Digiqole ad

Igitabo cya Hitler ‘Mein Kampf’ kizongera gusubira ku isoko mu 2016

 Igitabo cya Hitler ‘Mein Kampf’ kizongera gusubira ku isoko mu 2016

Igitabo cyanditswe na Hitler Adolph

Kuva ubwo ibihugu byishyize hamwe byahirikaga Adolph Hitler mu 1945, byafashe umwanzuro w’uko yanditse kitwa Mein Kampf kitazongera gusomwa cyangwa ngo kigurishwe aho ariho hose ku Isi kugeza nyuma y’imyaka 70. Bemeje ko za Kopi zacyo zibikwa ahitwa Bavaria.

Igitabo cyanditswe na Hitler Adolph
Igitabo cyanditswe na Hitler Adolph

Abahiritse Hitler bameje ko igitabo Mein Kampf kizemererwa gusohoka ku italiki ya 31, Ugushyingo 2015.

Kubera iyo myaka yose, intiti zo mu Kigo kiga amateka yo mu gihe cya nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi cyitwa Institute for Contemporary History zisanga kiriya gitabo nigisohoka kizaba cyarangiritse, kitagisomeka, bahitamo kugikorera ubugorangingo kugira ngo intiti zizagisoma zizabashe kumenya ubutumwa bugikubiyemo.

Mein Kampf ivuguruye iri mu mizingo ibiri ifite paji 2000, ikaba yaravuguruwe n’abanyamateka mu gihe cy’imyaka itatu. Irimo inyandiko zivuguruye 3 500.

Abanyamateka banditse iyo mizingo bagerageje kwerekana ibihe Hitler yanditsemo igitabo ndetse n’ibishobora kuba byaramusunikiye kucyandika.

Umuhanga witwa Christian Hartmann yagize ati: “Iki gitabo kizafasha abanyamateka bose bashishikazwa no kumenya uko ubutegetsi bwa Hitler bwakoraga ndetse n’ingaruka igitabo cye cyagize ku mitekerereze y’Abadage muri rusange.”

Hartmann afatanyije na Andreas Wirsching uyobora Institute for Contemporary History bemeza ko imizingo izatangira kugurishwa umwaka utaha wa 2016.

Mein Kampf y’umwimerere yasohotse muri 1925 kugeza muri 1927, Hitler akaba yarayanditse ubwo yari afunze azizwa gushaka guhirika ubutegetsi bw’Ubudage mu Ugushyingo 1923.

Kubera gutsindwa kwe ntagere ku byo yashakaga, Hitler yumvise agize ipfunwe nyuma ageze muri gereza atangira kwandika Mein Kampf bivuga “Urugamba rwanjye”.

Iki gitabo usangamo amagambo yerekana agahinda yatewe n’uko atageze ku byifuzo bye kandi yemeza ko byari bigamije guha Abadage uburenganzira bwabo ndetse n’umurongo uhamye wo kuba ibihangange mu Burayi no ku Isi.

Abahanga bemeza ko Hitler yanditse kiriya gitabo mu buryo bwa gihanga ariko ngo yibagiwe kuvuga imimerere ya politiki u Budage n’u Burayi byarimo muri kiriya gihe.

Muri Mein Kampf ivuguruye, intiti zashyizemo inyandiko y’umwimerere ya Hitler ariko zishyiraho n’imigereka yerekana uko ibintu byari bimeze muri kiriya gihe.

Zongeyemo kandi izindi kopi za Mein Kampf zavuguruwe mu gihe Hitler yari akiri ku butegetsi.

Umwe muri ntiti yasabye abazasoma kiriya gitabo kuba maso bakumva ko ibisobanuro byongewemo byari bigamije kubafasha kumva igihe n’imimerere Hitler yanditsemo Mein Kampf.

Kopi imwe ya Mein Kampf izajya igurishwa amadolari ya Amerika 63 ($63) ni ukuvuga ibihumbi amafaranga y’u Rwanda 46 620.

Umuyamakuru mu kinyamakuru Die Welt akaba n’umunyamateka Sven-Felix Kellerhoff, avuga ko Mein Kampf yashishikaje intiti kubera ko muri 1945 bya bihugu byishyize hamwe byayishyize mu kato.

Abahanga bumvise bafite amatsiko yo gusoma kiriya gitabo no kumva ibyari mu mutwe wa Hitler ubwo yandikaga Mein Kampf.

Kellerhoff yavuze ko intiti zibabazwa n’uko abantu benshi bazi umutwe w’igitabo ariwo ‘Mein Kampf’ ariko hari ‘bake cyane’ bazi ikirimo.

Uyu munyamakuru yemeje ko amasezerano ya Bavaria yo gushyira Mein Kampf mu kato yahejeje abantu mu bujiji kandi ngo yagombye kuba yarasheshwe muri 1980 aho gutegereza imyaka 70 ngo ishire.

Mu myaka yo mu gihe cya Hitler, Mein Kampf yari yarahinduwe mu ndimi 18 zo mu Burayi kandi ngo hagurishijwe kopi zayo miliyoni 12 kugeza Intambara ya kabiri y’Isi irangiye.

Wirsching na Hartmann bemeza ko mbere yo kunonosora Mein Kampf babanje kuganira n’abakuriye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abayahudi  ‘Yad Vashem’ muri Israel babyemeranywaho.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Murahoneza abashishikajwe no kumenya amateka? n’ukuri ikigitabo kije gikenewe pe, buriwese ukunda kumenya amateka cyamushishikaza. abantu benshi bifuza kumenya imitekerereze ya hitler. kuko kubona umuntu w’umu extremiste kuri ruriyarwego byagorana. Gusa bariya bagabo amafaranga ntibazabona aho bayashyira kuko bazayabona menshi.

  • Hahahaaa. Hitler finished what was started by the Church: Genocide against Jews. Why? Because they killed Jesus the god of xtians.

  • Barebe niba na Putin ntacyo yanditse bigendane

Comments are closed.

en_USEnglish