gasogi nambaye ubusa"

Rwiyemezamirimo akaba n’umuyobozi w’ikipe yo mu kiciro cya kabiri, Kakoza N. Charles uzwi nka ‘KNC’ yavuze ko ikipe ya AS Kigali niramuka itwaye igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda azajya mu ijuru rya Gasogi yambaye ubusa.

KNC arimo no gutegura igitaramo gikomeye kizaba mu kwezi gutaha.

KNC wari uri mu kabari, yagize ati “AS Kigali niramuka itwaye igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda Azam Rwanda Premier League muri uyu mwaka, Ngewe KNC nzajya mu ijuru rya Gasogi nambaye ubusa,…nambaye isokoreki.”

Mu mashusho yashyizwe hanze KNC avuga ibi, harumvikanamo ijwi rimeze nk’irya Nshimiye Joseph uyobora AS Kigali wahize gutwara igikombe cya Shampiyona uyu mwaka.
AS Kigali ubu niyo iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 51, ikaba ikurikiwe na APR FC irusha inota rimwe ndetse na Rayon Sports irusha amanota arindwi ariko zombi ikaba izirusha umukino umwe.
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • HHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHH
    NANGE NDABYEMEZA KO NTACYO YATWARA

    • Ubundi se ninde utazi ko iyo Ferwafa iyobowe n’umusrikare amakipe yose ntayakora ku gikombe uretse APR? Ku bwa Ceasar byarabaye, ku bwa Kazura niko byri biri, n’ubu bibaye uko rero ntawe byatangaza. Avuze ibyo azi kandi yatangira gihamya, ibindi ni ukwikirigita ugaseka

  • Kuki anywera muri mukubite kandi ari umuherwe!?

  • sha njye nzajya nyabugogo ntege moto

  • Ubwo rero urumva gutega moto ari igitangaza sha Abamotali muradusuzugura wazagiye Mahoko se ugatega icugutu cyangwa ukajya Kibungo ugatega urutaro.

  • @Ngamije,uri akajiji kuzuye ubu c ibikombe APR yatwaye hariho ABEGA nabo bose ba Degaule nabwo barabasirikare???!!!!kuva Apr yashingwa niyo kipe iba ifite abakinnyi beza kurushizindi zose,ubwo rero gutwarigikombe ndunva ntankuru irimo iyo uyoboye uba uyoboye we gasenyi we!!!!

  • KNC se niriya nda ye nkiy’abagore n’amaboko atepese, ubwo arabona harushaka kumubona yambaye ubusa kweli. Nabanze arye ibyuma iriya nda iveho abe Tonic Abone kwabara ubusa. Buriya hari amabara atabera imbwa kabisa.

  • Nyamara nubwo wenda yabivugiye mukabari ariko ni ukuri ntacyo yatwara,ubwo se yanyura muzihe nzira,iki gikombe cyari icya gasenyi ariko ama dollars abakozeho.

  • Uyu mugabo rwose wagira ngo ntazi ko mu mupira byose bishoboka! Yego biragoye ko AS de Kigali itwara igikombe APR FC yagikaniye cyane cyane ko ari mukuru wayo ijya inayituma kuyigurira abakinnyi nka ba Savio na Muhadjiri ariko birashoboka. Sinzi rero ko uyu nouveau riche yashyira mu bikorwa ibyo yavuze!
    Uretse ko birimo no gushyiramo urwenya bivanze no gushyanuka asanganwe na Mutabaruka we…

  • KNC rwose birashoboka kuko ntabwo AS Kigali ari Rayon Sports ujya wifatira ku gahanga wowe n’uwitwa Mutabaruka wigize bamenya!

  • @ Sano
    Ubwo se ari wowe na Ngamije injiji ninde? Kuba umufana no kuba injiji biratandukanye uretse ko mbona ushobora kuba ubibangikanyije byombi!
    Ubundi se ninde uyobewe ko APR FC yagiye rimwe na rimwe ihengekerwa n’abasivire n’abasirikare bayoboye FERWAFA kugira ngo itware ibikombe itabikwiye?
    Ubundi uzige kwandika Ikinyarwanda cyangwa ureke kwandika kuko bigaragara ko bikugora…

  • Kuki mudutangariza inkuru nk’izi?

  • knc ko ngukunda nzakubona gute?

Comments are closed.

en_USEnglish