Abazakomeza kujyana abana mu tubari tuzakomeza kubafata – Police
Mu minsi y’impera z’umwaka ushize mu mujyi wa Kigali abantu bagera kuri 17 batawe muri yombi bashinjwa kujyana abana mu tubari bakabaha ibisindisha. Umuvugizi wa Police y’u Rwanda yabwiye Umuseke ko umukwabu wo gufata aba bagizi ba nabi bangiza abana uzakomeza.
Muri iki gihe hamwe na hamwe mu tubari cyane cyane mu mijyi ya Kigali na Rubavu hagaragaramo abana banywa inzoga cyangwa ibindi biyobyabwenge akenshi bazanwa n’abantu bakuru, kenshi kandi bahita babashora mu busambanyi.
Iki ababyeyi bakibona nk’ikibazo cyugarije urubyiruko kandi kinafite ingaruka zikomeye ku imbere h’igihugu kuko aba ejo aribo bazaba bafatiye runini ubuzima bw’igihugu.
Kuva mu ijoro rya Noheli kugeza ku bunani Police y’u Rwanda yataye muri yombi abantu bakuru batandukanye bashinjwa gushora abana mu tubari no kubaha ibiyobyabwenge, umukwabu umuvugizi wa Police y’u Rwanda avuga ko uzakomeza.
ACP Celestin Twahirwa ati “Police yabikoze kugira ngo urubyiruko rwacu turumenyereze umuco ukwiye, tuba turinda ubyiruko rwacu abashobora kubayobya kandi bataruzuza imyaka yo kujya mu tubari no mu nzu z’urubyiniro. Akenshi abo bana bajyayo batorotse n’ababyeyi babo.
Abantu bakuru bakwiye kwitwararika cyane kujyana abana mu tubari no kubaha ibiyobyabwenge kuko kuko umukwabu wo kubafata ni gahunda izakomeza no muminsi iri imbere.”
Icyaha cyo gushora abana mu tubari no kubaha ibisindisha gihanwa n’ingingo ya 219 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda iteganya igihano cy’igifungo cy’amezi hagati y’atatu n’atandatu n’ihazabu kuva ku bihumbi magana atatu kugera kuri miliyoni imwe.
Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW
4 Comments
Birabujijwe ko umwana utarageza ku myaka 18 ahyira icupa rya byeri ku munwa noneho bakanarengeraho bakabajyana mu tubari ni hamwe babaha nibisindisha birenze urugero bagafatwa ku ngufu bamwe bivamo gutwara inda zindaro, ni byiza ko police ihagurukira abashora abana bato mu businzi kuko ari nabo babashora mu busambanyi bakiri bato, icyi cyemezo cya police ni indashyikirwa
Juma
Ntabwo bandika: “Icyi cyemezo….”
Ahubwo bandika: “Iki cyemezo…..”
Kuri Bwana Jean Paul NKUNDINEZA,
Ntabwo bandika:”Iki ababyeyi bakibona nk’ikibazo cy’ugarije urubyiruko”
Ahubwo Bandika: “Iki ababyeyi bakibona nk’ikibazo cyugarije urubyiruko”
nifuje kubaha ikibazo cya MTN NA TIGO bariba abaturage bigatinda banyibye 2 GBITES muri 48 nguze 500MB zimara 5 jours Plse umuseke murebe icyo kibazo.hari umusaza bambuye 1000frw ayashize muri fone aragenda yongeraho 5000frw avuga gato aba aragiye. Nashizemwo 1000 si nayakoresha kubera ibibazo bya fone yanjye bukeye 11h00 bambwira ko nta mafaranga singaje nguze pack ya 350 MTN to MTN, MTN center imbwira ngo hari uwihaye ME2YOU ya 500 igihe fone yanjye yari irwaye!!!!!nabwo banyima nr ya yatwaye ngo ninjyane muri police basi nta kuntu UM– USEKE.RW mwatuvugira kweri??
Comments are closed.