Digiqole ad

Young Grace yasabye Bahati kureka inzoga no “kurya Bango”

 Young Grace yasabye Bahati kureka inzoga no “kurya Bango”

Mu minsi ishize Bahati wo mu itsinda rya Just Family yavuye mu bitaro kubera indwara y’umutima, avuyeyo ngo hari ibyo abaganga bamusabye kwirinda none na Young Grace yamwongereyeho ibindi….

Young Grace agira inama Bahati
Young Grace agira inama Bahati

Bavuye i Gicumbi muri PGGSS 8 Bahati yafashwe n’uburwayi ajya no mu bitaro, gusa ntiyahatinze nyuma y’umunsi umwe yarasezerewe arataha.
Kuwa gatanu ushize abahanzi bari muri PGGSS 8 bagiye muri Mini-Roadshow i Kabuga, Bahati yavuze ko muganga hari ibyo yamubujije kubera uburwayi.
Muganga ngo yamubujije kurya umunyu, kunywa inzoga no kurya ibiryo birimo amavuta.
Ubwo Bahati yavugaga ibi iruhande rwe hari Young Grace nawe wanyuzagamo akunganira Bahati mu gusubiza, umunyamakuru nawe yahise abaza Young Grace niba hari inama yindi yaha Bahati.
We hari ibyo amuziho abandi ngo batazi. Ati “Njye icyo nasaba Bahati guhagarika harimo kunywa inzoga kuko arazinywa cyane peeee, ikindi namubwira ni ukureka kurya Bango (Gusambana nta gakingirizo)”.
Yahise abazwa uko azi uko kuri kwa Bahati maze arasubiza ati “Nubwo abikorera ahantu hihishe burya amakuru arasohoka akangeraho nkabimenya ko abigenza uko…. Naho njyewe hoya hoya ntabwo ndahurira na Bahati mu buriri bumwe mfite umukunzi kandi nawe aramuzi”.
Bahati hari ibyo abaganga bamubujije, Young Grace yamwongereyeho ikindi kimwe
Bahati hari ibyo abaganga bamubujije, Young Grace yamwongereyeho ikindi kimwe

Ngo arabizi ko Bahati 'arya bango'
Ngo arabizi ko Bahati ‘arya bango’


Umva Young Grace amugira inama


Bonaventure KUBWIMANA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ibandi kazi!
    Umwana wo ku muhanda

  • Ariko se uyu mukobwa kuki akunda kuvuga kuli sex cyane?Yigeze kubwira abanyamakuru ko asambana.None hano avuze ko atari yaryamana na Bahati,ahubwo afite undi “mukunzi”.Ibyo mwita ngo ni “umukunzi”,mujye mumenya ko iyo muryamanye akaguhaga,araguta.Yagutera inda,akakwihakana.Ibyo se nibyo mwita Gukundana??Rwose ntimukibeshye.Gusambana ntimukabyite “gukundana”.Imana yaduhaye sex ngo tuzayihe umuntu umwe gusa,binyuze mu mategeko.Kwirirwa musambana,bibabaza imana cyane.Igihano izabaha,ni ukubima ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka.Ni ukugira ibwenge buke.Nubwo uyu yiyita “YOUNG”,ejo azaba yashaje nta muhungu umureba.Imana idusaba gukoresha UBUTO bwacu mu gushaka imana,aho kubukoresha mu busambanyi (Umubwiriza 12:1).Our sex must be a “sacred gift” from God.We must use it according to rules given by our Great Creator.

  • Ashobora kuba yaramusabye bakabyemeranywaho noneho undi yavuga bongo undi akamutera utwatsi. Kuko sinumva ukuntu ayomakuru yaba yaramugezeho.

Comments are closed.

en_USEnglish