Month: <span>January 2016</span>

Burundi: Leta yemeje kuba yajya mu biganiro biyobowe na Africa

Nyuma y’uko ibihugu bikomeye bisabye u Burundi kwemera ko Africa y’Epfo yaba umuhuza mu bibazo biri hagati yayo n’abatavuga rumwe na yo, Umuvugizi wa Leta akaba n’Umujyanama mu by’Itumanaho wa Perezida Nkurunziza, Willy Nyamitwe yemeje ko Nkurunziza yiteguye kwemera ko Africa y’Epfo iba umuhuza ariko n’umuhate w’abayobozi bo mu karere ntiwimwe agaciro. Nyamitwe yemeje ko […]Irambuye

Tanzania: Uwari ushinzwe irangamuntu na we yirukanywe ku kazi na

Perezida wa Tanzania, Dr John Pombe Magufuli, yirukanye umuyobozi mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe irangamuntu (NIDA), Dickson Maimu azira akayabo ka miliyari zisaga 179 z’Amashilingi ya Tanzania angana na miliyoni 82.3 z’Amadolari yagiye mu gukoresha indangamuntu. Perezida Magufuli yanirukanye abandi bayobozi bane bakuru ba NIDA, barimo ushinzwe ICT, Joseph Makani, umuyobozi mukuru ushinzwe amasoko, Rahel Mapande, […]Irambuye

Kuki Ladislas Ntaganzwa wafatiwe muri Congo amaze ibyumweru 7 ataroherezwa?

* Ntaganzwa, ni umwe mu bantu 9 bashakishwaga cyane n’urukiko rwa ICTR kubera Jenoside *Yari yarashyiriweho miliyoni 5$ ku uzatanga amakuru yatuma afatwa *Ababikurikirana bemeza ko ibye birimo amacenga menshi ya Politike. Ladislas Ntaganzwa yafatiwe i Nyanzale, muri Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) ku itariki 7 Ukuboza […]Irambuye

Ihungabana, ikibazo kigikomereye abarokotse Jenoside n’abayikoze

*Iki kibazo gifite umuzi ku ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi ngo gikora ku byiciro byose by’Abanyarwanda, *Abarokotse ahanini ihungabana ngo bariterwa n’ibyo banyuzemo n’ubuzima babayemo, *Abakoze Jenoside bo ngo bibuka urusaku rw’abo bicaga bikabasubiza muri bya bihe bya Jenoside, *Abayiteguye bahunze n’Abanyamahanga bayigizemo uruhare ngo na bo bibuka uruhare rwabo. Kuri uyu wa kabiri ubwo […]Irambuye

Rubavu – Minibus yaguye mu mugezi wa Sebeya babiri barapfa

Rubavu – Iyi mpanuka yabaye ahagana saa tatu n’igice za mugitondo kuri uyu wa kabiri mu murenge wa Kanama aho imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Minibus yageragezaga kwinjira muri Gare ya Mahoko ikitura mu mugezi wa Sebeya. Abantu babiri bahise bagwa muri iyi mpanuka abandi barimo babasha gutabarwa. Iyi modoka yaguye ubwo yageragezaga kwinjira […]Irambuye

Egypt: Umugore yishwe n’ibicurane by’ibiguruka

Umuyobozi mukuru w’ibikorwa by’ubutabazi mu gace ka Kafr al-Sheikh mu Misiri yatangaje kuri uyu wa mbere ko bwa mbere muri aka gace bagize umuntu wishwe n’ibicurane by’ibiguruka. Umugore wari ubirwaye yoherejwe ku bitaro bya Abbasiya i Cairo ari naho yaje kugwa kuwa mbere. Abandi bantu batatu bishwe n’ibicurane by’ibiguruka (H5N1) mu minsi itaru ishize mu […]Irambuye

Africa: Umubyibuho ukabije ku bari munsi y’imyaka 5 uri kwiyongera

Raporo y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, yatangajwe kuri uyu wa mbere tariki 25 Mutarama 2016 , igaragaza ko ikibazo cy’umubyibuho ukabije kibasiye abana bari munsi y’imyaka itanu ubu gikomeye cyane mu bihugu bikiri munzira y’amajyambere cyane cyane muri Africa kuko iki kibazo kikubye kabiri uhereye mu 1990. Komisiyo yihariye yo kureba iby’iki kibazo ivuga […]Irambuye

Karongi: Yatemye umuntu aramwica amwitiranyije n’uwo batonganaga

Ku cyumweru nimugoroba umugabo utuye mu kagali ka Kirambo Umurenge wa Gitesi mu Karere ka Karongi yatemye umugabo mugenzi we amwibeshyeho amwitiranyije n’uwo bariho batongana yari yaratije igikoresho cy’ubwubatsi bita ‘iforuma’ gikora amatafari y’inkarakara. Umwe mu baturanyi ba nyakwigendera yabwiye Umuseke ko hari mu kabwibwi ku cyumweru abagabo bombi bari mu kabari babanza gutongana banyoye […]Irambuye

Amavubi yose bayogoshe umusatsi

Amafoto yatangiye kugaragara mu ijoro ryakeye, ariho abakinnyi b’Amavubi bose biyogoshesheje. Abasanganywe imideri y’imisatsi iteretse ubu bose ku mutwe hariho agasatsi gacye cyane, abandi bamazeho. Amakuru agera k’Umuseke ni uko aba basore bose hamwe bogoshwe kuri uyu wa mbere. Amavubi ubu aritegura urugamba rukomeye n’ikipe ya Les Leopards ya Congo Kinshasa, igizwe n’abagabo bo baba […]Irambuye

en_USEnglish