Digiqole ad

Umuvunyi yahuje Abikorera n’Abakorera Leta ngo baganire kuri Ruswa ivugwa hagati yabo

 Umuvunyi yahuje Abikorera n’Abakorera Leta ngo baganire kuri Ruswa ivugwa hagati yabo
  • Ruswa nini ngo ni itangwa n’abikorera ikakirwa n’abakozi mu nzego za Leta.

Mu nama yabereye i Kigali kuri uyu wa kabiri ihuza inzego za Leta n’izabikorera igamije guhuza imbaraga mu kurwanya ruswa, Umuvunyi Mukuru yavuze ko hari ba rwiyemezamirimo batinya kujya gupiganwa kandi babishoboye ariko ngo ntibirirwe bajyamo kuko bemenye ko hari abo bahanganye batanze ruswa. Umuvunyi avuga ko nubwo ruswa atari nyinshi mu Rwanda uko ingana kose buri wese akwiye kuyirwanya.

Umuvunyi mukuru w'u Rwanda Aloysie Cyanzanyire abwira abitabiriye inama ko hagati yabo harimo igisubizo kuri ruswa ivugwa mu mikoranire yabo
Umuvunyi mukuru w’u Rwanda Aloysie Cyanzanyire abwira abitabiriye inama ko hagati yabo harimo igisubizo kuri ruswa ivugwa mu mikoranire yabo

Ni inama igamije ubufatanya bw’abikorera n’inzego za Leta mu kurwanya ruswa, kuko ngo byagaragaye ko ruswa nini ihabwa abakozi bo mu nzego za Leta bayihawe n’abo mu rwego rw’abikorera kugira ngo babahe serivisi runaka cyangwa babafashe gutsindira isoko runaka.

Aloysie Cyanzayire, Umuvunyi mukuru w’u Rwanda avuga ko urwego ayoboye rwifuza ko habaho ibiganiro byimbitse hagati y’izi mpande zombi kugira ngo bafate ingamba zo kurwanya ruswa.

Iyi nama yarimo abahagarariye abikorera, abanyamategeko ba Leta, abo ku rwego rw’Umuvunyi, abahagarariye ibigo bya Leta, za Minisiteri, Ikigo gishinzwe ubugenzuzi n’abandi bose hamwe bageraga nko kuri 80.

Umuvunyi mukuru ati “Ruswa ntabwo wayirwanya abo bireba bose badahuje imbaraga. Tuziko ruswa nini ari itangwa n’amasosiyete y’abikorera cyane cyane binyuze mu masoko ya Leta, mu misoro, mu nkiko ndetse n’ahandi.”

Umuvunyi yibukije ko usibye ruswa ituma ibyagateje imbere abatuye igihugu benshi byikubirwa n’abantu bacye.

Usibye ibi kandi Umuvunyi yibukije ko ruswa ari n’igihombo ku wayitanze kuko inyungu yakabonye kubera umurimo we ayiganaba n’utayikoreye. Bityo ngo cyane cyane abikorera bakwiye guhaguruka bakihagararaho bakanga gutanga ruswa.

Yavuze ko akenshi abikorera ibyabo bitezwa cyamunara cyangwa bagahagarikwa kuzongera gupiganirwa amasoko kuko baba bananiwe kwishyura inguzanyo bahawe n’amabanki ndetse ngo bananiwe kuzuza amasezerano y’imirimo bemeye gukora kuko inyungu baba babonye baba bayigabanye n’abandi batayikoreye babaha ruswa.

Ati “Utanga ruswa wibwira ko uri gushakamo inyungu ariko mu byukuri urimo wikururira igihombo.”

Abikorera bari aha bagaragaje ko mu mitangire y’amasoko ya Leta ari hamwe mu hagaragara ruswa cyane, ibi ngo bituma aya masoko kenshi ahabwa abadashoboye kuyakora kuko batanze ruswa, cyangwa abashoboye ntibirirwe bajya gupigana mu gihe bumvise ko hari abatanze ruswa.

Manzi Antoine ushinzwe abanyamuryango mu rugaga rw’abikorera (PSF) yavuze ko inama nk’iyi ari ingirakamaro mu gushakakira umuti urambye ikibazo cya ruswa kuko ngo izi ngego zombi (Abikorera n’abakorera Leta) ari ho ruswa ivugwa cyane bamwe bayitanga abandi bakira.

Urwego rw’Umuvunyi rushingiye kuri raporo zo mu gihugu na raporo z’imiryango mpuzamahanga z’imyaka ishize ruvuga ko ikigero cya ruswa mu Rwanda kiri hasi ugereranyije n’ahandi mu karere.

Aloysie Cyanzayire ati “Ariko ibyo ntibivanyeho ko tugomba gukomeza gukora igishoboka cyose tukarwanya ruswa uko yaba ingana kose.”

Raporo y’umuryango Transparency International ya 2014 ivuga ko muri rusange igihombo kingana na triyoni 2 z’amadorali y’amerika buri mwaka ku isi hose gituruka ku kutubahiriza amahame agenga amasoko ya Leta kubera ruswa. Kuri uyu wa gatatu tariki 28 Mutarama Transparency International kandi ikazamurika icyegeranyo cy’uko ruswa ihagaze mu bihugu ku isi….

Inzobere mu kurwanya ruswa yahaye ikiganiro aba bakozi ku bijyanye no kudaceceka ikibazo cya ruswa
Inzobere mu kurwanya ruswa yahaye ikiganiro aba bakozi ku bijyanye no kudaceceka ikibazo cya ruswa
Iyi nzobere ni Gemma Aiolfi umuyobozi ushinzwe ibijyanye na "Corporate Governance and Collective Action" mu kigo cya Basel Institute on Governance  watanze iki kiganiro
Iyi nzobere ni Gemma Aiolfi umuyobozi ushinzwe ibijyanye na “Corporate Governance and Collective Action” mu kigo cya Basel Institute on Governance watanze iki kiganiro
 Aba ni bamwe mu bitabiriye iyi nama yateguwe n'Urwego rw'Umuvunyi
Aba ni bamwe mu bitabiriye iyi nama yateguwe n’Urwego rw’Umuvunyi

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Logiciel itanga amasoko yasimbura umuntu niyo yaba umuti. Mujye mu bihugu bitabamo ruswa muzasanga amasoko asabwa biciye mu ikoranabuhanga. Online!

  • Mr PIPI , nange ntyo rwose , Corruption yo n’ubwo bavuga ngo ibihugu duturanye ,
    birya nyinshi ariko natwe mu Rwanda si shyashya, cyane ko turya za Baleine !

  • Sha Umuvunyi we ntako uba utagize pe!
    Ariko ibirura nako ibishugi bikunda ruswa bihoro biturenganya, abadafite ubushobozi bwo kuyitanga twarahuritse pe!

    Kereka uwafata ba Procurement b’Uturere n’ibigo bya Leta bose ukabafunga aka kanya kuko nka 85% bose barya ruswa, nako bayita akantu cg Fanta. Sha ruswa yambujije uburenganzira bwanjye agahinda karanyica kubera abashenzi bayitanze batanashoboye akazi.

    Umuvunyi courage basi nibura ntihabura akavaho.

    Gusa bantu murya ruswa mube menge tu, nimutayibazwa hano muzayibazwa mu ijuru. Njye nemera ko hari ibyaha Imana itababarira; Ruswa=Akarengane

  • Yewe rimwe na rimwe mbona habaho kwirengagiza ariko ikibazo cya ruswa aho bayirya cyane mbona hirengagizwa ibifi binini ndetse mbona ntanigitekerezwa gukorwa. Ikindi niba koko mushaka kurwanya ruswa nimuyishakire cyane mubakozi ba leta guhera mu Kagari kugeza muri za ministere n’ibigo bya Leta naho kuvuga abikorera mbona ari ukujijisha kko buriya niho hari ikibazo gikomeye.

  • Biteye isoni kubona umuzungu ava iwabo akaza kuba ariwe ubigisha uko mugomba kurwanya ruswa, kandi mwirirwa muririmba “ubupfura” n'”ubutore”.

  • Nibavuga ruswa ntimugatekereze frw gusa. Ikimenyane n’icyenewabo nabyo biri mu rego rwa ruswa.

  • Undebere amasoko hose akorwa naza inyange horizon npd Cotraco real contract nizindintavuze uzamenyaneza konta ruswa ibamugihugu (Rwanda)

Comments are closed.

en_USEnglish