RDB iti “Nibaguha Serivise mbi ujye uyanga” Abaturage bati "Mubibwire

Ikigo k’igihugu gishinzwe iterambere “RDB” cyasubukuye ubukangurambaga buzwi nka “Na Yombi” bugamije kwibutsa Abaturarwanda gutanga Serivise nziza, no gusaba ko umuntu uzajya uhabwa Serivise mbi yajya abyanga. Abaturage bati “byaba byiza mugiye kubibwira n’abaziduha”. Kubera imitangire ya Serivise mbi ituma u Rwanda rutakaza amafaranga menshi aba yakagiriye igihugu akamaro. Mu myaka itandatu ishize ubwo ubu […]Irambuye

Dushimimana Lydia azahatana n’abakobwa 80 muri 'Miss Heritage Universe' 2018

Dushimimana Lydia wabaye Nyampinga w’umurage n’umuco mu Rwanda muri 2018 yatumiwe kuzahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Heritage Universe rizabera muri Uganda. Iri rushanwa rigiye kubaho ku nshuro ya mbere risa neza n’iryari risanzwe ribaho rizwi nka “Miss Heritage Global” ryaberaga muri Africa y’Epfo na Zimbabwe. Iri ryari risanzweho ngo ntirizongera kubaho kuko umwaka […]Irambuye

Abanyeshuri n’abarimu basabwe kwandika ibitabo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Musanze- Mu kiganiro yahaye abarimu n’abanyeshuri b’Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya Ruhengeri (INES-Ruhengeri), umushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi Mafeza Faustin yabasabye gutangira kwandika kuri Jenoside kandi ngo CNLG yiteguye kubafasha ku mbogamizi zose bagira. Kuri uyu wa kane, umushakashatsi Mafeza Faustin yahaye ikiganiro abarimu n’abanyeshuri b’Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya Ruhengeri (INES-Ruhengeri) ku mateka yaranze u Rwanda […]Irambuye

Ibizamini bya ADN byakoreshwaga i Burayi ubu birakorerwa Kacyiru

Bizanoza ubutabera kuko hagabanuka igihe n’amafaranga, Ubushinjacyaha bwoherezaga ibizamini 800 mu Budage, Kuri uyu wa kane Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye yatangije isuzumiro ry’ibimenyetso bishingiye ku buhanga ‘Forensic Laboratory’, ngo rizafasha cyane mu kuzigama amafaranga yakoreshwaga mu kujya gupimisha ibimenyetso mu mahanga ndetse n’igihe kinini byamaraga umuntu ategereje igisubizo. Rwanda Forensic […]Irambuye

Perezida Nkurunziza ngo ntaziyamamaza mu matora ya 2020

Mu muhango wo kwemeza Itegeko Nshinga rishya ryamwemereraga gukomeza kuyobora u Burundi kugeza muri 2034 [mu gihe yaba atsinze amatora], Perezida Pierre Nkurunziza yavuze ko mu matora ya 2020 ataziyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza bakunze kuvuga ko ririya tegeko Nshinga ryahinduwe kugira ngo agume ku butegetsi kugeza muri […]Irambuye

Itegeko: Abashyingiranywe, ubu bemerewe gutandukana igihe gito

Ingingo ya 248 y’itegeko rigenga Abantu n’Umuryango ivuga ku ‘Gutana by’agateganyo n’uburyo bisabwa’. Umunyamategeko Maurice Munyentwali avuga ko iyi ngingo igamije “kugabanya amakimbirane mu muryango”. Iyi ngingo iteganya gutandukana by’agateganyo mu gihe k’imyaka ibiri uhereye igihe urubanza rwo kubatandukanya by’agateganyo rwabereye. Iyo iyi myaka ibiri irangiye abashyingiranywe batabashije kumvikana, umwe cyangwa bombi bongera gutanga ikirego […]Irambuye

Yizeye ubutabera ku iyicarubozo ryakorewe umwana we w’imyaka 3 'rikozwe

Umwaka ushize, umwana wari ufite imyaka itatu yakorewe iyicarubozo rikomeye ubwo yari yaragiye gusura se (utabana na nyina) bimuviramo kwangirika ibice by’ingenzi by’umubiri. Se na mukase w’uyu mwana uyu munsi bari baje ku rukiko rwa Gasabo i Rusororo ngo baburanishwe ku cyaha baregwa cy’iyicarubozo kuri uyu mwana. Nyina w’uyu mwana Mukandayisaba Francoise yabwiye Umuseke ko […]Irambuye

Kamonyi: Imiryango irenga ibihumbi bibiri yakuwe mu byayo n’ibiza iri

Akarere ka Kamonyi karatangaza ko imiryango irenga ibihumbi bibiri iherutse kuvanwa mu byayo n’ibiza byatewe n’imvura yari imaze iminsi igwa.Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Kayitesi Alice avuga ko ubu imiryango irenga 1000 ifite aho yegeka umusaya. Mu kiganiro n’abanyamakuru ku mugoroba w’ejo, Kayitesi Alice umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yavuze ko ibiza byo mu mezi ashize byahitanye […]Irambuye

Knowless na Dream Boys bakoranye indirimbo mu giswahili

Butera Knowless hamwe na Dream Boys bakorera muri Kina Music basohoye indirimbo nshya yitwa ‘Pesa’ iri mu  giswahili ngo ni mu buryo bwo kwagura muzika yabo no kubwira abafana babo batumva ikinyarwanda. Platini umwe mu bagize itsinda rya Dream Boys yabwiye Umuseke ko iyo ndirimbo yabo nshya bahisemo kuyikora mu rurimi giswahili 100% kuko hari […]Irambuye

Abana bo ku muhanda bateguriwe ibirori ku munsi w’umwana w’Umunyafurika

Umuryango Root Foundation usanzwe ufasha abana bo ku muhanda kubasubiza mu buzima bwo mu miryango, wateguye ibirori byo gushimisha aba bana ku munsi w’umwana w’Umunyafurika uba tariki 16 Kamena. Murangwa Cheez ukuriye uyu muryango, avuga ko Isi ikwiye guhagurukira ibibazo byugarije abana bo muri Africa cyane cyane ko kuri iriya tariki Isi yose izirikana ibibazo […]Irambuye

en_USEnglish