Digiqole ad

Ngororero: 19 bafungiye gucukura amabuye y’agaciro bitemewe n’amategeko

 Ngororero: 19 bafungiye gucukura amabuye y’agaciro bitemewe n’amategeko

Guhera mu Cyumweru gishize kugeza kuri uyu wa Gatatu abaturage bo mu byiciro bitandukanye by’imyaka bo mu Karere ka Ngororero bagera kuri 19 bafashwe na Police y’u Rwanda barimo bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo budakurikije amategeko. Aba bose ngo bagejejwe mu bugenzacyaha ngo bakurikiranwe.

Mu karere ka Ngororero hacukurwa amabuye y'agaciro
Mu karere ka Ngororero hacukurwa amabuye y’agaciro

Umuvugizi wa Police y’u Rwanda CP Jean Bosco Kabera avuga ko bariya bantu bari gukorwaho iperereza na RIB kuko ibyo bakoze ari ukwica amategeko agenga ubucukuzi mu Rwanda.

CP Kabera avuga ko ubucukuzi butemewe bariya bantu bakurikiranyweho babukoreye mu birombe biri mu murenge wa Ndaro mu tugari twa Bitabage na Bijojo no mu murenge wa  Gatumba mu tugari twa Kamasiga, Cyome na Ruhanga.

Ngo bafashwe bacukura amabuye y’agaciro ya Coltan na Cassiterrite(gasegareti).

Umwe mu batuye muri aka gace yabwiye Umuseke ko impamvu ituma abaturage bacukura ariya mabuye mu buryo butemewe ari uko igiciro cyayo kiri hejuru kandi ngo akaba ajya agaragara ahantu hatari hazwi ko ahari.

Ngo ikilo kimwe kigura hagati Frw 60 000 na Frw 80 000. Ibi bituma benshi ngo bahita birara mu birombe uko bashatse aho bivumbuwe.

Umuvugizi wa Police y’u Rwanda asaba abaturage kureka ubucukuzi nk’ubu kuko ngo uretse n’uko budakurikije amategeko, ngo bushyira n’ubuzima bw’ababukora mu kaga.

Ati: “Ubutumwa ntanga ni uko bakwiye kwibumbira mu makoperarive cyangwa bagakorana n’ibigo bifite ibyemezo by’ubucukuzi. Ibi byatuma bakora kinyamwuga ntibajye bitwikira ijoro ngo bibe byashyira ubuzima bwabo mu kaga.”

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish