Wari uzi ko Bakame yatwaye igikombe yaraye mu bitaro?
Nyuma y’amasaha make avuye mu bitaro, Eric Ndayishimiye bita Bakame yari mu bakinnyi bahesheje Rayon Sports igikombe cy’amahoro batsinze APR FC. Avuga ko yabifashijwe no kumenya icyo ashaka ku rugamba.
Kuri uyu wa mbere tariki 4 Nyakanga 2016, kuri stade Amahoro habereye umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro cyegukanywe na Rayon sports Bakame abereye kapiteni, itsinze APR FC 1-0.
Mbere y’umukino byavugwaga ko uyu munyezamu wa Rayon atari bukine kubera uburwayi bukomeye bwa ‘angine’ bwari bwatumye ananirwa guhumeka neza.
Ku mafoto byagaragaye ko uyu munyezamu yari mu bitaro ndetse arimo na serumu kuko aho yari iri hari igipfuko.
Bakame yaraye mu bitaro mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira kuwa mbere ariko ashobora gukina iminota 90 y’umukino.
Kuba yarakinnye arwaye avuga ko yabitewe no kuba azi icyo ashaka. Cyane ko nta gikombe yari yarahaye Rayon sports kuva yayijya mo 2013.
“Ni ibyishimo birenze kuri njye. Hari abangiraga inama yo kudakina uyu mukino kuko nari ndwaye. Nijoro navuga ko nari ndembye, ariko natekereje ku bimaze iminsi bivugwa ngo ndashaka gusubira muri APR, ntekereza ko nta gikombe gikomeye ndahesha Rayon ndavuga nti reka mbigerageze kandi Imana yamfashije impa imbaraga. Imana ibikoze ngo nce igihuha cyansubizaga muri APR.
Bakame mu byishimo byinshi yakomeje agira ati: “Murabizi ibibazo by’amikoro byagiye bivugwa mu ikipe yacu muzi ko twahinduye abatoza kenshi muri uyu mwaka. Ariko njye na bagenzi banjye twakomeje kwihangana kuko twari tuzi icyo dushaka. Burya nta utsinda urugamba adafite impamvu imusunika. Navuga ko twatangiye kugera ku ntego kuko dutanze ibyishimo ku badukunda.” – Ndayishimiye Eric Bakame.
Umuganga wa Rayon sports, Mugemana Charles yabwiye Umuseke ko Bakame ku giti cye ariwe wafashe umwanzuro wo gukina uyu mukino, nubwo ubuzima bwe butari buhagaze neza.
Ndayishimiye yashimiye bagenzi be bamufashije kwitwara neza muri uyu mwaka w’imikino, cyane ko Rayon ariyo kipe yatsinzwe ibitego bicye kurusha izindi (ibitego 12 mu mikino 32 ya shampiyona n’igikombe cy’Amahoro).
Photos © R.Ngabo & Evode Mugunga/UM– USEKE
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
6 Comments
Nibyiza ariko harimo gukina n ubuzima mon cher
njyewe nabonye umukino wabo ejo ariko APR press yarifite ntabwo byarikuyikundira gutsinda, ubwo se umupira IRANZI yashose mu mugongo wa Savio kandi yaramaze kugwa yumva arimo gushota mwizamu, Emery nawe aza yiruka arahirika umukinnyi wa Rayon sport yihagarariye, Herve Rugwiro mwabonye ko we ndundi mukinnyi bari bishe DIARRA nuko we ari umusore akagundagurana nabo akabarusha ibigango. Reka mbabwire ko APR ikomeje uriya mukino yazarangira igiye mu cyiciro cya kabiri kuko igihe yakinaga na Espoir nubundi ni uriya mukino bakinnye, bo banahora barwana, muribuka Rusizi igihe ba bugesera bakubitaga abantu. Ndasaba Iranzi na Emery na Herve kureka kututwicira ikipe, bazana imyifatire nkiyabashumba. please Rayon ntabwo iturusha abakinnyi beza. Iturusha Professionalism
sha uvuzukuri kabisa
Titi ihangan vrm, ntakundi vyogenda wanje. Rayon yari yandikiw kugitwara
Erega nubundi APR wayiteguye neza wayishyushya mu mutwe ubundi ukinira umupira kuko bimaze kugaragara ko Emery,Iranzi na Rwatubyaye bashyuha mu mutwe vuba bivuze babonye ubatesha umutwe biroroshye kuba wasigara utambaza umupira.Ahubwo ndabona barebye nabi n’icya championat cyabaca mu myanya y’intoki.
Baje bazi ko bagomba kwihimura babona Rayon itangiye ibarusha bahyuha mu mutwe
Comments are closed.