Digiqole ad

Igikombe k’isi cya 2022 gishobora kwitabirwa n’amakipe 48

 Igikombe k’isi cya 2022 gishobora kwitabirwa n’amakipe 48

Kuri uyu wa Gatatu Perezida wa FIFA, Gianni Infantino yabwiye abanyamakuru ko FIFA iri gusuzuma niba amakipe azitabira imikino y’igikombe k’Isi kizabera muri Qatar muri 2022 atava kuri 32 akaba 48. Ngo ni ikifuzo gishyigikiwe na Federasiyo zose z’umupira w’amaguru ku isi.

Infantino avuga ko nibishoboka amakipe azitabire imikino y’igikombe cy’Isi cya 2022 azava kuri 32 akaba 48

Mu Ukuboza, 2018 Gianna Infantino yari yavuze ko za federasiyo z’umupira w’amaguru ku isi zose zemeraga ko byaba byiza umubare w’amakipe azajya yitabira imikino y’igikombe cy’isi wongerewe.

Ngo nubwo bagisuzuma niba bishoboka, bakazatangaza umwanzuro muri Werurwe, 2019, Infantino asanga kuyongera ntacyo byaba bitwaye.

Kuri we ngo singombwa gutegereza igihe kirekire kugira ngo yongerwe ahubwo ngo byashimisha isi yose yongerewe hakiri kare akazahatana mu gikombe cy’isi cya 2022 muri Qatar.

Yavuze kandi ko FIFA iri kwiga niba imwe mu mikino ya kiriya gikombe iteganyijwe kubera muri Qatar itazakirwa n’ibihugu bituranye nayo.

Umwaka ushize yari yavuze ko bigaragara ko byazagora cyane Qatar kwikira iriya mikino yonyine.

Ku rundi ruhande ariko abasesengura bavuga ko ikifuzo cya FIFA cyo gushaka ibindi bihugu bituranye na Qatar ngo bizayifashe kwakira iriya mikino kizahura n’inzitizi zerekeranye n’ububanyi n’amahanga.

Muri Kamena, 2017 ibihugu byinshi bituranye nayo byacanye umubano biyishinja gutera inkunga imitwe y’iterabwoba.

Ibyo bihugu birimo Saudi Arabia, Leta zunze ubumwe z’Abarabu, Bahrain na Misiri.

Ku ngingo y’uko yazafatanya n’ibindi bihugu mu kwakira iriya mikino, Qatar yavuze ko nta kemezo yabifataho mbere y’umwanzuro wa FIFA.

Qatar yashoye hagati ya miliyari $ 6 na miliyari $8 z’amadolari mu kubaka ibikorwa remezo bizakoreshwa mu gikombe cy’isi cya 2022. Muri byo harimo ibibuga bizakinirwaho, ibyo abakinnyi bazajya bitorezaho, n’ibindi.

Nubwo ngo umubano utifashe neza hagati y’ibihugu biri mu kigobe cya Gulf, Infantino avuga ko byaborohera kuganira ku bufatanye mu kwakira iriya mikino kurusha uko baganira ku bindi bibazo bya politiki.

Ngo gufatanya mu kwakira iriya mikino byabagirira akamaro kurushaho

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Nibyo turabishimye.

Comments are closed.

en_USEnglish