Digiqole ad

Muhanga: Abadozi bashyizwe mu cyumba kimwe ntibemerewe gusohoramo imashini

 Muhanga: Abadozi bashyizwe mu cyumba kimwe ntibemerewe gusohoramo imashini

Bamwe mu bakora umwuga w’ubudozi bashyizwe ahantu hamwe babwiye Umuseke ko imashini zabo zafashwe bugwate bakaba badafite uburenganzira bwo kuzihavana. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko butarashyikirizwa iki kibazo.

Abo badozi bavuga ko babujijwe gusohora imashini zabo

Aba badozi bavuga ko bahatiwe kujya gukorera mu nyubako nshya ya Gare bavanywe mu isoko rya Muhanga no mu Mujyi aho bakoreraga iyi mirimo.

Bavuga ko bahawe igihe cy’amezi abiri y’igerageza kugira ngo harebwe niba buri wese azahabonera inyungu zihwanye cyangwa zirenze izo yabonaga mbere.

Gusa bemeza ko bamaze kuhagera bamwe babuze abakiliya ndetse ngo batangira kubasoresha mbere y’igihe bari basezeranyijwe n’Ubuyobozi bw’Akarere.

Umwe muri bo yagize ati: “Ubu batubujije gutwara imashini zacu kandi baratubarira imisoro buri kwezi tudakora.”

Bavuga ko n’ababyeyi bonsa batemerewe kuhazana abo barera bitewe n’imiterere yaho ndetse n’umutekano w’aho bakorera.

Hatangimana Samuel Umuyobozi wa Gare avuga ko  nta we bashobora kwemera ko asohora imashini adafite ibaruwa ya Koperative imwemerera kuyisohora.

Ati: “Ibyo tubikora mu rwego rwo kwirinda akajagari cyangwa ngo hagire uwitwaza ko ibikoresho bye byibwe.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Muhanga, Kayiranga Innoncent avuga ko nta baruwa barakira ya bariya badozi ibatakambira ko babujijwe kujya gukorera ahandi bifuza.

Yabwiye Itangazamakuru ko aribwo yakumva iki kibazo.

Aba badozi bavuga ko ikibazo cyabo bakigejeje ku buyobozi bw’Akarere ariko ntibahabwa igisubizo.

Ubwo Umunyamakuru w’Umuseke yageraga  aho abadozi bakorera yasanze hari imashini zirenga 24 zidakora ndetse na ba nyirazo bibereye hanze y’iyo nyubako.

Usibye gufatira imashini, abahakorera kuri ubu bataka urusaku, urumuri rudahagije, umwuka make, urusaku rw’imashini ndetse n’ubucucike.

Hari abangiwe gutwara imashini basubira mu isoko gukorera abandi usanga imashini zabo mu nzu bashyizwemo nta we uhari uzikoresha

MUHIZI  ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga.

0 Comment

  • Umuseke namwe murasetsa.Visi Meya Kayiranga ubwo yatangaga itegeko ryo gutsindagira abantu muri iyi nzu yivugiye ko yubatsw3 ku nguzanyo kandi abadozi bagomba kuyishyura.Si ibanga.None muramubaza iki?Ntacyo azabasubiza iri deni ritararangira. Muhanga we!Ni Leta mu yindi.

  • Kayiranga arabeshya arabizi none c Njyanama yemeje ko tugomba kuvamo atabizi?ahubwo Governor ababaze impamvu badashyira imyanzuro ya njyanama mu bikorwa.
    Shyaka aritonda bakamuragira, gusa Muhanga yaragowe, bafunga abakozi barangiza bagapakira abadozi nkupakira ibirayi? Raise iriya Nyobozi byarayiyobeye.
    Governor turamwizeye azabikemura buriya aba yarababonye

Comments are closed.

en_USEnglish