Uruzinduko rw’amateka rwa Netanyahu yarukomereje muri Kenya
Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri yamaze kugera mu gihugu cya Kenya mu rugendo rw’iminsi itatu rw’Amateka arimo ku mugabane wa Africa.
Netanyahu ari muri Kenya nyuma y’uko kuri uyu wa mbere yari muri Uganda aho yabonanye n’Abakuru b’ibihugu barimo Paul Kagame w’u Rwanda, Yoweri Museveni wa Uganda, Edgar Lungu wa Zambia, Uhuru Kenyatta wa Kenya, Salva Kiir wa Sudan y’Epfo, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Hailemariam Desalegn na Dr Augustine Mahiga Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania.
Mu byo baganiriye nk’uko bikubiye mu itangazo rya Leta ya Uganda harimo ubufatanye mu kurwanya iterabwoba.
Benjamin Netanyahu nava muri Kenya, urugendo rwe ku mugabane wa Afurika, azarukomereza muri Ethiopia no mu Rwanda.
Akigera muri Kenya yasinye amaserano y’ubufatanye mu bijyanye n’ubuzima, ikoranabuhanga, ubuhinzi n’iby’amazi hagati ya Kenya na Israel.
Perezida Uhuru Kenyatta abicishije kuri Twitter yavuze ko yishimiye uru ruzinduko rwa Netanyahu.
Minisitiri Netanyahu nawe yavuze ko bari bukomeze kugirana ibiganiro byo guteza imbere ubufatanye mu by’umutekano, ubucuruzi, ubuhinzi n’ubukungu muri rusange.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
1 Comment
Abanyakenya ndabemeye. Bakanze abanyayisiraheli ubundi batemera ko hari undi musirikare ukya inyuma ya Netanyahu, hatari umurinzi wabo. Icyo bita guturisha roho.
Comments are closed.