Digiqole ad

VolleyBall: Amakipe 22 arimo aya Uganda,S.Sudan na DRC aje mu irushanwa ryo kwibuka

 VolleyBall: Amakipe 22 arimo aya Uganda,S.Sudan na DRC aje mu irushanwa ryo kwibuka

Nkurunziza Gustave uyobora FRVB, abona irushanwa ryo kwibuka uyu mwaka rizaba ryiza kurusha imyaka yashize

Amakipe 22 ava mu bihugu byo muri aka karere ka Afurika y’uburasirazuba, yamaze kwemeza kwitabira irushanwa ryo kwibuka abo mu muryango wa Volleyball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Irushanwa riba mu mpera z’iki cyumweru.

Nkurunziza Gustave uyobora FRVB, abona irushanwa ryo kwibuka uyu mwaka rizaba ryiza kurusha imyaka yashize
Nkurunziza Gustave uyobora FRVB, abona irushanwa ryo kwibuka uyu mwaka rizaba ryiza kurusha imyaka yashize

Biteganyijwe ko u Rwanda ruzahagararirwa n’amakipe atanu mu bagabo no mu bagore . Ayo makipe mu bagabo ni : APR, Rayon Sports, Kirehe , INATEK na IPRC-South. Mu gihe mu bagore ari; Rwanda Revenue Authority, APR, St Alloys Rwamagana na Ruhango VC.

Amakipe y’abagabo azava hanze y’u Rwanda, harimo Kampala Amateur Volleyball club, Ndejje University ndetse na Sport S (zo muri Uganda), Cobra (South Sudan), Espoir VC (DRCongo). Amakipe y’i Burundi, Tanzania na Congo Brazzaville yatumiwe yo ntabwo aremeza azitabira iri rushanwa.

Amakipe y’abagore azava hanze ni: Kenya Commercial Bank na Nairobi Waters (zo muri Kenya) na Vision, Sport S na Ndejje University (zo muri Uganda).

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda, FRVB, Nkurunziza Gustave, ngo iyiteguro y’iri rushanwa igeze kure.

“Kwibuka abo mu muryango wa Volleyball bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni inshingano yacu. Ni byiza ko dukora uko dushoboye ngo dukore irushanwa ryiza, rizakurura abakunzi ba Volley, tukabona uko dutambutsa ubutumwa bwo kwibuka tubinyujije mu mikino. Nta kabuza irushanwa rizagenda neza, kuko ubwo Rayon sports yaritwaraga umwaka ushize muribuka uko ahaberaga imikino hahoraga huzuye. Kandi uyu mwaka imyiteguro yabaye myiza kurushaho, bivuga ko irushanwa rizba ryiza kurushaho.” – Nkurunziza Gustave uyobora  FRVB

Kuri uyu wa gatanu saa 18h hateganyijwe inama ya ‘techniques’, izashyira aya makipe mu matsinda. Kuwa gatandatu tariki 04 Kamena 2016 hatangire irushanwa.

Imikino yo mu matsinda izabera kuri Petis Stade i Remera, Maison des Jeunes Kimisagara , gymnase ya NPC i Remera , Primature, KIE, SFB, Ecole Belge no kuri Club Rafiki i Nyamirambo.

Ku cyumweru tariki 5 Kamena 2016 hazakinwa imikino ya 1/2 n’umukino wa nyuma mu bagabo no mu bagore.

Iri rushanwa ry’iminsi ibiri ryatewe inkunga na RGB, EUCL na MINISPOC, umwaka ushize ryegukanywe na Rayon sports mu bagabo na Rwanda Revenue Authority VC mu bagore.

Mu bagabo, Rayon sports niyo yatwaye amarushanwa yo kwibuka abiri aheruka (2014 na 2015)
Mu bagabo, Rayon sports niyo yatwaye amarushanwa yo kwibuka abiri aheruka (2014 na 2015)

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish