Ngoma/Kazo: Kureka kurarana n'amatungo byatumye batakirwara amavunja

Ngoma – Nyuma y’uko umurenge wa Kazo ufashe ikemezo cyo kubaka ibiraro rusange bigera kuri 41 bigashyirwamo amatungo yararanaga n’abaturage bo mu ngo 504, ubu abaturage baratanga ubuhamya ko batakirwara amavunja nk’uko byahoze ndetse ngo amatungo yabo afite umutekano uhagije birenze uko babitekerezaga mbere. Ubu ihene zibarirwaga mu 1 820 zararanaga n’abaturage mu murenge wose […]Irambuye

Nyaruguru: Abaturage 4 bakomerekejwe n’abakekwa ko ari 'amabandi'

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru rishyira kuwa mbere tariki 11, mu mudugudu wa Cyamutumba, akagari ka Mukuge mu murenge wa Ngera, Nyaruguru, abantu bitwaje intwaro gakondo bakomerekeje abaturage basahura n’ibikoresho bya bamwe. Bane muri aba bakomerekejwe bikabije bari mu bitaro bya Kabutare mu karere ka Huye. MUKANKUSI Valentine, NSENGIYUMVA Emmanuel na bagenzi babo, ubwo […]Irambuye

‘Rift Valley Fever’ yaba yageze mu bantu?…Veterineri yapfuye

Kuwa gatandatu Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yatangaje ko ihagaritse ingendo z’amatungo muri Ngoma, Kirehe na Kayonza kubera indwara y’ubuganga bwo mu kibaya cya Rift (Rift Valley Fever) yibasira amatungo ishobora no gufata abantu. Muri aka gace haravugwa abantu bamaze gupfa bafite ibimenyetso nk’iby’iyi ndwara barimo umuvuzi w’amatungo. Iyi ndwara iterwa na virus ikwizwa n’umubu, ifata amatungo […]Irambuye

Imyanzuro ya UPR2015: U Rwanda ntirurasinya amasezerano akumira kubura kw’abantu

Kuri uyu wa mbere tariki 11 Kamena 2018, Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu yasohoye raporo y’igihe gito ku bijyannye n’aho u Rwanda rugeze rushyira mu bikorwa imyanzuro 50 rwiyemeje mu Isuzuma ngarukagihe ry’uburenganzira bwa muntu rya 2015 (Universal Periodic Review2015), Leta ngo ntiyasinya amasezerano mpuzamahanga agamije gukumira kubura kw’abantu. Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu ivuga ko mu […]Irambuye

PAC yasohoye umukozi w’Akarere ka Nyagatare kubera ikinyabupfura gike

Kuri iki gicamunsi abagize Komite y’Abadepite iginzura imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC) bumvaga ibisobanuro ku mikoreshereze y’umutungo wa Leta mu Karere ka Nyagatare, umugenzuzi  w’imikoreshereze y’Imari muri aka karere witwa Mwumvaneza Emmanuel yasabwe gusohoka kuko ngo yasubiza mu buryo Abadepite basanze burimo agasuzuguro. Nyuma y’uko asohotse ibiganiro byakomeje hagati y’abagize itsinda ry’Akarere ka Nyagatare n’abagize […]Irambuye

Tanzania: Police irakorwaho iperereza ku cyatumye itererana umugore uri ku

Kuri uyu wa Mbere Police ya Tanzania zatangiye iperereza ku kibazo cy’umugore wabyariye kuri imwe muri station za Polisi nyuma y’uko ahafatiwe n’ibise bakamwangira ko ajya kubyarira ku bitaro. AFP ivuga ko abapolisi babiri bambitse amapingu umugore witwa Amina Raphael Mbunda w’imyaka 26 wari utwite bakamujyana kuri station ya Police yagerayo agashaka kubyara ariko bakabimwangira. […]Irambuye

RBC ngo umushinga wadindijwe na rwiyemezamirimo udashoboye, PAC iti “urwo

*Ni umushinga wa Miliyari 1, hamaze kwishyurwa miliyoni 880  Frw Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) uyu munsi kisobanuye ku bibazo by’imikoreshereze idahwitse y’imari ya Leta, abayobozi b’iki kigo babwiye PAC ko umushinga w’inyubako ya maternite wadindiye kubera rwiyemezamirimo watsindiye kuyubaka adashoboye. Abadepite bagize iyi komisiyo bahise batera utwatsi iki gisobanuro bavuga ko ari urwitwazo ahubwo amakosa […]Irambuye

Young Grace yasabye Bahati kureka inzoga no “kurya Bango”

Mu minsi ishize Bahati wo mu itsinda rya Just Family yavuye mu bitaro kubera indwara y’umutima, avuyeyo ngo hari ibyo abaganga bamusabye kwirinda none na Young Grace yamwongereyeho ibindi…. Bavuye i Gicumbi muri PGGSS 8 Bahati yafashwe n’uburwayi ajya no mu bitaro, gusa ntiyahatinze nyuma y’umunsi umwe yarasezerewe arataha. Kuwa gatanu ushize abahanzi bari muri […]Irambuye

Abacukuzi b’amabuye y’agaciro bagiye kugenerwa umushahara

*Bahembwa gusa iyo hari icyo babonye Nyuma y’imyaka hafi 20 ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butangiye gukorwa mu kajagari aho abacukura bahembwa ari uko babonye amabuye bigatuma hari nk’umara amezi atandatu adakoze ku mfaranga, abafite ibirombe bicukurwamo bemeye gushyiriraho umushahara fatizo abacukuzi babo. Ntezimana Ethienne, ukora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuva mu 2005, avuga ko kuva mu […]Irambuye

Muhanga: Koperative yatangiye ubutubuzi bw’ibigori, ikibazo ni umuhanda

Muri Koperative y’abahinzi borozi ba Makera mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga batangiye igikorwa cyo gutubura igihingwa cy’ibigori, gusa ngo babangamiwe n’umuhanda banyuzamo umusaruro udakoze neza. Mu kiganiro  n’Umuseke, Umucungamutungo  wa Koperative y’abahinzi borozi ba Makera Viateur Nsengumuremyi avuga ko imbuto y’ibigori bari basanganywe yatuburirwaga mu gihugu cya Zambia. Mu gihembwe k’ihinga gishize […]Irambuye

en_USEnglish