Month: <span>November 2015</span>

SouthSudan: Abantu 40 baguye mu mpanuka y’indege y’Abarusiya

Amakuru yatangajwe na Radio Miraya yo mu Sudani y’Epfo aravuga ko imibiri y’abantu 40 ariyo imaze kuboneka nyuma y’impanuka y’indege yaguye hafi y’umugezi wa Nile nyuma gato y’uko ihagurutse ku kibuga cy’indege cya Juba. Abantu batatu barimo n’umwana ngo nibo barokotse iyi mpanuka nk’uko umuyobozi w’ikibuga cy’indege cya Juba yabitangarije Reuters. Iyi ndege y’abarusiya y’ubwikorezi […]Irambuye

Rubavu: Abirukanywe Tanzania basakambuye ubwiherero 8 kubera inzara

*Ngo ntibagira icyo baheraho biteza imbere nk’isambu, imirimo,itungo *Inkunga y’ingoboka ya VUP yaratinze, amezi arenze ane *Bauga ko basakambuye ibikoni n’ubwogero bagurisha amabati kubera ubukene *Basaba ubutabazi bwihuse kuko bamerewe nabi Abanyarwanda birukanywe Tanzania bagatuzwa mu karere ka Rubavu mu murenge wa Cyanzarwe  mu mudugudu wa Kanembwe basakambuye ubwogero n’ibikoni bubakiwe bagurisha amabati ngo babashe […]Irambuye

Hagiye gutorwa umunyamideli wa mbere mu Rwanda (Rwanda Super Model

Binyujijwe muri Kigali Fashion Week kimwe mu bikorwa bisanzwe biteza imbere abanyabuge n’abanyamideli,hagiye gutoranywa umunyamideli wa mbere mu Rwanda mu cyo bise (Rwanda Super Model 2015). Ni nyuma y’aho bakoreye amajonjora mu Ntara zose z’u Rwanda hagatoranywa abakobwa bagera kuri 33 baje gukurwamo 15 bagerageje kwitwara neza. Muri abo 15 bivugwa ko hari umwe waje […]Irambuye

Gusenga Imana nyako ntigukomoka ku hantu dusengera

[Yohana 4:24] – “Imana ni Umwuka, n’abayisenga bakwiriye kuyisengera mu Mwuka no mu kuri.” Ku iriba rya Yakobo, Yesu yasobanuriye Umusamariyakazi uburyo nyabwo bwo gusenga Imana. Muri kiriya gihe, hari itandukaniro rikomeye hagati y’imisengere y’Abayuda n’iy’Abasamariya. Kandi, bamwe bakanena abandi bumva ko basenga kurusha abandi. Yesu aganira n’uriya mugore yabanje gukosora imyumvire ku bijyanye n’aho […]Irambuye

Abarinzi b’igihango 17 batoranyijwe mu gihugu bazambikwa imidari tariki 06/11/2015

Ku itariki 06 Ugushyingo 2015 mu ihuriro rya Unit Club Intwararumuri nibwo abantu 17 batoranyijwe nk’abarinzi b’igihango, mu bandi ibihumbi 6 000 bari batoranyijwe ahatandukanye mu gihugu, bazambikwa imidari y’ishimwe ry’ibikorwa by’ubutwari bw’inashyikirwa bakoreye abanyarwanda mu igihe ibihe byari bibi. Mu muganda rusange ku nzego z’utugali mu kwezi kwa munani hatoranyijwe abantu biswe ‘Abarinzi b’igihango’, aba […]Irambuye

Never Again Rwanda yamuritse ubushakashatsi ku bikomere by’imitima y’abanyarwanda

Kuri uyu wa kabiri Umuryango Never Again Rwanda wakoresheje ikiganiro nyunguranabitekerezo cyo kwerekana ubushakashatsi wakoze ku byerekeranye n’ubwoko bw’ibikomere Abanyarwanda bahuye nabyo ndetse n’icyakorwa ngo byomorwe. Prof Nason Munyandamutsa ukuriye uyu muryango yavuze umwaka wa 1994 uzaba ifatiro ry’amateka y’u Rwanda, abazavuka bose bakazajya bavuga ngo mbere cyangwa nyuma ya Jenoside habaye iki cyangwa kiriya. Prof Munyandamutsa yabivugaga ashingiye […]Irambuye

Ihuriro ry’abatunganya amata ryahawe inkunga y’agaciro ka miliyoni 253

 Kuri uyu wa kabiri umuryango nterankunga w’abanyamerika USAID watanze inkunga y’ibikoresho by’agaciro k’amadorari ya 335 095US$  (agera kuri miliyoni 253Rwf) ku ihuriro nyarwanda ry’abatunganya umukamo w’inka (National Dairy Platfoam) hagamijwe kubafasha kongera umusaruro wabo no kunoza serivisi zo kugeza amata ku banyarwanda bakeneye amata menshi kurushaho kandi yujuje ubuziranenge. Malick Haibara umuyobozi ushinzwe ubukungu muri […]Irambuye

Guverinoma igiye gucuruza impapuro z’agaciro ka Miliyali 15 z’Amafrw

Banki Nkuru y’igihugu (BNR) yamaze gutangaza gahunda yayo yo kugurisha impapuro z’agaciro mpeshwamwenda za Leta z’imyaka itatu zifite agaciro ka Miliyari 15 z’Amafaranga y’u Rwanda, ari nayo gahunda ya nyuma muri uyu mwaka mu byerekeranye no kugurisha izi mpapuro. BNR yatangaje ko izatangira kwakira ubusabe bw’abifuza kuguriza Leta binyuze mu kugura impapuro z’agaciro z’iki gihembwe […]Irambuye

Kubaka Stade ya Rubavu izakira CHAN bigeze kuri 97%

Rubavu – Ni ibyatangajwe na Komite yo mu Rwanda ishinzwe gutegura imikino y’igikombe cya Africa cy’abakinnyi bakinira imbere mu bihugu byabo kizabera mu Rwanda umwaka utaha, bari bamaze gusura iyi stade Umuganda y’i Rubavu ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri. Stade iragaragara nk’iyuzuye nubwo hari bicye bitaratunganywa, bitandukanye na Stade Huye yasuwe n’iyi Komite […]Irambuye

en_USEnglish