Digiqole ad

Itsinda ry’abavandimwe ‘T & T’ bavuye muri Norway bajya gukorera indirimbo mu Burundi

 Itsinda ry’abavandimwe ‘T & T’ bavuye muri Norway bajya gukorera indirimbo mu Burundi

Abavandimwe babiri Timothee Tuyishime na Yves Tuyizere bishyize hamwe bashinga itsinda ry’umuziki baryita T&T, ubu basohoye indirimbo nshya bise ‘Adeline’ bayikorera mu Burundi bavuye muri Norway aho batuye.

T&T Abavandimwe bashinze itsinda ry’ umuziki

Aba basore babiri bava inda imwe, bavuye mu Rwanda muri 2004 bajya muri Norway bajyanwe no kwiga, ariko nyuma yo kuhamenyera niho batuye.

Umwe muri bo yari umuhanzi akora ku giti cye ariko muri 2017 bafata umwanzuro bakora itsinda baryita T&T biva ku nyuguti ya T izangira amazina yabo y’Ikinyarwanda.

Aba basore bataherukaga mu Rwanda mbere y’uko bahaza babanje guca mu gihugu cy’U Burundi bahakorera indirimbo zabo mu buryo bw’amashusho.

Ngo bahakoreye indirimbo enye ziri muri Album batunganya bateganya gusohora muri uyu mwaka wa 2019.

Ibyo gukora izo ndirimbo birangiye bahise baza mu Rwanda mu biruhuko ngo no kwifatanya n’umuryango gusangira umwaka mushya wa 2019.

Mu ndirimbo bakoreye mu Burundi ngo bahisemo gusohora imwe yitwa ‘Adeline’ izindi zizasohoka imwe ku yindi nyuma.

Timothy waganiriye na Umuseke ati “Kujya i Burundi si uko hari ibikoresho birenze iby’iwacu cyangwa aba Producer ahubwo byari mu rwego rwo kwagura muzika yacu n’ahandi.”

Iyi ndirimbo yabo mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Studio y’aba basore yitwa T-Time Pro naho amashusho akorwa na Brian Smith mu Burundi.

Tuyishimwe Yves we akoresha Adapt mu muziki
Tuyizere Timothy ukoresha T Time mu muziki

Bonaventure KUBWIMANA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Aba bo ntabwo bigeze bagira ikibazo cy’umutekano ba Meddy bakemanze se?? Nyamara wasanga Meddy na Bruce Melody barihombeje inoti zishyushye ku bwoba budakwiye

  • Babandi birirwa bavugango bazajya mu Burundi ngo bacungiwe umutekano reka nongere numve ibyo bazongera kuvuga noneho.

Comments are closed.

en_USEnglish