Digiqole ad

Korea: America yashyize ubwirinzi bwa Missile muri Korea y’Epfo biteza imyigaragambyo

 Korea: America yashyize ubwirinzi bwa Missile muri Korea y’Epfo biteza imyigaragambyo

Imodoka za gisirikare zari zitwaye ibikoresho bwo gukora ubu bwirinzi zatewe amazi n’abigaragambya batazishaka

Ingabo za America zatangiye gushyiraho ubwirinzi bwa Missile muri Kerea y’Epfo mu gihe umwuka mubi ukomeza gututumba mu gace Korea ziherereyemo.

Imodoka za gisirikare zari zitwaye ibikoresho bwo gukora ubu bwirinzi zatewe amazi n’abigaragambya batazishaka

Ubwirinzi bwitwa Terminal High-Altitude Area Defense (Thaad system), bwajyanywe muri Kerea y’Epfo mu rwego rwo kwirinda ibitero byakorwa na Korea ya Ruguru.

Abantu amagana batuye mu gace ubwo bwirinzi bwajyanywemo bigaragambije bamagana imodoka zari zizanye ibyo bikoresho.

UBushinwa bwagaragaje ko ubu bwirinzi (Thaad) buzateza umutekano muke mu karere buherereyemo.

America mu minsi ishize yagejeje ubwato bunini bw’intambara mu mwigimbakirwa uherereyemo Korea zombi, ndetse ku wa kabiri ubwato bugendera munsi y’inyanja bwitwa (Submarine) na bwo bwageze muri ako gace.

Hari ubwoba ko Korea ya Ruguru ishobora gukomeza kugerageza ibisasu kirimbuzi.

Ubutegetsi bwa Donald Trump buheruka kuganira n’UBushinwa ku kuba bwareka inshuti magara yabwo ari yo Korea ya Ruguru, ndetse America irashyira ahagaragara inyandiko zari zaragizwe ibanga zivuga ku byo Abasenateri bavuga kuri iki kibazo, amakuru aratanga kuri uyu wa gatatu.

Terminal High-Altitude Area Defense (Thaad) yakorewe gusama no kwangiza Missile zo mu bwoko bita (Short and medium-range ballistic missiles) zitaragera aho zishaka kuraswa.

Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ingabo muri Korea y’Epfo rivuga ko “Korea y’Epfo na America bakoranye mu rwego rwo kurangiza gushyiraho ubwirinzi bwa Thaad, nk’igisubizo ku migambi ya Korea ya Ruguru yo gukora intwaro kirimbuzi no gukangisha gukora ibitero bya Missile.”

Ubu bwirinzi America na Korea y’Epfo babwumvikanyeho ku butegetsi bwa Barrack Obama, ngo bushobora kuzaba bukora mu mpera z’uyu mwaka wa 2017.

Gushyiraho ubu bwirinzi byahuriranye n’uko UBushinwa bwamaze kugaragaza ubwato bunini bw’intambara bugurukiraho indege, bukaba ari ubwa mbere bukorewe muri icyo gihugu.

Ubu bwato ntiburahabwa izina ariko ni ubwa kabiri nyuma y’ubwitwa Liaoning, UBushinwa bwaguze muri Ukraine. UBushinwa buvuga ko ubu bwato bushya buzashyirwa mu nyanja bugatangira gukoreshwa muri 2020.

Abapolisi bo muri Korea y’Epfo bashyizwe ku muhanda bahangana n’abigaragambyaga bateraga amacupa y’amazi imodoka za gisirikare zari zikoreye ibikoresho by’ubwirinzi bwa Missile.

Abantu 10 bakomerekeye muri iyo myigaragambyo nk’uko umwe mu mpirimbanyi yabitangarije BBC, abenshi mu bigaragambya ni abegereye ahari ikigo cya gisirikare.

Kim Jong-kyung  umwe mu bigaragambyaga yagize ati “Tuzakomeza urugamba rwacu, kandi hari igihe ko Thaad yashyizweho, izajyanwa, tuzakomeza guharanira ko ibikoresho bivanwa aho byashyizwe kandi tuzasaba ubuyobozi bwa Korea y’Epfo bushya kwita kuri uwo mugambi.”

UBushinwa bwagaragaje ko ubwirnzi bwa Thaad buteje ikibazo gikomeye cyane nk’uko Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Geng Shuang yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa gatatu, asaba America kuvana ibyo bikoresho muri Korea y’Epfo.

UBushinwa bwafatiye ibihano Korea y’Epfo bijyanye n’ubukungu, ndetse mu kwezi gushize Abashinwa basura Korea y’Epfo bagabanutseho 40% bitewe n’icyemezo cy’UBushinwa cyo kugabanya abasura icyo gihugu.

Korea y’Epfo yagejeje ikirego mu Muryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi, ariko UBushinwa bwahakanye ibikirimo ko ibyo bwakoze byaba bifitanye isano no kuzanwa kw’ubu bwirinzi bwa Thaad System.

BBC

UM– USEKE.RW

en_USEnglish