Digiqole ad

Ngoma/Kazo: Kureka kurarana n'amatungo byatumye batakirwara amavunja

 Ngoma/Kazo: Kureka kurarana n'amatungo byatumye batakirwara amavunja

Ngoma – Nyuma y’uko umurenge wa Kazo ufashe ikemezo cyo kubaka ibiraro rusange bigera kuri 41 bigashyirwamo amatungo yararanaga n’abaturage bo mu ngo 504, ubu abaturage baratanga ubuhamya ko batakirwara amavunja nk’uko byahoze ndetse ngo amatungo yabo afite umutekano uhagije birenze uko babitekerezaga mbere.

Abaturage n'abayobozi bishimiye ko nta muturage ukirarana n'amatungo.
Abaturage n’abayobozi bishimiye ko nta muturage ukirarana n’amatungo.

Ubu ihene zibarirwaga mu 1 820 zararanaga n’abaturage mu murenge wose wa Kazo zose zashyizwe mu biraro byubatswe n’abaturage ubwabo.
Bamwe mu baturage bararanaga n’amatungo baduhaye ubuhamya, batubwiye ko barwaraga amavunja adakira none ubu ngo bafite ubuzima bwiza.
Habimana Donati ati “Twararanaga amatungo mu nzu zikatwanduza imbaragasa zikaturya tukarwara amavunja, none ubu twabonye ibiraro by’ihene ntitukrarana nazo mu nzu.”
Unwi witwa Nzabirora Pascal ati “Imvunja zari zitwishe, imbaragasa n’ubundi bukoko bita uburoro abana ntabwo bari bagikandagira kubera amavunja.”
Aba baturage baamye bavuga ko impamvu bararanaga n’amatungo yabo byari mu rwego rwo kuyahungisha abajura, gusa ubu ngo bizeye umutekano wayo mu biraro rusange kuko hashyirwa irondo.
Uwitwa Mukeshimana Clementine ati “Bwari ubushobozi buke bwo kubaka ibiraro bikomeye, ikindi kandi kuziraza hanze abajura barazitwibaga.”
Nyamutera Emmanuel uyobora uyu murenge wa Kazo ahamya ko muri uyu murenge nta muturage n’umwe ukirarana n’amatungo kandi ngo aho yakusanyirijwe hari umutekano uhagije.
Nyamutera Emmanuel uyobora umurenge wa Kazo aravuga ko amatungo yose yashyizwe mu biraro rusange kandi ngo afite umutekano uhagije.
Nyamutera Emmanuel uyobora umurenge wa Kazo aravuga ko amatungo yose yashyizwe mu biraro rusange kandi ngo afite umutekano uhagije.

Yagize ati “Imidugudu yose uko ari 22 ubu nta muturage ukirarana n’amatungo. Icyo kibazo cyarakemutse burundu kandi n’aho yakusanyirijwe mu biraro, hari umutekano uhagije tuhapanga amarondo ku buryo ntawaza kuhiba amatungo.”
Kurarana n’amatungo n’ingaruka zabyo ku isuku mu ngo ni kimwe mu bibazo bikomereye byagarutsweho mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu w’uyu mwaka, ndetse abayobozi biyemeza kukirandura.
Amatungo yo mu murenge wa Kazo yashyizwe mu biraro rusange.
Amatungo yo mu murenge wa Kazo yashyizwe mu biraro rusange.

Kuwa gatanu w'icyumweru gishize nibwo abayobozi baje gushyikira igikorwa cyo gukura amatungo mu nzu akajyanwa mu biraro.
Kuwa gatanu w’icyumweru gishize nibwo abayobozi baje gushyikira igikorwa cyo gukura amatungo mu nzu akajyanwa mu biraro.

Mu murenge wose wa Kazo ngo nta muturage ukirarana n'amatungo mu nzu.
Mu murenge wose wa Kazo ngo nta muturage ukirarana n’amatungo mu nzu.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW/Ngoma

0 Comment

  • Harya ubwo usibye imbeba, imbwa n’injangwe, andi matungo ashobora kwanduza imbaragasa zitera amavunja ni ayahe? Izi mbeba n’imbwa n’injangwe se nazo zashyizwe mu biraro rusange? Wow!!! Udushya mu Burasirazuba!!!

Comments are closed.

en_USEnglish