Digiqole ad

Abasenyewe mu kubaka umuhanda Kayonza – Ngoma barasaba indishyi

 Abasenyewe mu kubaka umuhanda Kayonza – Ngoma barasaba indishyi

Bamwe mu baturiye umuhanda wa kaburimbo uri kuvugururwa uhuza Kayonza na Ngoma bagaragaza ko hari ibyangijwe n’iyi mirimo, inzu zasadutse n’izasenyutse. Ubu barasaba ingurane ku byangijwe, ubuyobozi burabizeza ko uzajya kumurikwa bose barahawe ingurane z’ibyangiritse.

Abaturiye umuhanda baravuga ko basenyewe n'ibikorwa byo kwagura umuhanda bagasaba ingurane
Abaturiye umuhanda baravuga ko basenyewe n’ibikorwa byo kwagura umuhanda bagasaba ingurane

Ni umuhanda uri kwagurwa no gutunganywa wa Kagitumba – Kayonza – Rusumo, imashini zitsindagira zangirije bamwe mu bahaturiye. Ubu hasigaye igihe cy’umwaka ngo ibikorwa byo kuwubaka birangire.

Umuseke waganiriye n’abo mu murenge wa Remera, bamwe ubu barasaba guhabwa ingurane bakimuka kuko inzu ngo zishobora kubagwaho cyangwa se bagasanirwa.

Muzindutsi Fabien avuga ko imashini zakoze muri uyu muhanda zashenye inzu ye ikariduka hasi no mu nkuta zayo hagatana, kugeza ubu ngo ntakintu arabwirwa.

Nzabonimpa Anastase nawe utuye hafi y’uyu muhanda ati “inzu zimwe zaraguye izindi ziri hafi kugwa, turasaba guhabwa ingurane ku nzu zacu zasenyutse.”

Iki ni ikibazo gifitwe n’abaturiye uyu muhanda  bavuga ko hari impungenge ko inzu zizangirika kurushaho kuko hasigaye igihe kigera ku mwaka ngo imirimo yo kuwubaka irangire.

Umuyobozi w’ishami ry’ubutaka n’ibikorwa remezo mu karere ka ngoma Mutabazi Celestin avuga ko umuturage wese wangirijwe ibye mu iyubakwa ry’uyu muhanda asabwa kubimenyekanisha.

Inzu zimwe zarangiritse cyane
Inzu zimwe zarangiritse cyane

Ati “Umuhanda uracyarimo gukorwa hari ibibazo wateje by’amazu yasenywe cyangwa ayangiritse byose twasabye abaturage ko badukusanyiriza ibibazo bafite tukazamanuka nka team y’Akarere ibyo tuzasanga byangiritse tuzakorana n’abashinzwe ingurane babafashe.”

Mutabazi yizeza ko uyu muhanda uzajya kumurikwa ko warangiye abasenyewe barahawe ingurane cyangwa barasaniwe ibyangiritse.

Ati “Ibibazo byo ntibyabura kugeza igihe umuhanda uzarangirira, ariko ntabwo uzakirwa ibyo bibazo byose by’abaturage bitarakemuka.

Umuhanda Kagitumba-Kayonza-Rusumo watangiye kubakwa mu kwezi kwa kabiri umwaka ushize bitaganywako uzarangira kubakwa 2020, uzuzura utwaye miliyari 159 z’amanyarwanda.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW/Ngoma

0 Comment

  • Abantu Leta iha indishyi muri iyi minsi baba ari abanyabugingo pe! Byagera kuri REG bikaba agahomamunwa.

Comments are closed.

en_USEnglish