Month: <span>April 2016</span>

Mu Kinyaga: Aho iri zina ryakomotse bavuga ko amateka yaho

Mu Kinyaga ni agace k’Iburengerazuba bw’amajyepfo y’u Rwanda, ariko izina aho ryaturutse nyabyo ni ku gace gato gakora ku turere twa Rusizi na Nyamasheke ahari urugo rwa Kigeli IV Rwabugiri ari naho yarashe umwambi bawubura akababwira ngo “Uri mu Kinyaga” izina rigafata ubwo. Ariko ubu ayo mateka nta kiyaranga abahatuye bavuga ko ari kugenda azima. […]Irambuye

Ngoma: Ifumbire muri Remera irabona umugabo igasiba undi

Iburasirazuba – Bamwe mu baturage bo mu kagali ka Ndekwe umurenge wa Remera Akarere ka Ngoma baravuga ko  batizeye  kuzabona umusaruro uhagije mu buhinzi bwabo bakorera ku materasi y’indinganire kubera kutabona ifumbire ihagije. Ubuyobozi  bw’umushinga ugamije gufata neza ubutaka no kuhira imyaka mu mabanga y’imisozi hakoreshejwe amaterasi  bwo buvuga ko aba baturage ifumbire bayibona gusa […]Irambuye

Kimenyi Vedaste umuyobozi mushya w’umuryango wa Rayon Sports

Kuri iki cyumeru tariki 3 Mata 2016 nibwo hatowe abayobozi bashya mu Muryango wa Rayon Sports. Komite nshya y’uyu muryango iyobowe na Kimenyi Vedaste wari umu’Candidat’ rukumbi ku mwanya wa perezida w’uyu muryango. Amatora y’umuryango wa Rayon Sports yabaye mu nama y’inteko rusange idasanzwe yateraniye kuri Alpha Palace. Byari biteganyijwe ko inama itangira saa 10h00 […]Irambuye

Tuyisenge yatsinze mu mukino wa Gor Mahia na Kakamega

Kenya – Rutahizamu w’Amavubi, Jacques Tuyisenge yatsinze igitego kimwe muri bitatu Gor Mahia yatsinze Kakamega Homeboyz. Uba umukino wa mbere iyi kipe itsinze muri uyu mwaka. Mu mukino wa mbere w’amarushanwa Jacques Tuyisenge yakiniye Gor Mahia, yawukinnye kuri uyu wa gatandatu. Uyu musore w’imyaka 24, yatanze umupira wavuyemo igitego cya mbere cya Enoch Agwanda ku […]Irambuye

Rusizi: Abacuruzi mu isoko rya Budike bamaze imyaka 15 bategereje

Nyuma y’uko aba bacuruzi bavuga ko babeshywe ko bagiye kubakirwa isoko n’ubuyobozi bw’akarere ka  Rusizi mu mwaka ushize, ubu ngo bamaze kurambirwa imvura n’isuri bibatwarira isambaza mu gihe banika ndetse no kurwana n’ibikona biza kuzirya aho zanitswe, kuko ngo bibateza igihombo. Iri soko ryo mu Budike ribarizwa mu murenge wa Gihundwe wo muri aka karere […]Irambuye

Kayiranga yasabye ababyeyi bafite abana b’ibigango kubazana bagatabara Amavubi U20

Amavubi y’u Rwanda y’abarengeje imyaka 20 yanganyije na Uganda U20 1-1, bituma umutoza Kayiranga Baptiste utoza u Rwanda yingingira ababyeyi bafite abana bazi umupira kubamwoherereza ngo yitegure umukino wo kwishyura. Umukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kizabera muri Zambia 2017, u Rwanda rwakiriye Uganda mu mukino ubanza wabereye kuri Stade ya […]Irambuye

Remera: Urubyiruko rushya rwinjiranye imihigo muri RPF-Inkotanyi

Urubyiruko rushya 28 rwo mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo rukora mu byiciro binyuranye rwarahiriye kwinjira muri RPF-Inkotanyi rwiyemeje gutanga imbaraga zarwo mu kugeza igihugu ku ntego z’iterambere cyihaye. Kuri uyu wa gatandatu, urubyiruko rurimo abakozi mu bigo binyuranye, abakozi bo mu rugo, Bakarani-ngufu, n’abandi banyuranye barahiriye kwinjira mu muryango RPF-Inkotanyi no kuwukorera. Mbere […]Irambuye

Nyamirambi ya Kerembo bategereje uruhare rwa Leta ngo babone amashanyarazi

Bamwe mu batuye akagari ka Nyamirambo umurenge wa Karembo mu  karere ka Ngoma  barasaba ko bakwegerezwa umuriro w’amashanyarazi ngo kuko uruhare rwabo rwo gutanga amafaranga basabwa barurangije bakaba basaba Leta ko na yo yabongereraho amashanyarazi akabageraho na bo. Ubuyobozi bw’umurenge wa Karembo butangaza ko bushima uruhare rw’abaturage ngo aho bigeze ubu raporo yamaze koherezwa mu […]Irambuye

Nyabarongo yinjiye mu muhanda Karongi – Ruhango, abaho bamaze iminsi

Muri iyi minsi y’imvura nyinshi mu bice by’Iburengerazuba bw’u Rwanda umugezi wa Nyabarongo igice cyawo (meandre) cyasatiriye kininjira mu muhanda nyabagendwa cyane wa Karongi – Rubengera – Birambo – Buhanda (Ruhango) ubu abawukoresha bamaze iminsi irenga itatu batambuka neza. Nyabarongo aha yasatiriye umuhanda ni ahitwa i Kirinda mu murenge wa Murambi mu kagali ka Shyembe […]Irambuye

Caguwa koko tuzayireka? Ko iby’iwacu bihenze ra!

Muraho, Hashize iminsi hatangijwe politiki nziza yo guteza imbere iby’iwacu mu Rwanda no mu karere. Politiki mu by’ukuri nziza kuko igihe cyose ibyinjira biva hanze bizaguma kuba byinshi kurusha ibyo twohereza ubukungu ntibuzazamuka uko tubyifuza. Ariko rero nabonye dushaka kubyihutamo cyane! Kuba abayobozi bo muri EAC ejo bundi baricaye Arusha bakemeza kugabanya imodoka zinjira mu […]Irambuye

en_USEnglish