Kimenyi Vedaste umuyobozi mushya w’umuryango wa Rayon Sports
Kuri iki cyumeru tariki 3 Mata 2016 nibwo hatowe abayobozi bashya mu Muryango wa Rayon Sports. Komite nshya y’uyu muryango iyobowe na Kimenyi Vedaste wari umu’Candidat’ rukumbi ku mwanya wa perezida w’uyu muryango.
Amatora y’umuryango wa Rayon Sports yabaye mu nama y’inteko rusange idasanzwe yateraniye kuri Alpha Palace. Byari biteganyijwe ko inama itangira saa 10h00 a.m, ariko yakererewe ho amasaha abiri, kuko yatangiye saa 12h25.
Inama y’inteko rusange yatangijwe n’ umuyobozi w’inama y’ubutegetsi (Board) ya Rayon Sports, Ngarambe Charles wari na perezida w’umuryango (executive committee) ucyuye igihe.
Igice cya mbere cy’inama y’inteko rusange, cyari ukugaragaza ibyagezweho mu mwaka wa 2015 mu muryango wa Rayon Sports. Iki gice cyaranzwe ahanini no kutishimira iyi ‘raporo’ ku banyamuryango ba Rayon Sports.
Uku kutishimira uko umuryango wabo wari uyobowe, byatumye umuyobozi wa ‘fan club’ yitwa March Generation witwa Mike, ahaguruka asaba ko inama yareka gutinzwa, kuko ngo bo uwo badashaka ni Ngarambe Charles mu buyobozi bw’umuryango wabo.
Iki gitekerezo cyashyigikiwe na benshi bari muri sale yaberagamo inama y’inteko rusange, bituma gahunda y’inama yari ihari ihindurwa, ahubwo bakurikizaho igikorwa cy’amatora.
Mu banyamuryango 306 b’umuryango wa Rayons Sports, abaje muri iyi nama y’inteko rusange bujuje ibyangombwa byo gutora, ni 87 gusa.
Ku mwanya wa perezida w’umuryango, hamamajwe umu’Candidat’ umwe, Kimenyi Vedaste, wabonye amajwi 82 kuri 87 batoye. Ni ukuvuga ko amajwi atanu asigaye yabaye imfabusa.
Uyu muyobozi w’umuryango, azakorana na Rudasingwa Jean Marie Vianey nka visi perezida ushizwe ubutegetsi (adminitration). Yatowe n’abantu 81 muri 87. Visi perezida ushizwe umutungo, yabaye Muhirwa Prosper.
NGABO Roben
UM– USEKE.RW
3 Comments
courage mwifurije kuzitwara neza
Ukurikije amajwi yahawe biragaragara ko afitiwe ikizere n abanyamuryango ba Rayon Sport. Afite ubuyobozi muri we ndetse n ibitekerezo byiza. Azabiko natwe tuzamuba hafi ntabafana.
turashaka impinduka kuruta uko waza uje kwiyamamaza mwikipe yacu.niyo mpamva dusabako wowe vedaste izina rayo ugomba kuritandukanya ninyungu zawe bwite kuko nibyo byaranze ibisambo byatuyoboreye equipe mbere.Dore bimwe mubyo uzirinda:1.ubusambo
2.ikimenyane
uzakore ibi urebeko utazatsinda nka major MURENZI:KWITANGA;GUKUNDA EQUIPE;NO KUBANA NABAKOZI BAWE NEZA.
Comments are closed.