Uwabaye uwa mbere mu kiciro rusange afite intego yo kuguma kuri uyu mwanya
Christian Ishimwe wigaga mu kiciro rusange(Tronc Commun) muri Ecole des Sciences Byimana niwe wabaye uwa mbere mu rwego rw’igihugu. Ngo mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza yari yabaye uwa gatatu ariko azaharanira kutava ku mwanya wa mbere mu mashuri yose agiye kwiga. Ishimwe aba mu mudugudu wa Murambi, Akagali Ruli, mu murenge wa Shyogwe.
Ngo uburere yahawe mu rugo no mu mashuri yizemo nibyo byamuremyemo ikizere cyatumye yiga agatsinda.
Ishimwe ati: “Mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza nari nabonye umwanya wa gatatu ku rwego rw’igihugu. Nabonye ko iyo udafite ibikurangaza nta kabuza utsinda kuko nta kindi uba ushyizeho umutima uretse amasomo. ”
Umubyeyi wa Ishimwe witwa Munyezamu Philippe avuga ko akimara kumenya umunsi Minisiteri y’Uburezi izatangaza amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta yagize amatsiko y’uko umuhungu we yatsinze.
Ngo yumvaga afite ikizere ko azatsinda ariko akagira amatsiko yo kumenya amanita azatsindiraho.
Kuba mbere yari yarabaye uwa Gatatu mu rwego rw’igihugu ubwo yarangizaga amashuri abanza ngo byahaye Se ikizere cy’uko umuhungu yaba yarakoze neza kurushaho mu kiciro rusange( Tronc Commun.)
Amashuri abanza Ishimwe yayize ku rwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Andereya
Munyezamu yagize ati: “Nashimishijwe no kumva ko yabaye uwa mbere mu rwego rw’Igihugu ndizera ko no mu mwaka wa 6 azawusoza afite amanota meza.”
Umuyobozi w’ishuri Ecole des Sciences Byimana Karerangabo Crescent avuga ko Ishimwe ari umwana urangwa n’ikinyabupfura akunda gusoma cyane kandi wubaha.
Avuga ko mu myaka itatu yari amaze muri kiriya kigo nta munsi yaranzweho n’imitwarire idahwitse kuko nta kosa yagaragaweho.
Ati: “Muri rusange nibyo dutoza abana kuko intego y’Ishuri ari ‘umutimanama, ubumenyi no guhora ku isonga”
Yavuze ko mu nyigisho batanga bahera mu kubaka mu bana ikinyabupfura n’indangagaciro nyarwanda n’iza gikristu kandi bagahorana umurava mu byo biga.
Ngo mu banyeshuri 83 bo muri Ecole des Sciences Byimana muribo 82 baje mu kiciro cy’abanyeshuri batsinze ku manota menshi ku rwego rw’igihugu.
Elisee MUHIZI
UM– USEKE.RW/Muhanga
0 Comment
Nonese afite ba Se babiri? Ko mbona uw”Inzobe n’igikara?
Uyu mwana afite aba Papa babiri se?Aya mafoto arahabanye
@Nounou nta muntu w’igikara ubaho.Bavuga” wirabura cyangwa w’umuyumbu”!
hhhhhhhhhhhh Umuseke muradutuburiye rwose Ubuse Se w’uyu mwana ninde ko ababagabo batandukanye ?
Papa we ni uriya uri kunwe na nyina. Uriya WO hejuru ni Director wa ESByimana. Ntabwo ari ukubajijisha in error de tapage. Murakoze
Maman we nadufashe……….hhhhhhhhh
Comments are closed.