Jay Polly na Green P ntibavuga rumwe kuri Tuff Gangz
Tuff Gangz ni rimwe mu matsinda yagiye aturukamo abaraperi bakomeye mu Rwanda. Muri abo hari Jay Polly, BullDogg, Green P, Fireman na P-Fla wageze aho akerekwa umuryango. Kuri ubu umwuka si mwiza hagati y’abo baraperi bose bagize iryo tsinda ahanini bitewe nuko haherutse kuvukamo irindi bise ‘Stone Church’.
Mu minsi ishize nibwo BullDogg, Green P na Fireman bashinze itsinda rindi ku ruhande ridafite aho rihuriye n’ibikorwa bikorerwa muri Tuff Gangz baryita ‘Stone Church’ ariko ntibashyiramo Jay Polly.
Nyuma y’aho bitangarijwe ko nta burenganzira afite kuri iryo tsinda ryongewemo abandi baraperi, Jay Polly yatangaje ko ubu Tuff Ganz agiye kuyifata ndetse agashyiramo n’abandi baraperi ashaka.
Mu kiganiro na Umuseke, Jay Polly yatangaje ko Tuff Ganz ari itsinda rye n’abandi bakagumana iryo bashinze kuko batifuje ko bakorana.
Yagize ati “Ntabwo byari itegeko ko ngomba kuba ndi muri Stone Church. Ariko noneho nanjye mfite uburenganzira bwo kuba nashyira amaraso mashya muri Tuff Gangz mfiteho ububasha”.
Ibi rero byatumye Green P avuga ko mu gihe Jay Polly yatinyuka kugira abandi baraperi yinjiza muri Tuff Gangz nta biganiro byabanje kubaho bashobora kutabyumvikanaho.
Ati”Niba yaragize ishyari kubera ko atari muri Stone Church ntabwo bimuha ububasha bwo kuba yakwinjiza abahanzi mu itsinda twese dufiteho ububasha.
Kubera ko niba abona bikwiye ko hari abagomba kwiyongera mu itsinda, agomba kutubwira tukabiganiraho nk’abafatanya bikorwa”.
Joel Rutaganda & Iras Jalas
UM– USEKE.RW