Month: <span>October 2016</span>

Abafite ubugufi bukabije barasaba kwitabwaho kuko ngo na bo barashoboye

Buntubwimana Marie Appoline uyobora umuryango nyarwanda w’abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije (Rwanda Union of Little People) yabwiye Umuseke ko imwe mu mbogamizi bahura na zo ari uko hari igihe abagize amahirwe yo kwiga bamburwa impapuro bakoreragaho ikizamini batarangije bitewe n’uko kugira intoki ngufi bibagora gufata ikaramu, ntibabashe kwandika bihutu. Aba bamburwa impapuro z’ibizamini batarangije ngo bituma […]Irambuye

Maroc igiye gufasha u Rwanda kugira uruganda rukora ifumbire

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane, u Rwanda na Maroc byasinye amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere urwego rw’ubuhinzi, by’umwihariko mu ishoramari no gusangira inararibonye. Aya masezerano yo guhererekanya inararibonye akubiye mu byiciro nyamukuru birimo kwita ku mazi (water management), ishoramari n’ubwishingizi mu bihinzi, ubuhinzi bw’indabo, ubuvuzi no kongera umusaruro w’ubworozi, ubushakashatsi buzagaragaza ubutaka bushobora […]Irambuye

U Rwanda na Congo Kinshasa byasinyiye korohereza ubucuruzi buciriritse

i Rubavu – Kuri uyu wa kane ku mupaka wa Petite Barriere uhuza u Rwanda na Congo Kinshasa, ba Minisitiri b’Ubucuruzi, Francois Kanimba na Néfertiti Ngudianza basinye amasezerano yo kurohereza ubucuruzi buciriritse bwambukira umupaka hagati y’ibihugu byombi. Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, Francois Kanimba yavuze ko bazakomeza gushishikariza abacurizi baciriritse gukomeza umurimo mwiza […]Irambuye

Umwami Mohammed VI yasuye urwibutso rwa Gisozi, ahasiga ubutumwa bw’icyizere

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe mu Rwanda, Umwami wa Maroc Mohammed VI yasuye urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi, ndetse ashyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri. Yageze kuri uru rwibutso mu masaha y’igicamunsi, aherekejwe na Minisitiri w’umutongo kamere DR Vincent Biruta, Minisitiri w’umuco na Siporo Julienne Uwacu, n’abandi banyacyubahiro banyuranye. Kuri uru rwibutso […]Irambuye

DRC: i Goma, imyigaragambyo ikomeye abaturage basabye Kabila kurekura ubutegetsi

Ku wa gatatu mu Mujyi wa Goma habaye imyigaragambyo ikomeye yo kwamagana amasezerano yasinywe, yemerera Perezida Joseph Kabila kuguma ku butegetsi kugeza igihe amatora azaba. Abigaragambya bavuze ko Kabila bamuhaye ikarita y’umuhondo nko kumuburira ko agomba kuva ku butegetsi. Iyi myigambyo y’amahoro yateguwe n’abadashyikiye Perezida Joseph Kabila mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu burasirazuba bwa […]Irambuye

CNLG na Ibuka barifuza ko urw’ubujurire rwongerera ibihano Pascal Simbikangwa

Biteganyijwe ko kuwa mbere w’icyumweru gitaha tariki 25 Ukwakira Pascal Simbikangwa aburanishwa ku bujurire yakoze nyuma yo gukatirwa igifungo cy’imyaka 25 mu 2014, CNLG na Ibuka bakavuga ko byaba byiza muri ubu bujurire yongerewe ibihano kuko ibyaha yakoze bidakwiye igihano yahawe gusa. Uru rubanza rw’ubujurire ruzaburanishwa kuva tariki 24 Ukwakira, kugera tariki 09 Ukuboza 2016, […]Irambuye

Rwanda Cycling Cup yasubitswe kubera imyiteguro ya Tour du Rwanda

Isiganwa ry’imbere mu gihugu Rwanda Cycling Cup ryasubitswe ngo Abanyarwanda babone uko bimenyereza  imihanda izakoreshwa muri Tour du Rwanda izaba mu kwezi gutaha. Mu mpera z’iki cyumweru, tariki 22 na 23 Ukwakira 2016, hari hateganyijwe umunsi wa nyuma w’isiganwa ry’imbere mu gihugu, Rwanda Cycling Cup rimara umwaka wose. Iri siganwa ryimuwe, ahubwo Abanyarwanda bahabwa umwanya […]Irambuye

en_USEnglish