Digiqole ad

Rwanda: Abahanzi ngo nibareke ibihangano bitesha agaciro abagore

 Rwanda: Abahanzi ngo nibareke ibihangano bitesha agaciro abagore

*Hanenzwe zimwe mu ndirimbo zabo zigaragaramo abakobwa bambaye ubusa,
* Indirimbo “Ikiryabarezi” yatunzwe urutoki na nyirayo ahari
*Hamwe na GMO biyemeje kwimakaza ihame ry’uburinganire,…

Uyu munsi, mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyahurije hamwe abahanzi mu mpano zitandukanye, abakora mu rwego rwa Sport, Abanyamakuru n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura ihame ry’Uburinganire (GMO), bimwe mu bihangano by’abahanzi byatunzweho agatoki gutesha agaciro abagore no kwimakaza ihohoterwa ribakorera, gusa nabo bavuga ko Leta na yo ntacyo iba yakoze ngo itange imirongo ngerwaho.

Jay Polly na Senderi International Hit muri iyi nama nyunguranabitekerezo
Jay Polly na Senderi International Hit muri iyi nama nyunguranabitekerezo

Ingabire Marie Immaculee wari watumiye nk’uhagarariye abarwanya ihohoterwa n’akarengane, yavuze ko bimwe mu bihangano by’abahanzi bitesha agaciro abagore/abakobwa.

Uyu muyobozi wahise atunga agatoki Ama G The Black, witabiriye ibi biganiro, yagize ati “ Buriya araza kudusobanurira icyo Ikiryabarezi icyo bivuze…”

Ingabire Marie Immaculee avuga ko benshi mu bahanzi b’iki gihe batesha agaciro abagore kuko bamugaragagaza nk’igikoresho cyo kunezeza abantu.

Ati “Ntabwo mujya mugaragaza umugore nk’umuntu uzi ubwenge…aragaragara neza, ateye neza, yambaye neza agize gute’ (yavugaga ibyo bibandaho), ibyo nta n’icyo bimarira Umunyarwanda.”

Uyu muyobozi usanzwe ayobora Transparency International Rwanda avuga ko iri hohoterwa rikorerwa abagore mu bihangano atari irya vuba ahubwo kuko n’abahanzi bo hambere bakunze guhanga ibihangano byimakazaga ihohoterwa rikorerwa abagore by’umwihariko mu makinamico.

Ngo abahanzi ba none na bo bakomerejeho. Ati “ Uramuhohotera cya gihe isura ye wayangije, cya gihe umushyira mu gihangano cyawe yambaye ubusa.

Yakomye urusyo yubura n’ingasire, agaruka no kuri aba bakobwa bemera gukorerwa iri hohoterwa.

Ati “Yego murafatanya (umukobwa washyizwe mu mashusho) ariko na we ntukwiye kumutiza umurindi, tuve muri bya bindi ngo usenya urwe umutiza umuhoro, tujye muri gahunda y’intore zatojwe zivuga ngo ushaka gusenya urwe bamwambura umuhoro.”

Ingabire Marie Immaculee yavuze ko indirimbo zambura abagore/abakobwa agaciro ntacyo zimaze
Ingabire Marie Immaculee yavuze ko indirimbo zambura abagore/abakobwa agaciro ntacyo zimaze

Umuhanzi Nyabyenda Narcisse uzwi cyane mu kuba umutoza w’abakinnyi b’Ikinamico, avuga ko umuhanzi ahanga agendeye ku bigaragara mu muryango mugari w’icyo gihe.

Yatanze urugero rw’ikinamico yitwa UWERA, avuga ko yagiye gusura aka gace kavugwamo ibyakinwe muri uyu mukino agasanga bijyanye n’ibihakorerwa.

Umuhanzi w’Umwanditsi Kalisa Rugano avuga ko ibi bishinjwa abahanzi byo gutatira umuco no kwimakaza ihohoterwa rikorerwa abagore/abakobwa bitizwa umurindi no kuba Leta ishinzwe kugenzura umuryango mugari ntacyo iba yakoze ngo itange urugero rw’ibikenewe gukorwa.

Rugano wasabaga abayobozi bari muri ibi biganiro, yagize ati “ Ni mwe muturebera, muri ijisho rya rubanda natwe tukabwira rubanda, nimuduhe ingingo mubona ko zikenewe kugira ngo zidufashe kubaka igihugu, abantu bazandikeho, bazibyine, baziririmbe, abantu bazogeze.”

Uyu muhanzi uvuga ko umuhanzi akorera mu murongo w’Ubutegetsi bw’igihugu ke agiteza imbere, avuga ko abahanzi bahanga ibyo baba babonye mu baturage kandi ko leta ari yo iba ikwiye kwigisha abaturage bayo.

Avuga ko ubuyobozi buramutse bwigishije abana b’igihugu bahinduka bityo n’abahanzi bagahindura ibyo bahanga.

Agarukaga ku mateka agomba kwigishwa aba, ati “ Aba bana babimenye ntabwo bajya mu mafilimi y’iyo, ntibajya mu bitabo by’iyo, ntibajya mu ndirimbo z’iyo, bamenya ibyabo…Ndemeranya na byo.”

Umuhanzi Nyabyenda Narcisse avuga ko abayobozi ari bo bagomba gutanga umurongo
Umuhanzi Kalisa Rugano avuga ko abayobozi ari bo bagomba gutanga umurongo

Ibindi bitekerezo byatanzwe n’abahanzi batandukanye biyemeje gufasha Leta kwimakaza ihame ry’uburinganire bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu no guhanga ibihangano birwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Umugenzuri mukuru wungirije muri GMO, Kabera Jean Paul avuga ko ibi byiciro bitatu (abahanzi, itangasazamukuru na Sport) bifite ijambo mu muryango nyarwanda bityo ko ubu bufatanye biyemeje ntakabuza buzatanga umusaruro.

v
Bruce Melodie, Ama G the black na Danny Vumbi muri iyi nama bumva abayobozi
Abandi bahanzi nka Humble (Urban Boys), Jules Sentore, King James n'Intore Tuyisenge muri iki kiganiro
Abandi bahanzi nka Humble (Urban Boys), Jules Sentore, King James n’Intore Tuyisenge muri iki kiganiro
Nyabyenda Narcisse utoza abakina amakinamico ati "Umuhanzi ntabwo yahanga ibyo atabonye muri sosiyete"
Nyabyenda Narcisse utoza abakina amakinamico ati “Umuhanzi ntabwo yahanga ibyo atabonye muri sosiyete”
Kabera Jean Paul avuga ko ubu bufatanye bizeye ko buzatanga umusaruro mu bihangano biri imbere bizasohoka
Kabera Jean Paul avuga ko ubu bufatanye bizeye ko buzatanga umusaruro mu bihangano biri imbere bizasohoka

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • None c abo bakobwa bagaragara muri izo ndirimbo nukubahohotera gute, hari uwo bazishyiramo kungufu,ahubwo ngirango kubabuza kuzijyamo niko kubahohotera kuko babijyamo babikeneye.

    nibwira ko guhohotera umuntu ari ukumukoresha ibimubangamiye, adashaka nibindi bibangamira ubwisanzure bwe, nuburenganzira bwe.

    Ahubwo iyo muvuga ko abo bahanzi nabo bakobwa hari indirimbo zabo zikoze cg zirimo amagambo nimyambarire bitesha umuco nyarwanda agaciro, rwose nimudufashe iyi mymbarire yo kwambarubusa icike cyane cyane mubahanzi.

    • NB: Usibye no mu Rwanda no hanze, Abakobwa bamwe bemeza ko bagomba gukoresha icyo bashaka imibiri yabo, abandi bakobwa bo bakemeza ko bakwiye “kurindwa” imigambi mibi y’abagabo.
      Nzaba mbarirwa!

  • Mwibagiwe gutumiramo n’aba-MISS kuko bo si shyashya.

  • Mwabyishe kabisa, mwari kuba mwakoze ubushakshatsi mukaba muduha statistics zerekana ko izo ndirimbo koko zihohotera igitsina gore, mwari kubigenza nka ya Nteko y’umuco n’ururimi iherutse gukora ubushakashatsi ngo bwo kwerekana ko mu Rwanda bukwe buhenze.

    Ese mwahereye ku mihanda ya Kampala, za speke road, mukajya kugarura bariya bakobwa b’abanyarwandakzai bahindutse indaya ku myaka 17, bahera saa kumi n’imwe za nimugoroba bukabakeraho aho ku muhanda, kandi nyamara harimo n’abarangije za ULK….Mwahereye se kuri aba bana birirwa basambanyirizwa amanota, mwahereye kuri aba bagore n’abakobwa bahabwa akazi ari uko babanje ******, mwahereye se kuri aba bazunguzayi basambanywa na Dasso, hanyuma se aba bagore barundukiye mu bapfubuzi…! Muratoba akondo nk’abana.

  • Mubanze mumenye igitera abana babakobwa gukora ibyo mubone gufata umwanzuro kuko nabo babikora batiyanze leta ikwiye gukora ingenzura ryimbitse kuko birakabije kuba urangije kaminuza ukajya kwicuruza ese mumashuri biga na ndangagaciro bigamo kuko birabaje cyane

  • ntawe uhohoterwa, ababikora bazi icyo bibamariye! ahubwo abahanzi bacu nibo bahohoterwa, basohora indirimbo ugasanga abantu bacitse ururondogoro ngo irimo urukozasoni nyamara wareba indirimbo zo hanze uko zimeze zirirwa zinyura mu bitangazamakuru cyanne tv ukibaza icyo duhora abanyarwanda bacu! ikibazo ni society yacu ntabwo ari abahanzi bacu! mureke bajye baririmba ibyo babona!

  • ibyo gukoresha abakobwa mu mashusho y’indirimbo ntahohoterwa ririmo kuko natwe abakobwa tubigiramo uruhare wa mugani ntawe bajyanayo kungufu n’umuntu ubyishakira ku giti cye. Ahubwo mwatubariza AMAG icyo yashatse kuvuga ku kirya barezi kuko biratubangamira abakobwa usanga ahantu hose dutambutse ngo turi ibiryabarezi. AMAG rwose natubabarire

Comments are closed.

en_USEnglish