Mu gihe hasigaye iminsi 20 gusa ngo Tour du Rwanda itangire, habaye isiganwa riyitegura kandi rifasha abatoza gutoranya abakinnyi ntakuka bazayikina. Isiganwa Karongi – Rusizi ryegukanywe na Nsengimana Jean Bosco. Kuwa gatandatu tariki 22 Ukwakira 2016, abatuye intara y’uburengerazuba babonye ibirori by’umukino w’amagare. Habaye isiganwa rihuza abakinnyi bitegura Tour du Rwanda, izatagira tariki 13 Ugushyingo, […]Irambuye
Umusore witwa Ntakirutimana w’ikigero kimyaka 19 y’amavuko uvuka mu murenge wa Karengera mu karere ka Nyamasheke yafatiwe mu karere ka Rusizi agerageza gucika nyuma yo kwica umubyeyi we umubyara amukubise itiyo (tuyau) y’amazi mu mutwe. Uyu musore asanzwe akora mu kigo cy’ubwubatsi arashinjwa kwica se Jacques Nsengiyumva w’imyaka 51 akemera ko yamujije ko yari amaze […]Irambuye
Mu mpera z’iki cyumweru Shampiyona y’u Rwanda yakomeje, Espoir FC imbere y’abakunzi bayo mu Karere ka Rusizi, yanganyije na Rayon Sports 0-0. Nyuma y’umukino abatoza b’amakipe yombi bavuze ko bagowe n’ikibuga. Kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Ukwakira 2016, habaye imikino ine y’umunsi wa kabiri wa Shampiyona y’u Rwanda, AZAM Rwanda Premier League. Abakunzi b’umupira […]Irambuye
Mukabaranga Agnes, Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi Ihuza Abanyarwanda “Parti Democrate Centriste (PDC)” aratangaza ko mu matora ya Perezida wa Repubulika azaba umwaka utaha wa 2017, nta wundi Mukandida bashaka utari Paul Kagame. Ibi Perezidante w’ishyaka PDC Senateri Mukabaranga Agnes yabwiye abanyamuryango b’ishyaka ayoboye bari mu mahugurwa y’umunsi yahuje urugaga rw’abagore bashamikiye ku ishyaka. Mukabaranga yababwiye […]Irambuye
Rwamagana- Kuri uyu wa gatandatu, ubwo Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame yatangizaga ihuriro ry’urubyiruko “Leadership and Mentorship” rigizwe n’abasore 200 barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yasabye Abanyarwanda bafite ibikomere bakomora kuri Jenoside cyangwa ku zindi mpamvu gutera intambwe yo kuryifuza kuko kubana naryo aribyo bibi. Urubyiruko rw’abasore bagera kuri 200 rubarizwa muri AERG -umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside […]Irambuye
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, abana biga ku ishuri ryisumbuye rya ‘Glory Secondary School’ bishyuriye ubwisungane mu kwivuza abantu 70, ndetse baha imyambaro imiryango 16 ituranye n’iki kigo giherereye mu Murenge wa Kacyiru, mu Karere ka Gasabo ikigo giherereyemo. Igitekerezo cyagizwe n’abanyeshuri 15, bafashijwe n’ubuyobozi bw’ikigo bakusanya amafaranga agera ku bihumbi 350 by’amafaranga […]Irambuye
Nyuma yo guhurira i Rubavu ku wa kane tariki 20 Ukwakira 2016, Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, Francois Kanimba na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Ubutwererane muri Congo Kinshasa, Nefirtiti Kudianzila Kisura bavuze bagiye kwihutisha gutangira gukora kw’ikiraro kinini gihuza ibihugu byombi i Rusizi, no kuvugurura ibibuga by’indege icya Kamembe n’icy’i Bukavu. Mu mushinga wa miliyoni […]Irambuye
Mu gihugu cy’U Burundi, Minitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu no kubaka gukunda igihugu, mu nama yagiranye n’amashyaka yemewe muri icyo gihugu, tariki ya 11 Ukwakira 2016, i Gitega bemeje ko Itegeko Nshinga rivugururwa rigaha amahirwe Perezida Pierre Nkurunziza yo kwiyamamaza ubuziraherezo. Imyanzuro y’iyi nama yari yagizwe ibanga, ariko iza gusohoka mu kinyamakuru kibogamiye ku butegetsi […]Irambuye
Benshi mu rubyiruko rufite impano bakunze kuvuga ko Babura ubushobozi kugira ngo bazigaragaze. Ku kigo cy’urubyiruko n’imyidagaduro kizwi nka ‘Maison de Jeunes’ giherereye Kimisagara hari kubera amarushanwa yiswe ‘Talent Zone’ agamije gufasha uru rubyiruko kugaragaza impano zabo. Aya marushanwa yateguwe n’ikigo cy’Itangazamakuru cya Royal TV, rytabiriwe n’abana basaga 60 bavuga ko bafite impano ariko babuze […]Irambuye
Mu gihe mu minsi ishize hakunze kumvikana ihohoterwa rikorerwa abafite ubumuga bw’uruhu rwera (bazwi nka ba Nyamweru) ndetse bamwe bakicwa ngo kuko bimwe mu bice by’imibiri yabo bikoreshwa mu buvuzi gakondo , mu gihugu cya Kenya ho barategura amarushanwa y’ubwiza muri aba bantu bafite ubumuga bw’uruhu. Abafite ubu bumuga muri iki gihugu cya Kenya bamaze iminsi […]Irambuye