Digiqole ad

Imikorere n’iterambere ry’inzu z’imideri mu Rwanda

 Imikorere n’iterambere ry’inzu z’imideri mu Rwanda

Imwe mu myambaro uwitwa Moses Turahirwa akora yayise Rafiki

Kuva mu 2010 mu Rwanda hatangiye kuvuka inzu nyinshi zikora imyenda, inkweto n’ibindi bigendanye n’imideri. Abenshi bari bamenyereye imyenda y’uruganda rumwe (UTEXRWA) n’iyo abadozi ubwabo badodaga mu bitenge cyangwa Popeline. Ubu hari inzu zitunganya imideri inyuranye n’ubwo zitaramenyekana cyane ngo zigere ku rwego zifuzwaho.

Imwe mu myambaro uwitwa Moses Turahirwa akora yayise Rafiki
Imwe mu myambaro uwitwa Moses Turahirwa akora yayise Rafiki

Francois Kanimba Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba aherutse gutangaza ko mu mujyi wa Kigali hari ibigo bikora imyennda birenga 30, yavuze ko Mu Mujyi wa Kigali hari ibigo bito n’ibiciriritse byinshi bikora imyenda.

Aho hatangiriye gahunda yo guca caguwa, mu turere dutandukanye  abadozi bishyize hamwe bakora amakoperative akora imyenda, inkweto n’ibindi nkenerwa bijyanishwa niyo myambaro.

Ibi ubisanga no mu bice by’Intara z’igihugu aho amakoperative n’abantu kugiti cy’abo batangiye gusobanukirwa no gushinga gushyiraho inzu zigurisha imideri baba bahimbye.

Kugeza ubu UTEXRWA n’uruganda rwa C&H Garmet nizo zizwi nk’izikomeye, mugihe izindi zikora ubu bucuruzi ari izikiri kwiyubaka.

Mu minsi ishize ubwo Albert Nsengiyumva, ugiye kubaka uruganda ruzakora imyenda itandukanye, ndetse na Bede Bedetsi Umurundi ugiye gutangiza uruganda ruzatunganya ibikomoka ku mpu basinyaga na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda amasezerano y’ubukode bw’ubutaka, aba banyenganda bavuze ko bagiye guhita batangira imirimo yo kubaka izo nganda kugirango batangire gukora.

Ibi bizaha imbaraga izindi nganda nto zari zisanzwe zikora ubucuruzi bwo kugurisha imideri iba yahimbwe nazo.

Zimwe muri izo nganda twavuga nka Uzuri K&Y , House of Tayo, Moshions, Rupari Designs, Glo Creations n’izindi…

Mukiganiro Umuseke uherutse kugirana na Laurène Rwema umwe mu bashinze inzu y’imideli “Uzi Collections” yavuze ko baretse gukorera abandi biyemeza gushyira hamwe bashinga inzu y’imideri.

Ati” Ubundi twembi mbere twari dufite akazi kaduhemba buri kwezi nyuma ngira igitekerezo cyo gushinga inzu y’imideri negera mugenzi wanjye tubiganiraho aranyumva twiyemeza gutangira.”

 

Rwema Laurène mu iduka rye na mugenzi we ricuruza imideri
Rwema Laurène mu iduka rye na mugenzi we ricuruza imideri

Bimwe mu bikomeza gufasha izi nzu gutera imbere harimo nk’ibitambaro bakoresha , uko baba bahimbye umwambaro rimwe na rimwe n’amazina baha ibihangano bishya (Collections) nibyo bibafasha kwigarurira abakunzi.

Moses Turahirwa ufite inzu y’imideli “Moshions” aherutse gushyira hanze collections ebyiri yise “Rafiki” na “Ruheru” , ni imwe mu myambaro yakunzwe n’abantu benshi mu 2016.

Turahirwa yabwiye Umuseke ko yahisemo gukora Rafiki agamije kwerekana imibireho itandukanye y’abantu.

Ati “Nk’uko mubizi Rafiki ni ijambo ry’igiswahili risobanuye ‘inshuti’, muri collection yanjye nashakaga kwerekana cyane ko icyo umukobwa ashobora kwambara n’umuhungu nawe yacyambara ndetse nk’uko ubucuti buhuza abantu n’imyambaro nayo yabahuza, bakabana bishimye kandi nta n’umwe ubangamira mugenzi we.”

Guhanga udushya mu mideri yabo no kwagura isoko ry’ibicuruzwa by’abo mu bindi bihugu nibyo byafashije Teta Isibo na Sonia Mugabo gushyirwa ku rutonde rw’umwaka wa 2017 rwa ba rwiyemezimirimo 30 batanganga ikizere muri Afurika “Most Promising Young Entrepreneurs In Africa” n’ikinyamakuru mpuzamahanga ” Forbes”.

By’umwihariko, inzu y’imideri ” Inzuki” ya Teta Isibo ikorana na Koperative zinyuranye n’abahanzi b’imideli banyuranye bakora ibijyanye n’imirimbo y’ubwiza (Jewellery) no gutaka inzu, ari nayo mpamvu business yabo idatanga ikizere kuri Teta wenyine, ahubwo inafitiye akamaro abandi Banyarwanda benshi bakorana.

Sonia Mugabo washinze Kompanyi imwitirirwa Sonia Mugabo (SM), ni umwe mu bakobwa bari mu ruganda rw’imideli ukomeje gutera imbere kandi utanga ikizere, imyenda ye ifite ireme ryo ku rwego rwo hejuru igaragara mu bubiko (Store) bwiyubashye ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali.

N’ubwo izi nzu zikomeje kwaguka cyane, ba nyirazo bahura n’imbogamizi zitandukanye , nk’ibitambaro bihenze, isoko rikiri rito mu gihugu no hanze, ibi akenshi nibyo bakunze gushingiraho bagurisha imideri yabo ku giciro abaguzi batandukanye bavuga ko kiba gihanitse.

Mu kiganiro Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yagiranye n’abanyemari batandukanye bakorera mu Rwanda kuwa 3 Gicurasi 2016, Ministiri Francois Kanimba yavuze ko hari politiki iri gutegurwa izorohereza inganda z’imyenda zo mu Rwanda kugira ngo zigabanye ibiciro.

Ati “Ubu hari politiki zo kureba imisoro icibwa ku bikoresho by’ibanze inganda z’imyenda zikoresha kugira ngo ibe yavanwaho cyangwa igabanywe bityo ibiciro by’imyenda bizabe biciriritse ku buryo buri Munyarwanda abyibonamo.”

Moses Turahirwa ukora akanacuruza imideri
Moses Turahirwa ukora akanacuruza imideri
Imideri akora
Imideri akora

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish