Digiqole ad

APR FC iratangira umwaka wa 2019 yakira Mukura VS mu mukino w’ikirarane

 APR FC iratangira umwaka wa 2019 yakira Mukura VS mu mukino w’ikirarane

Ni umukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona ariko utarakiniwe igihe bitewe n’uko aya makipe yombi yari afite imikino yari ahagarariyemo u Rwanda mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo. Uyu mukino uzakinwa kuwa kane tariki 3 Mutarama 2019 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo .

Muhadjili Hakizimana na Iranzi ngo ntibazakira ku mukino na Mukura VS

Mukura VS  kuri ubu ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya CAF Confederation Cup  aho yageze mu ijonjora rya gatatu naho APR FC yo muri CAF Champions League yasezerewe rugikubita n’ikipe ya Club Africain yo muri Tunisia.

APR FC izakina na Mukura VS  idafite abakinnyi bayo babiri basanzwe babanza mu kibuga. Abo ni  Hakizimana Muhadjiri na Iranzi Jean Claude.

Ubwo APR FC yakinaga na Gicumbi FC bakanganya 0-0, umutoza Jimmy Mulisa yanenze abakinnyi be kubera imyitwarire mibi bagaragaje hanze y’ikibuga.

Kugeza ubu APR FC niyo iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 26 mu gihe Mukura VS iyikurikiye n’amanota 22.

Mu mikino 12 imaze gukinwa Mukura VS imaze gukina imikino umunani naho APR FC imaze gukina imikino 10.

 

Abakinnyi  umutoza Mulisa yahisemo kuzifashisha:

Kimenyi Yves, Ntwari Fiacre, Albert Ngabo, Buregeya Prince, Nshimiyimana Imran, Emmanuel Imanishimwe ‘Mangwende’, Rusheshangoga Michel, Rugwiro Herve, Ombolenga Fitina, Mugiraneza Jean Baptiste Migi, Nkinzingabo Fiston, Nizeyimana Mirafa, Ntwari Evode, Sekamana Maxime, Nshuti Dominique Savio, Byiringiro Lague, Songayingabo Shaffy, Itangishaka Blaise, Issa Bigirimana na Ernest Sugira.

Uko imikino y’ibirarane iteganijwe gukinwa:

Kuwa Kane tariki 3 Mutarama 2019

Ikirarane cy’umunsi wa 6: APR FC vs Mukura VS (Stade de Kigali)

Kuwa Gatatu tariki 23 Mutarama 2019

Ikirarane cy’umunsi wa 9: Police FC vs Mukura VS (Stade de Kigali)

Kuwa Kane tariki 24 Mutarama 2019

Ikirarane cy’umunsi wa 7: Sunrise FC vs APR FC (Nyagatare)

Kuwa Gatandatu tariki 26 Mutarama 2019

Ikirarane cy’umunsi wa 10: Mukura VS vs Amagaju FC (Stade Huye)

Kuwa Kabiri tariki 5 Gashyantare 2019

Ikirarane cy’umunsi wa 11: Musanze FC vs Mukura VS (Stade Ubworoherane)

Yvonne IRADUKUNDA

UM– USEKE.RW

en_USEnglish