Month: <span>June 2016</span>

Ngoma: Haravugwa ubujura bwa moto babanje gusinziriza abamotari

Abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto ‘Abamotari’ bo mu Karere ka Ngoma baravuga ko bahangayikishijwe bikomeye n’ubujura bwa moto bwadutse muri iyi minsi, aho ngo abajura babiba bakoresheje imiti bashyirirwa mubyo kunywa cyangwa ibyo kurya bagasinzira. Abamotari bo mu Karere ka Ngoma baravuga ko ubujura bwa moto bugenda bufata indi ntera, kubera amayeri asigaye […]Irambuye

Abahisha aho imibiri yajugunywe muri Jenoside bazahanwa n’amategeko – IBUKA

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Naphtali Ahishakiye yabwiye Umuseke ko kubera igihe gishize Impuzamiryango y’abacitse ku icumu IBUKA ifatanyije n’indi miryango iharanira inyungu z’abacitse ku icumu na Leta basaba abazi aho imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yajugunywe ariko ntibahavuge ko igihe kizagera bajye bahanwa n’amategeko. Ahishakiye yavuze ko kuba hashize imyaka 20 (IBUKA ishinzwe) isaba abantu […]Irambuye

Rusizi: Abayobozi b’ibitaro bya Kibogora bakatiwe gufungwa iminsi 30 by’agateganyo

Ibyaha birimo kunyereza imitungo y’ibitaro bitwaje ubushobozi bafite, guhimba no gutesha agaciro ibirango by’igihugu no guhimba inyandiko zikozwe n’abakozi ba Leta n’amatsinda ya “Baringa” ni bimwe mu biregwa aba bayobozi. Urukiko rwisumbuye rwa Rusizi rwemeje iminsi 30 y’ifungwa ry’agateganyo ku bayobozi bakekwaho ibyaha birimo  kunyereza amafaranga y‘u Rwanda agera kuri 294,877,134 muri 830, 092, 521 […]Irambuye

U Budage bwemeje ko Turukiya yakoreye Jenoside Abanyarumeniya

Inteko ishinga amategeko y’u Budage yitwa Bundestag yemeje ko ubwicanyi bwakorewe Abanyarumeniya bukozwe n’abo muri Turukiya ari Jenoside. Ibi byarakaje igihugu cya Turikiya gihita gihamagaza Amabasadei wacyo. Ubwicanyi bwakozwe n’abahoze bagize icyitwaga ‘Ubwami bw’abami bwa Ottoman’ bwabaye muri 1915 bwahitanye miliyoni irenga y’Abanyarumeniya nk’uko byemejwe na UN. Abanyamateka bemeza ko abategetsi bo muri Ottoman babanje […]Irambuye

‘Gushaka Gukira vuba, Ubusambo, kwigwizaho ibyarubanda,…’ Bituma imisoro inyerezwa –

*Mu myaka ibiri, RRA imaze kwirukana abakozi 28 bagaragaweho kwikubira imisoro, *Ngo mu karere ka EAC, u Rwanda ruza ku isonga mu kwaka imisoro iri hasi, *Komiseri Mukuru wa RRA avuga ko amafaranga ashyirwa mu ngengo y’imari yaturutse mu misoro akiri macye. Ikigo cy’igihugu cy’Imisoro n’Amahoro cyahurije hamwe abafatanyabikorwa bacyo barimo abafite aho bahuriye na […]Irambuye

U Rwanda rwazamutse byihuse kandi rugerageza kugabanya ubusumbane – Ivan

Ivan Kagame, umuhungu w’imfura wa Perezida Paul Kagame ku rubuga nkoranyambaga rwa ‘LinkedIn’ yatangajeho inyandiko igaragaza ibitekerezo bye ku iterambere ry’ubukungu bwa Africa. Asanga urubyiruko arirwo rugomba kuba inkingi y’ibanze mu kwihutisha ubukungu biciye mu ikoranabuhanga riri ku ntango. Mu nyandiko ye avuga ko u Rwanda ari urugero rw’iterambere ryihuse kandi rwagabanyije ubusumbane. Muri iyi […]Irambuye

Mu byiciro by’ubudehe bishya, abaherwe mu Rwanda ni 0,5% muri

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ibyiciro by’Ubudehe bishya, nyuma yo kubisubiramo, mu Rwanda mu ngo 2 358 488 zibumbiye hamwe abaturage 10 382 558, Abanyarwanda bari mu cyiciro cya kane cy’abaherwe ni 0,5% bangana na 58 069 bari mu ngo 11 664, hari uturere abaherwe bangana na 0,0%. Nk’uko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu […]Irambuye

Ndagukunda mwana wanjye watsinda cyangwa watsindwa!

Iyi nteruro ngo ni urufunguzo rukomeye ku mwana wawe rwatuma arushaho kuba umuhanga mu ishuri ndetse akagera ku rwego rwo hejuru utamukekeraga. Umuhanga mu mitekerereze y’abantu, Andrew Fuller yemeje ko  abana berekwa urukundo n ’ababyeyi babo kandi ababyeyi bakaba bakunda kubereka ko bafite agaciro, bituma bumva bafite akamaro kanini bityo bakihatira gutsinda mu ishuri. Kubwira […]Irambuye

Paralympics: Muvunyi Hermas akomeje imyiteguro yo gushaka umudari i Rio

Muvunyi Hermas usiganwa ku maguru mu bafite ubumuga, agiye kujya mu Budage gukomeza imyiteguro y’imikino Paralympic. Muvunyi Hermas usiganwa ku maguru mu bafite ubumuga bw’ingingo azitabira amarushanwa ya“Berlin Open Grand Prix” mu Budage, azaba kuva tariki ya 16 kugeza 18 Nyakanga 2016. Nk’uko umuyobozi w’ishyirahamwe ry’imikino y’abafite ubumuga, Nzeyimana Celestin yabitubwiye, iri rushanwa rizafasha cyane […]Irambuye

VolleyBall: Amakipe 22 arimo aya Uganda,S.Sudan na DRC aje mu

Amakipe 22 ava mu bihugu byo muri aka karere ka Afurika y’uburasirazuba, yamaze kwemeza kwitabira irushanwa ryo kwibuka abo mu muryango wa Volleyball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Irushanwa riba mu mpera z’iki cyumweru. Biteganyijwe ko u Rwanda ruzahagararirwa n’amakipe atanu mu bagabo no mu bagore . Ayo makipe mu bagabo ni : APR, […]Irambuye

en_USEnglish