Digiqole ad

Kiyovu Sports yatangiye umwaka itsinda Police FC ibitego 2-0

 Kiyovu Sports yatangiye umwaka itsinda Police FC ibitego 2-0

Intsinzi y’ibitego 2-0 nibyo byahaye ikipe ya Kiyovu Sports amanota atatu y’umunsi wa 13 wa shampiyona, batsinze Police FC ku kibuga cyo ku Mumena.

Abakinnyi basuhuzanya mbere y’umukino

Igitego cya mbere cy’umukino cyabonetse kuri penaliti yatewe na Armel Ghislain ku munota wa 83 nyuma y’ikosa ryakorewe Nizeyimana Djuma amaze gucenga ba myugariro ba Police FC bamushyira hasi.

Nyuma y’umunota umwe gusa, Kiyovu Sport yabonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Nizeyimana Djuma ku mupira yari aherejwe na Shavy Babicka. Ndetse yahise agira ibitego bitandatu muri uyu mwaka w’imikino.

Kiyovu Sports yahise ijya ku mwanya wa Kane ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona n’amanota 20, aho inganya na Police FC.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Kiyovu Sports : Ndoli Jean Claude, Habamahoro Vincent, Serumogo Ally, Ngarambe Ibrahim, Rwabuhihi Aime Placide, Karera Hassan, Kalisa Rachid, Nizeyimana Djuma, Nizeyimana Claude, Shavy Babicka Warren na Armel Ghislain Djimoe.

Police FC: Nduwayo Danny Bartez, Ngendahimana Eric, Mpozembizi Mohammed, Muvandimwe Jamarie, Manzi Sincere Huberto, Hakizimana Issa, Peter Otema, Mushimiyimana Muhamed, Songa Isaie, Nzabanita David na Niyibizi Vedaste.

Imikino y’umunsi wa 13:

Kuwa batanu; 4/1/2019
SC Kiyovu 2-0 Police FC

Kuwa Gatandatu; 5/1/2019
Gicumbi FC vs Etincelles FC (Gicumbi Stadium)
AS Kigali vs Espoir FC (Stade de Kigali)
Musanze Fc vs Rayon Sports FC (Stade Ubworoherane)
Kirehe FC vs Sunrise FC (Kirehe Grounds)

Ku Cyumweru; 6/1/2019
Marines FC vs Mukura VS (Stade Umuganda)
APR FC vs AS Muhanga (Stade de Kigali)
Bugesera FC vs Amagaju FC (Nyamata Grounds)

Abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 13:
1. Nsengimana Dominique (Etincelles FC)
2. Cyiza Hussein (Mukura VS)
3. Rwatubyaye Abdul (Rayon Sports FC)

Ba Kapiteni basuhuzanya mbere y’uko umukino uba. Iminota ya mbere yarimo imvura nyinshi
Kiyovu yatsinze Police 2-0
Abafana ba Kiyovu batashye bishimye

Yvonne IRADUKUNDA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • MUKURA VS .KIYOVU. .RAYON .ENTENCELLE.ESPOIRE.izo n’ikipe zizagumana umurage w’Urwanda
    hari nizindi zigiye kuvuka nka za Style pantel Éclaire….muzitege zirage

Comments are closed.

en_USEnglish