Month: <span>November 2015</span>

AS Kigali yagumanye umwanya wa mbere, Mukura itsinda Kiyovu 2

Kuri uyu wa kabiri hakinwe umunsi wa munani wa Shampionat mu Rwanda hari hitezwe kureba niba AS Kigali igumana umwanya wa mbere, iyi yabikoze itsinda Amagaju. Hari hategerejwe kandi umukino ukomeye hagati y’amakipe makuru ya Mukura VS na Kiyovu Sports warangiye Mukura ikomeje kwerekana ko iri mu bihe byiza. Rayon Sports yari yakiriye Bugesera yo […]Irambuye

TPIR izakatira Nyiramasuhuko, umuhunguwe n’abandi 4 mu kwezi gutaha

Mu gihe rwitegura gufunga imiryango burundu, urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha muri Tanzania rwamaze gutangaza ko tariki 14 Ukuboza aribwo ruzasomera rimwe imyanzuro ku bujurire mu manza z’abantu batandatu rwari rusigaranye. Muri abo batandatu bategereje imyanzuro ya nyuma y’ubujurire harimo umugore wa mbere waburanishijwe na TPIR Pauline Nyiramasuhuko w’imyaka 69 wigeze kuba […]Irambuye

Muhanga: Polisi yihanangirije abashoferi basinda mu minsi mikuru

Polisi mu karere ka Muhanga yihanagirije abatwara ibinyabiziga ko barushaho kwitwararika birinda kunywa inzoga cyane cyane mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani yegereje. Mu nama yahuje Ubuyobozi bwa Polisi mu karere ka Muhanga, n’abashoferi bakorera hirya no hino mu turere dutandukanye, Senior Superitendat MUHETO Francis, Umuyobozi wa Polisi muri aka karere,   yagarutse ku myitwarire ya […]Irambuye

Imyiteguro y’Amatora tuyigeze kure- Komisiyo y’Amatora

Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora Prof. KALISA MBANDA yatangaje ko imyiteguro y’amatora azamara imyaka ine u Rwanda rugiye kwinjiramo bayigeze kure, ndetse ko yizeye ko azagenda neza nk’uko bisanzwe ku matora yo mu Rwanda. Ibi yabigarutseho kuri uyu wa kabiri, mu muhango wo gusinya amasezerano hagati ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora n’izindi nzego zinyuranye zirimo Komisiyo […]Irambuye

Dr Kaberuka yashyizwe mu bagenzuzi 14 bakuru ba Rockefeller Foundation

Kuwa mbere, The Rockefeller Foundation yatoranyije Dr Donald Kaberuka ngo ajye mu nama y’abagenzuzi (board of trustees) bakuru b’iki kigo. The Rockefeller Foundation ni umuryango utegamiye kuri Leta uri mu ya mbere ikomeye cyane ku isi kandi ifite imari nini cyane. Inama y’abagenzuzi bakuru ba The Rockefeller Foundation iba igizwe n’abantu 14 bagenzura; gutera inkunga, […]Irambuye

Afritech Energy igiye kubaka ingomero 4 za MW 11, abaturage

Ubwo Abayobozi ba Afritech Energy, ikigo cyo muri Canada kizobereye mu gukora ingomero z’amashanyarazi, bagiranaga amasezerano y’imikoranire n’abandi ba fatanyabikorwa, nka East African Power, Practical Action na Hydro Power Solutions, bavuze ko ingomero enye zizubakwa mu turere twa Rubavu na Rutsiro zizatwara asaga miliyoni 40 z’Amadolari. Kuri uyu wa kabiri tariki 3 Ugushyingo, hasinywaga amasezerano […]Irambuye

Paapa yaba ‘yagambaniwe’

Abakozi babiri b’i Vatican kwa Paapa batawe muri yombi bakurikiranyweho kugambana. Aba bafashe inzandiko z’amabanga ya kiliziya bazishyira hanze, ibintu ngo bishobora gushyira ubuzima bwa Paapa Francois mu kaga nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru El Pais. Aba ni umuvugizi mu by’amategeko ukomoka muri Espagne hamwe n’umuhanga mu by’itumanaho ukomoka mu Butaliyani ubu bafashwe n’abashinzwe umutekano muri Leta […]Irambuye

Kigali: Ivangura!! Ntibashaka umugore cg umukobwa mu nzu bakodesha

Nagiye kubona mbona kuri za WhatsApp ifoto ingezeho, ngo barakodesha inzu y’icyumba kimwe ku 23 000Rwf, ariko ngo ntibashaka umugore cyangwa umukobwa uza kuyituramo!!!! Iri vangura ryanshoboye, ariko si rishya. Nahise mpamagara telephone ziriho, bambwira ko iyi nzu iri Kimisagara ku Ntaraga kandi ko koko nyirayo adashaka umukobwa cyangwa umugore muri icyo cyumba kimwe cye […]Irambuye

Nkurunziza yahaye iminsi 5 abamurwanya ngo baze abababarire

Mu ijambo rye ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere kuri Radio y’igihugu, Perezida Pierre Nkurunziza yasezeranyije abari bashatse kumuhirika kubera mandat ya gatatu gushyira intwaro hasi mu gihe kitarenze iminsi itanu ubundi nawe akabaha imbabazi. Ubu ngo ni ubwa nyuma abasaba abamurwanya bafashe intwaro kuzishyira hasi nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Burundi-iwacu. Ati “Guverinoma ni umubyeyi […]Irambuye

Jay Polly na Green P ntibavuga rumwe kuri Tuff Gangz

Tuff Gangz ni rimwe mu matsinda yagiye aturukamo abaraperi bakomeye mu Rwanda. Muri abo hari Jay Polly, BullDogg, Green P, Fireman na P-Fla wageze aho akerekwa umuryango. Kuri ubu umwuka si mwiza hagati y’abo baraperi bose bagize iryo tsinda ahanini bitewe nuko haherutse kuvukamo irindi bise ‘Stone Church’. Mu minsi ishize nibwo BullDogg, Green P […]Irambuye

en_USEnglish