Digiqole ad

Episode 125: Danny akoze ibara Mama Daddy biramurenga

 Episode 125: Danny akoze ibara Mama Daddy biramurenga

Mama-“Daddy! Banguka uze urebe!”

Njyewe-“Uuuuh! Mama! Habaye iki ariko ko utambwira?”

Mama-“Mwana wa! Wa musore wawe nako ngwino!”

Call end.

Numvise Mama avuze ngo umusore wawe menya ko ari Danny ntawundi maze nibuka ukuntu nagiye musabye kwitwararika ariko nkaba mpamagawe igitaraganya na Mama.

Ako kanya nahise nsohoka vuba ndakinga nikubita mu modoka mfatiraho iminota micye nari ngeze mu rugo, nkihagera ntungurwa no kubona Danny ariwe unkinguriye ari kumwe n’umukobwa wari wambaye ijipo ngufi cyane.

Namaze kwinjira ndaparika maze Danny na wa mukobwa baza bansanga bangezeho,

Danny-“Yes Bro! Ndakubona uba uvuye mu modoka, ko watinze se?”

Njyewe-“Hhhhh! Ntabwo ari cyane wangu! Ahubwo se Mama ari hehe ko yari ampamagaye vuba ngo aranshaka cyane?”

Danny-“Eeeeh! Ari mu rugo nta kibazo, uyu mwana se wamumenye?”

Njyewe-“Oya ntabwo namumenye!”

Danny-“Yitwa Samantha, nawe urabibona she is beatfull, mbega niwe wari waje kunsura!”

Njyewe-“Eeeh! Ni byiza kabisa!”

Samantha-“Danny! Uyu ni wa murumuna wawe wavugaga se?”

Danny-“Eeeh! Harya nakubwiye ngo ni… nako ntabwo ari uyu!”

Samantha-“Noneho hano muvuka muri abana benshi?”

Danny-“Sama! Mbabarira wimbaza byinshi kabisa, reka nze ahubwo nguherekeze!”

Danny yahise anyegera anshyira ku ruhande maze ahita ambwira buhoro asa n’unyongorera,

Danny-“Bro! Nyine namubwiye ko hano ari home, mubwira ko uri mukuru wanjye, hari iribi se?”

Njyewe-“Hhhhhh! Danny we! Ariko se ubundi ko Mama ampamagaye igitaraganya bigenze gute?”

Danny-“Nta gikomeye kirimo da! Ni umuriro wari ubuze Mama wawe ashaka gucana buje ndamubwira ngo ntiyigore ariko we akomeza ashaka kuyicana! Kandi burya buji ntabwo ari nziza, uziko ishobora gutwika n’inzu”

Njyewe-“Sawa nta kibazo, Danny! Uzambabarire wubahe Mama kuko niwe bukungu mfite no kuba nduyu ubona niwe!”

Danny-“Sawa Bro! Nonese ntacyo waronse ngo umpe mutegere?”

Njyewe-“Uuuuh! Nonese ugiye no gutegera amamoto kandi?”

Danny-“Umva sha! Nonese urumva nakwanga gutegera undi mwana moto yansuye? Reba mu mufuka wana atazaducishamo ijisho!”

Njyewe-“Ese ubundi Danny! Uriya mukobwa uramukunda?”

Danny-“Bigenda biza buhoro buhoro mbega ni nka ka gatabo bavugaga ngo turajijuka buhoro buhoro, uretse ko bigera naho bigacumbagira, buriya namukunda bitewe nawe wampa care nshaka, nkamurutisha abandi!”

Njyewe-“Oooohlala! Danny! Gukinisha umutima wundi ni ukwica urubozo, iyaba wamenyaga ko nta mutima ukomera byo kwihanganira kubeshywa ko ukundwa!”

Danny-“Hhhhh! Ariko ubanza ufite za nkundo za ba Salomo na ba Mweneseraki kabisa! Ubwo se wakunda umuntu ukirekura wese? Ni nko kuvuga ngo uramukunda wenyine? Reka reka! Nyitiriza agahumbi nzayaguha!”

Njyewe-“Danny Danny! Akira ariko wibuke ko gutanga biruta guhambwa nawe ejo uzagoboke abandi nkawe!”

Danny-“Powa Musa! Uranyakije kabisa!”

Danny yaratambitse nanjye nsigara aho nitegereza ukuntu ari kuryarya Samantha numva mugiriye impuhwe ndeka kumureba nigira mu rugo, nsanga aho Mama yari yicaye imbere y’imbabura,

Njyewe-“Mama! Bite ko….”

Mama-“Ariko Daddy! Ubu iyi niyo minota micye nakubwiye ko ngushakamo?”

Njyewe-“Mama! Mbabarira rwose ntindijwe na Danny hariya ku irembo hari ibyo yambwiraga”

Mama-“Daddy! Nawe koko ni kuriya umeze?”

Mama yatangiye kuvuga ababaye ndetse ijwi rye ryiganzamo ikiniga nanjye ako kanya mpita mpindurwa ntangira kumubazaguza ibyo ari byo,

Njyewe-“Mama! Bite ko utambwira? Byagenze gute?”

Mama-“Daddy! Nubwo iyi nzu yabaye isenga kubera intare Gatera ariko ntago ibamo amashitani!”

Njyewe-“Uuuh! Mama! Ibyo uvuga ni ibiki? Ngo intare n’amashitani?”

Tukiri aho Danny yahise aza aduhagarara imbere Mama ahita aceceka,

Danny-“Ko muhise muceceka se muraheje?”

Njyewe-“Oya ntabwo duheje, Mama komeza umbwire, niki kiguteye kuvuga ayo magambo?”

Danny-“Ni umuriro wabuze erega! Kandi buriya buje zishobora gutwika inzu!”

Njyewe-“Danny! Wambabarira nkavugana na Mama ho gato?”

Danny-“Ahaaa! Reka ngende da! Buriya nimunkenera murantumaho!”

Danny yagiye asa n’uhunze nkomeza kubyibazaho gusa nabonaga atari ibisanzwe nkomeza kuguma mu gihirahiro, hashize akanya,

Mama-“Daddy! Ubwo nagiye kubona mbona uriya musore azanye n’umukobwa wambaye ibihenuye!”

Njyewe-“Ese ni ibyo Mama! Humura yari yambwiye!”

Mama-“Umva nkubwire yewe! Ubwo baje nyine bajya mu nzu, umusore muzima ntiyigeze anambwira ngo njye gusuhuza umushyitsi”

Njyewe-“Uuuuh! Ubwo se iyo akubwira, ariko ndamubwira ntabwo azongera!”

Mama-“Oya yewe ntacyakubwira!”

Njyewe-“Ndakumva Mama! Ubwo naje kujya mu nzu ngezemo nsanga umusore yicaye, n’umukobwa yamugeretseho amaguru ndikanga mpita nisohokera”

Njyewe-“Mama! Niba aricyo wari umpamagariye ngo nze kureba humura byiguhangayikisha burya abantu bakundana bajya bagira utuntu nkutwo!”

Mama-“Daddy! Erega tuza nkomeze ntabwo nari narangiza, Daddy! Umuriro waje kubura, nshaka aka buji ngo mbashyire, uwakubwira ibyo nasanze barrimo!”

Njyewe-“Eeeh! Mama! Wasanze bari mu biki?”

Mama-“Oya Daddy! Ntabwo nabona imbaraga zo kubivuga! Gusa niba ariko nawe umeze, nako reka nyamire!”

Njyewe-“Oya Mama! Byihorere ndabyikorera, ahubwo se ko numva hari usona ku irebo hari umuntu mwari mufitanye gahunda?”

Mama-“Oya! Ntawe rwose!”

Njyewe-“Reka noneho njye kureba, ese ubu ninde utwibutse ra? Ko nziko abantu bose batuvuyeho?”

Nasize Mama aho, nkomeza njya ku irembo, ngezeyo ndafungura nkubitana na Zamu wa wundi wabaga iwacu akahavanwa n’ubwoba bwa Gatera igihe yari amaze kumva ukuri kose.

Ako kanya nahise numva ihoni nibaza umuntu udusuye n’imodoka iryo joro, nsiga Mama aho ndatambika njya gukingura, nkimara gufungura ntungurwa bikomeye no gusanga ari Nelson.

Nahise numva ibyishimo byinshi byo kubona Nelson nabwiwe  mu mutaka aza iwacu mu modoka, byongeye kunsubiza ikizere ko nta kure habaho hatahera iwabo w’abantu.

Naramukinguriye arinjira amaze guparika musanganiza ibyishimo, nkimugeraho ntungurwa no gusanga ari kumwe na Brendah yita Bella we!

Njyewe-“Woooow! You are welcome home!”

Nelson-“Thank you!”

Njyewe-“Mbega ikimodoka! Nelson congratulations kabisa wihambuye!”

Nelson-“Hhhhhhh! Ugira uti se njye sinumiwe? Akaba arayimpaye da!”

Njyewe-“Uuuuh! Inde se kandi?”

Nelson-“Ganza!”

Njyewe-“Eeeh! Ngo Ganza niwe waguhaye iyi modoka?”

Nelson-“Reka tujye mu nzu nkubwire! Eeeh! Ma Bella uziko atigeze agusuhuza?”

Brendah-“Si wowe se wanze ko nsuhuza abandi?”

Nelson-“Oya ma Bella! N’ukuntu nkuzanye igitaraganya koko?”

Brendah-“Hhhh! Dore ngo arirakaza ra! Ubwo se urabona bikubereye!”

Nelson-“Hhhhhh! Niba hari ikintu cyananiye ni ugukunja isura ndi imbere yawe!”

Brendah-“Ibyo biri kure nk’amahembe y’imbwa!”

Njyewe-“Biranejeje cyane kubitegereza mu maso yanjye! Iyaba mwamenyaga ko muri umutako mwiza nifuza gutaka!”

Nelson-“Ma Bella! Urumva ukuntu tuberanye! Uziko uri urukweto nambara rukankwira?”

Brendah-“Yiiiiii! Ngo ndi urukweto? Nta soni njyewe urangira urukweto?”

Nelson-“Erega kuko ngukunda mba numva uri byose kuri njye!”

Njyewe-“Ooohlala! Kubareba byonyine byatuma umuntu yifuza urukundo, bikaba amahirwe macye arutoraguye aho abonye hose!”

Nelson-“Oya Daddy! Ntuzifuze gutoragura urukundo, ahubwo uzarekure umutima wawe ushake umutuzo muri we, nibwo uzabona ko urukundo ari kimeza”

Njyewe-“Urakoze cyane Nelson!”

Twarinjiye tugera muri Salon mbicaza mu ntebe ya babiri bagubwa neza nanjye nishimira kubitegereza, ndetse mpamagara na Mama akihagera aratungurwa cyane nawe yishimira kwihera ijisho ibyo byiza by’imbonekarimwe.

Mama-“Yeweee! Ubu se koko muratwibutse?”

Nelson-“Yego Mama Daddy! Ugira uti se ntibibaho burigihe? Erega ntawundi muryango ngira utari mwebwe! Ikipe niyo yishakira abafana!”

Mama-“Nuko nuko mwana wanjye! Daddy! Ariko kuki utajya umenya kwakira abantu?”

Njyewe-“Eeeh! Uziko nari nibagiwe!”

Nelson-“Oya! Daddy guma aha, ma Bella! Jya kuzana rya funguro wazaniye Mama Daddy!”

Mama-“Ayiwe! Ngo ifunguro?”

Nelson-“Mama! Nkuzaniye Brendah ngo akubwire ko yifuza ko umubera malaine! Nkuko ubizi amatama masa ntasabira inka igisigati, kubyemera  kwawe nicyo gisigaye kuko ibindi byangombwa byose twabibonye”

Mama-“Ayiwee! Koko se ibyo muvuga nibyo?”

Brendah-“Nibyo rwose! Ahubwo reka nze nkuzanire!”

Brendah yarahagurutse ajya kuzana icyo Nelson yise ifunguro Mama asigara mu byishimo byinshi.

Hashize akanya gato aragaruka mbona azanye amacupa abiri y’imivinyo,

Mama-“Ayiwe! Ibi byose se?”

Nelson-“Ni ibyawe Mama! Akira rwose unywe ucurure, ihe kuko Imana yaguhaye abantu!”

Mama-“Yoooh! Nuko disi! Naho ubundi kuba Malaine ni inshingano nifuzaga Brendah-“Ooh! Woooow! Urakoze cyane Mama!”

Mama-“Urisanga Mwana wanjye!”

Njyewe-“Harya ngo Ganza niriya modoka bihurira hehe?”

Nelson-“Wahora n’iki ko yaraye antunguye? Burya ngo yaragiye ayigira igishoro none inyungu ibaye iriya!”

Njyewe-“Uuuuh! Ntibishoboka!”

Nelson-“Uwakubwira ukuntu yanyikubise imbere asaba imbabazi nka wa mwana w’ikirara twasomye muri bibiriya!”

Njyewe-“Oooh! Burya imbabazi ziza mbere ntako zisa, ubu se iyo uba waranangiye umutima wari kubona ibyiza biza bigaragiye ibyishimo ugiye kwinjiramo byo kugira Brendah iruhande rwawe?”

Nelson-“Si nkibyo byose se? Erega guhemuka ukamenya ko wahemutse n’ubutwari! Gutanga imbabazi mbere bikaba akarusho”

Njyewe-“Ako kantu ni inyamibwa! Nanjye nzagukurikiza”

Brendah yarisanze ajya mu kabati azana uturahuri atangira kudusukira Mama arumirwa, niba hari ibyiza bibaho ni ukubona umubyeyi wizihiwe.

Tukiri aho Danny yahise yinjira muri salon asuhuza Nelson na Brendah nawe aricara,

Nelson-“Uuuuh! Uyu musore se asigaye aba aha?”

Njyewe-“Yego rwose! Dore ejo bundi….”

Nabwiye Nelson byose maze nawe yikiriza yishimye dukomeza ibiganiro amasaha akuze baradusezera turabaherekeza barataha.

Twagarutse mu rugo Mama aduha kalibu ku meza ariko byaragaragaraga ko yahindutse, dusoje buri wese yihina mu cyumba cye.

Nkigera mu cyumba natangiye gutekereza byose, ubwenge buntuma kuri Sacha, ntangira kumushushanya nshiduka nasinziriye nakangutse mu gitondo numva telephone isona, n’ibitotsi byinshi ndayifata nkanda yes ntarebye n’uwariwe,

Njyewe-“Hello!”

We-“Oui Hello! Nelson bite?”

Njyewe-“Uuuuh! Ubanza wibeshye! Ntabwo ndi Nelson njye nitwa Daddy!”

We-“Oooohlala! Mbabarira basi ndibeshye! Ko numero zawe zisa nize se? Ahubwo se uramuzi?”

Njyewe-“Ni Nelly se?”

We-“Hhhhh! Mpise mbimenya uramuzi! Ni Brendah ukunda kumwita gutyo!”

Njyewe-“Woooow! Urabikoze, nishimiye ko izina Nelly ryubatse amateka, ayo mateka akaba acyubaka andi, byose ni urukundo!”

We-“Yego sha! Njyewe rero nitwa Dorlene mba ku Gisenyi……………………

 

20 Comments

  • kabisa iyi episode ntago ishamaje!
    mugerageze mwongeremo akabanga ka nyirangarama!

  • Hello!

    Thanks umuseke gusa bimwe turabisoma ibindi bikananirana,mbona mwazagabanya epis,kuko bimaze kuba birebibire.

    Mutubwire uko tuzishyura.

  • Ntababeshe iyi nkuru ni nziza ariko muri kuyiduha nabi ikabiha gute amagambo 1000 aba episode ese nimutangira no kwishuza nuku bizagenda? Bdw mwikosore nimba mwumva byanze mube muyihagaritse wenda muzaze muduha ibifatika murakoze

    • Ariko ye* ati iyi nkuru yari nziza, nari ngize ngo ugiye no kuvuga ibindi naho nuko wananiwe kwiyandikisha akaba ari nayo mpamvu usaba ko bayihagarika? twe tureke twisomere twe iryoheye kandi ihagije, ambaa! igihumbi kizabavugisha* dore aho nibereye, courg umuseke

      • Ariko mwakabya ye, umuseke niba kwitegura gutanga ibinoze inhabits mwatubwiye! @Uwimana ngo twananiwe kwiyandikisha???!! Wabwiwe nande ko tutabikoze?! Jya uvuga uziga cyane ibyo utazi (ibyo byitwa gushyanuka)!! @ umuseke Tuziyandikisha kangahe ngo tubimenye dutuze!????!

        • Muraho neza, kwiyandikisha ni rimwe gusa, uretse ko usabwa kwibuka password wakoresheje na username. Ariko uramutse ufite ikibazo watwandikira kuri [email protected] cg ukaduhamagara kuri 0788516551 twahita tugufasha byihuse. Murakoze

  • Nelson nagire vuba ubukwe butane!

  • mwaramutse. dady mbabarira wirukane danny kuko nu mwana mubi ndabona nawe azaba gasenya miryango nka gasongo nukuri bikore

  • Ni kagufi pee Nulisoni afite icyimodoka cyiza mama Daddy abaye marene Danny yakoreye amahano muri salo ejo mu zakagire karekare

  • Bega mwebwe kagufi cyaneeeeeee

  • Daddy mbabarira wirukane Danny rwose

  • Nimwivugire njye sinabisomye ngo inkuru irafunze na kwiyandikisha nabyo bikanga ubwose Amaherezo na yahe koko

  • Nanjye nshimishijwe n’ubukwe bwa Nelson.Kuba kandi mamaDady ari we marraine ni ibindi byishimo.Incuti iva ku nzira koko !
    Courage Umuseke !

  • eeh byiza , akandi

  • Murakoze ariko ni kagufi cyane !

  • thx umuseke, turahabaye 100%

  • danny azababera gasongo uko nkeka

  • Thx umuseke nkunda uko mubikora

  • Bravo umuseke!MURI ABANTU B’ABAGAGABO,ARIKO UBUTUHA IYI NKURU MUZAYIGIRE NDENDE.

  • ibitekerezo birahari ariko namwe musumbure mushyireho piste zirenze kuzo muri kuduha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish